Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando akomeje kotswa igitutu no gutukwa n’abakunzi be bo mu gihugu cye cya Tanzania ndetse no muri Kenya aho yari amaze kwigarurira imitima ya benshi, bakaba bamuziza inda y’amezi arindwi bivugwa ko yakuyemo ndetse ashobora no kubifungirwa.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko Rose Muhando yaba atwite inda ya kane dore ko ubusanzwe afite abana batatu yabyaye ku bagabo batandukanye, mu buryo buzwi akaba atarigeze ashaka umugabo kuko yavugaga ko bishobora kumubangamira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, gusa yaje guteshuka agenda abyarana n’abagabo ndetse n’abasore batandukanye.
Ubusanzwe uyu muhanzikazi afite abana batatu yagiye abyara ku bagabo batandukanye
Kuva iyi nda ya Rose Muhando yatangira kuvugwa, uyu mugore ntiyakunze kugaragara cyane mu ruhame maze mu ntangiriro z’uku kwezi aza kugaragara nta nda afite kandi hari abari baramubonye amaze gukurirwa kuburyo yabarirwaga mu mezi arindwi, bituma atangira gushinjwa gukuramo inda n’abakunzi be ndetse n’ubushinjacyaha bwa Tanzania butangira kumukurikirana kuko gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko muri iki gihugu.
Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo kingana n'imyaka irindwi
Amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla cyo muri Kenya, arahamya ko uyu muhanzi abakunzi be bo muri Kenya bakomeje kumuvumira ku gahera kubera ibyo bita amahano yakoze kandi asanzwe azwi nk’umuhanzi ubwiriza ubutumwa bwiza, ibi kandi bikajyana n’iperereza akomeje gukorwaho iwabo muri Tanzania, aho iki cyaha nikimuhama azahanishwa igifungo cy’imyaka 7 nk’uko amategeko y’iki gihugu abiteganya.
Uretse muri Kenya kandi, iwabo muri Tanzania ho batangiye gushyira ahagaragara n’andi manyanga uyu mugore yagiye akora arimo ubwambuzi no kurya amafaranga y’abantu yaberemereye kujya kubaririmbira ariko ntajyeyo, ibi akaba yaranabikoze mu Rwanda aho yari ategerejwe mu bitaramo umwaka ushize kandi yarishyuwe ariko ntabashe kuhagera.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO