RFL
Kigali

VIDEO:Umuntu ugiye gushinga idini kubera ko yamanyuye azajya abanza atwereke uko Imana yayimanyuye-Prof Shyaka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2018 18:41
1


Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ikibazo cy'ingutu rukunze guhura nacyo giterwa ba bamwe mu banyamadini. Icyo kibazo ni icy'abashinga amadini/amatorero nyamara bakabikora basize intambara mu yo babarizwagamo mbere.



Mu kiganiro RGB yagiranye n'abanyamakuru tariki 19 Gashyantare 2018 hasobanuwe byinshi bigiye gukorwa kugira ngo imikorere y’amadini n’amatorero yo mu Rwanda irusheho kujya mu murongo wubahiriza amategeko ukanatuma amadini n’amatorero arushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. RGB yatangaje ko hari itegeko yavuguruye rireba amadini n'amatorero, iri tegeko rikaba ryari rimaze imyaka itanu. 

Imwe mu ngingo z'iri tegeko rivuguruye irasubiza ikibazo cy'abanyamadini batangiza amatorero mu buryo budafututse. Prof Shyaka Anastase umuyobozi w'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yavuze ko iri tegeko ryavuguruwe ku busabe bw'abanyamadini basabye RGB ko yabafasha ikarekeraho gufata abanyamadini nk'abatagatifu ahubwo ikabafata nk'uko ifata izindi nzego. Prof Shyaka yatunze agatoki abapasiteri batsindwa amatora mu itorero runaka, bagahita bafata umwanzuro wo gutangiza iri torero. Yakomeje avuga ko iki kibazo ari cyo RGB ikunze guhura nacyo cyane. Ati:

Abanyamadini nabo icyo batubwiye ejo bundi kandi gishobora kuba cyaraturukaga muri kwa kwaguka kw'itegeko ryakozwe hatekerezwa ko rikorerwa abantu bihaye Imana noneho ugasanga nk'umuntu yayoboraga itorero, manda ikarangira ati ndakomeza bati hoya ntukomeza manda irarangiye rekeraho n'abandi bayobore, bagatora akagerageza yabona bidakunze, yabona atsinzwe agaca hirya akaza agashinga irindi (idini/itorero), ibyo ni byo byatuzonze. Itegeko ntabwo ryateganyije ko abanyamadini bazatekinika bakwanga kumutora ati ariko reka ndyihorere agafata igipande kimwe, agafata ikimanyu kimwe agashinga irindi.

Prof Shyaka Anastase umuyobozi w'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yakomeje avuga ko umuntu uzajya ajya gutangiza itorero/idini azajya abanza agasabwa kwerekana itorero/idini avuyemo niba arivuyemo neza kuko basanze hari abatangiza amatorero basize intambara ikomeye mu matorero bahozemo mbere. Prof Shyaka yagize ati:

Ubu rero icyo abanyamadini bisabira baravuga bati rwose mudufashe, muturebe nk'abandi ntimwongere kutureba nk'abatagatifu, muturebe nk'uko mureba izindi nzego, ibyo kujya mutureba muvuga ngo turi abatagatifu murekere aho. (...) Buri igihe iyo hagiye kugera amatora, induru ziriyongera,..ibyo rero ni byo mwavugaga (abanyamakuru), umuntu umanyuye n'Imana aba ayimanyuye? Bigenda bite? Urumva ni byo tugomba kuzashyira ku murongo, umuntu ugiye gushinga idini kubera ko yamanyuye, azajya abanza atwereke uko Imana yayimanyuye, ikimanyu cyasigaye hariya, noneho n'ikindi kijye hariya (..)Ni bo babitwisabiye bati turi kumwe n'Imana ariko namwe mukore ya mirimo yanyu yo hasi. 

RGB yifuza ko abakristo bo mu Rwanda basengera mu nsengero zihesha Imana icyubahiro

Ku bijyanye n'igikorwa Leta irimo cyo gufunga insengero zitujuje ubuziranenge, Prof Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB yabwiye abanyamakuru ko intego yabo uko amadini n'amatorero byo mu Rwanda byakorera abantu hahesha Imana icyubahiro na cyane ko Imana basenga ari iyo kubahwa. Yavuze ko bahaye umwanya uhagije abanyamadini kugira ngo babyikorera na cyane ko bari babizeye, gusa ngo byarabananiye. Yagize ati: 

Imana ni ikintu cyubahwa cyane, abanyamadini twarabizeye cyane twari tuzi ko ari abantu bubaha Imana cyane, twabafataga nk'abatagatifu, bityo n'aho bagiye kuyisengera n’aho bahamagarira abantu ngo bayisengere tukumva ko hagomba kuba ari ahantu hahesha Imana icyubahiro. Ubu rero noneho turagira ngo ahantu idini runaka rivuga ngo duzasengera aha, tunarebe ese harahesha Imana icyubahiro? Tubafashe kuko igihe twabahaye ngo babyishyirireho ntabwo byahesheje Imana icyubahiro. 

Dufatiye urugero nko mu karere ka Nyarugenge, ibisabwa kugira ngo itorero cyangwa idini ryemererwe gukorera muri aka karere ni: Kuba itorero cyangwa idini rifite icyangombwa gitangwa na RGB, kuba itorero cyangwa idini rifite icyemezo cy'ubuyobozi bw'akarere, kuba itorero cyangwa idini risengerwamo riri k'ubuso bungana na 1/2 cya Hectare, kuba itorero cyangwa idini ridakorera mu nzu yagenewe guturwamo, kuba itorero cyangwa idini rifite ubwiherero buhagije, byibura 2 bw'abagabo na 2 bw'abagore, kuba itorero cyangwa idini rifite Parking, kuba itorero cyangwa idini rifite greening na pavement, kuba itorero cyangwa idini ridasengera muri tente/shiting/apartment, kuba itorero cyangwa idini rifite sound proof (ku nsengero zegereye ingo z'abaturage), kuba itorero cyangwa idini rifite inyubako yuzuye kandi ifite ibyangombwa byo gukorerwamo (Occupation permit) no kuba itorero cyangwa idini rifite uburyo bwo gufata amazi no gucunga imyanda. 

Prof Shyaka Anastase

Prof Shyaka Anastase aganira n'abanyamakuru/ Foto; Niyonkuru Eric

REBA HANO IKIGANIRO RGB YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bishop Mutebwa Dicks6 years ago
    Ibyo byaba byiza ariko kuruhande rumwe Kuko amatorero yose ntabwo anganya ubushobozi cyane ko atanatangirira hamwe.Ikindi na none ntabwo wafata ibyangombwa bisabwa amatorero akorera mu mujyi rwagati ngo n'amatorero akorera mu ntara kuko ntabwo byahura nk'uko batari no mu rwego rumwe Kandi badahuje n'ubushobozi.





Inyarwanda BACKGROUND