RFL
Kigali

Umuramyi Samy yashyize hanze indirimbo ‘Ndirimbe’ yanditse muri 2014 akimara gukizwa-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2018 12:04
1


Samy Shyaka w’imyaka 21 y’amavuko, ni umuririmbyi muri Worship Team ya EAR Remera iyoborwa na Rev.Dr.Antoine Rutayisire. Uyu musore yashyize hanze indirimbo ‘Ndirimbe’. Avuga ko yayanditse mu mwaka wa 2014 akimara kwakira agakiza.



Yatangiye umuziki akiri muto ariko kuririmba ku giti cye yabitangiye mu mwaka wa 2016. ‘Ndirimbe’ yashyize hanze ni indirimbo ya kabiri nyuma y’iyo yise ‘Muri wowe’ yamuritse muri 2016. Iyi ndirimbo ‘Ndirimbe’ yakorewe mu inzu itunganyamuziki ya Nicolas yitwa Daystar Records ikorwamo na Producer Issa. Aganira na Inyarwanda.com, yagize ati: "Iyi ndirimbo nayanditse cyera nkimara gukizwa, nsobanukiwe iby’uko Imana yakunze abantu bayo, ikabapfira”.

Avuga ko ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana ku bw’agakiza yamuhaye ku buntu. Yakomeje avuga ko afite gahunda y’uko mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 ateganya gushyira hanze indi ndirimbo izaba yitwa ‘Uri Imana’, ngo afite n’indi mishinga itandukanye mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bwiza no kwagura ibikorwa bye by’umuziki.

Samy

Samy yashyize hanze indirimbo 'Ndirimbe'

shyaka

UMWE HANO 'NDIRIMBE' YA SAMY SHYAKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugire5 years ago
    Nukuri Sammy Uwiteka amukomereze mu buntu bwe. Afite indirimbo zifite ubutumwa.





Inyarwanda BACKGROUND