RFL
Kigali

URUKUNDO NYARWO: Diana Kamugisha n’umugabo we bari mu byishimo bikomeye nyuma y’imyaka 18 bamaze mu rushako

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2017 18:15
1


Umuhanzikazi Diana Kamugisha umwe mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, we n’umugabo we Amos Kamugisha bari mu byishimo bikomeye nyuma y’imyaka 18 bamaze mu rushako.



-Diana Kamugisha ni umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda

-Diana Kamugisha n’umugabo we bamaze imyaka 18 mu rushako

-Diana Kamugisha n’umugabo we bakoze ubukwe nyuma y’amezi 6 bari bamaze bakundana

-Diana Kamugisha na Amos Kamugisha kuri ubu bafitanye abana bane

-Diana Kamugisha avuga ko Imana ari yo yabubakiye urugo

-Diana Kamugisha avuga ko afite Masters/Maîtrise mu rushako

-Mu myaka 18 bamaranye ngo umugabo we ntiyigeze ahinduka

-Menya ibanga bakoresheje n’inama Diana Kamugisha atanga ku rubyiruko

Diana Kamugisha ufite imyaka 42 y'amavuko,ni umubyeyi w'abana bane, akaba n'umwe mu bagize itsinda The Voice abanamo n'abahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospek aribo; Tonzi, Aline, Phanny Wibabara, Rachel Rwibasira, Assumpta Muganwa, Uwera Karen, Pastor Rose Ngabo na Pastor Jackie Mugabo. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo zisaga 35, akaba amaze gukora album eshatu. Muri 2015 yahawe igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka mu irushanwa Groove Awards Rwanda (Best Female artist of the year).

Image result for Umuhanzikazi Diana Kamugisha amakuru

Diana Kamugisha yibitseho igikombe cya Groove Awards Rwanda

Diana Kamugisha yamenyekanye mu ndirimbo zanditse amateka mu Rwanda aho twavugamo; Haguruka, Ishimwe ni iryawe, Mwami Mana, Ibendera, Higher Higher, Reka igwe, Igitondo, Lord i came to you n'izindi. Ni umwe mu bahanzi batangiye kuririmbira Imana mu myaka ya cyera kuva muri 2006, gusa yaje kugera hagati muri 2009 ahagarika umuziki imyaka 7 bitewe n'inshingano zitandukanye zirimo nko kwita ku rugo rwe ndetse n'amasomo.

Amateka ya Diana Kamugisha mu buhanzi. Ese yatangiye kuririmba ryari?

Diana Kamugisha avuga ko yakiriye agakiza akiri muto cyane dore ko yiga mu mashuri abanza, akaba yarigaga mu mwaka wa 6. Kuririmba no kubyina yabitangiye yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Nyuma yo gukizwa yahise atangira kuririmba mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday school). Ku bijyanye n’umubare w’indirimbo amaze gukora yagize ati: “Sinibuka umubare w’indirimbo maze kwandika ni nyinshi pee kuko hari izo ntigeze nshira kuri ulbum, ariko maze gukora album 3."

Diana Kamugisha yigeze guhagarika umuziki ku itegeko ry’umugabo we

Abajijwe niba koko umugabo we yaramusabye guhagarika umuziki, Diana Kamugisha yemeje aya makuru, avuga ko mu gihe yamaze yarahagaritse umuziki hari byinshi yize ndetse abishimira cyane umugabo we. Yagize ati:"Yego ni byo (umugabo wanjye) yigeze kumbuza kuririmba kuko yashakaga ko twiga ku balancing Ministry na Family (guhuza ivugabutumwa n’umuryango) kandi ubu aho nagiriye mu ishuri rya Bibiliya, narabyize kandi ndabimushimira rwose."

Amateka ya Diana Kamugisha mu rushako

Tariki 19 Kamena 1999 ni bwo Diana Mbabazi yashakanye na Amos Kamugisha, icyo gihe akaba yari afite imyaka 24 y'amavuko. Kuva ku munsi w'ubukwe bwabo, Diana Mbabazi,yahise afata izina (Kamugisha) ry'umugabo we atangira kwitwa Diana Kamugisha. Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Diana Kamugisha, ubukwe bwabo bwabaye nyuma y’amezi atandatu gusa bari bamaze bakundana. Kugeza ubu babanye neza mu rukundo no mu mahoro bakaba bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Diana Kamugisha avuga ko Imana ari yo yabubakiye urugo.Urugo rwabo ngo rwakomejwe no kubabarirana no kubaha Imana. 

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha yambaye agatimba mu 1999, ubu hashize imyaka 18

Inyarwanda.com yabajije Diana Kamugisha icyo yashingiyeho ajya kwemerera urukundo umugabo we ndetse tumubaza n’icyamwemeje ko ari we Imana yamugeneye. Mu gusubiza iki kibazo, Diana Kamugisha yavuze ko yamukundiye igikundiro yari afite ndetse no kubaha Imana kwari muri we. Yagize ati:

Namukunze kubera ko nabonaga afite igikundiro kandi afite character (imico) y’ubumana muri we, ikirenze ibindi yarankunze cyane biranshitura mva mu byanjye (aseka cyane).Icyanyemeje ko ari Imana yampuje na we nabigizemo amahoro maze mama wanjye nawe ahita amukunda aramunshimira.

Abana babo bose bahawe izina rya Kamugisha

Abana ba Diana Kamugisha na Amos Kamugisha, bose uko ari bane bahawe izina rya Kamugisha, izina rya Se. Abana babo ni: Joshua Kamugisha, Daniella Kamugisha, Caleb Kamugisha na Levi Kamugisha.

Ni irihe banga bakoresheje kugira ngo babe bamaranye imyaka 18 mu rushako?

Kuri iki kibazo, Diana Kamugisha yavuze ko ibanga bakoresha ari ukubabarirana buri umwe akamenya ko atari intungane imbere y’Imana. Yagize ati:

Ibanga navuga tugira ni ukubabarirana kandi tukamenya ko twembi turi imperfect imbere y’Imana.Twemerera mu gutangira bushyashya (beginning afresh) mu rugendo rwa marriage yacu bigatuma buri umwe atabonera mugenzi we mu makosa ya cyera.

Diana Kamugisha

Ku munsi w'ubukwe bwabo byari ibyishimo bikomeye, kugeza uyu munsi ngo babanye neza mu mahoro no mu rukundo

Ni ibihe bintu 3 Diana Kamugisha yishimira mu myaka 18 amaze mu rushako? Yagize ati:

Ibintu 3 navuga nishimira muri iyi myaka 18 ni uko twabyaranye abana beza bakunda Imana. Ikindi umugabo wanjye ntiyigeze ahinduka ngo agire ingeso atari afite mbere, ni umukozi w'Imana rwose. Ikindi nuko urushako rwanyigishije ubwenge, ubu nkaba mfite Maîtrise (Masters) mu rushako (aseka cyane) ariko mpora niga nshaka kuba umugore mwiza umugabo we yishimira.

Ni iyihe nama Diana Kamugisha agira urubyiruko rwitegura kurushinga

Mu gusubiza iki kibazo, yagize ati: “Inama nagira urubyiruko rushaka kubaka urugo, nuko baba abantu baca bugufi mu rushako rwabo bakirinda amarere, bagashyira imbere gusenga kuko Satani yanga ingo cyane yivuye inyuma.”

Ni iyihe nama Diana Kamugisha agira abamaze igihe gito barushinze?

Kuba hari bamwe bakora ubukwe, nyuma y’iminsi micye ukumva batandukanye mu gihe bamwe muri bo baba ari n’abakristo, Inyarwanda twabajije Diana Kamugisha inama atanga ku bubatse ingo zabafasha kurwubaka rugakomera. Mu gusubiza iki kibazo, yabasabye kujya bakurikirana inyigisho z’abashakanye kuko zajya zibafasha. Yagize ati:

Abamaze igihe gito bashatse ndabinginze ntibakabure mu nyigisho z’abashakanye kuko zirahari hirya no hino. Rev Dr Rutayisire Antoine arazigira, Rev Charles Mugisha arazigira, Apostle Masasu n’abandi bakozi b'Imana nka Pastor Gatete Godfrey na Peace madamu we barazigira. Rero nyamuneka ntuzarusenye kandi ubufasha buhari bwinshi.

Diana Kamugisha

Amos Kamugisha na Diana Mbabazi basezeranye kubana akaramata mu byiza no mu bibi

Diana KamugishaDiana KamugishaDiana Kamugisha

Kugeza uyu munsi bari mu munyenga w'urukundo nyuma y'imyaka 18 bamaze mu rushako

Ese waba uzi umuntu umaranye imyaka myinshi n'uwo bashakanye, kugeza ubu bakaba babanye mu mahoro no mu rukundo? Twandikire tuzakugezeho inkuru yabo ubutaha. Email yacu ni: info@inyarwanda.com

REBA HANO HAGURUKA YA DIANA KAMUGISHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Delphine Mushimiyimana11 months ago
    Muraho neza twishimiye inama zanyu muburyo bwo guharanira urugo rwiza ndasaba urubyiruko gushishoza neza kandi bakirindi guha umwanya ibashuka begere IMANA Cyane kuruta uko bajya mubishuko numunezero wisi utaramba kunyurwa kwirinda kubamaso kwicisha bugufi gusenga kubaha kugira intego tubigire ibyacu murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND