RFL
Kigali

Bikem,umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa yasobanuye ingaruka eshanu zo gukorera mu ihishurirwa ritari iryawe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/04/2017 7:56
0


Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem ni umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu musore yavuze ingaruka eshanu zo gukorera mu ihishurirwa ritari iryawe.



Bikem yatangiye agira ati “Mu buzima bwa buri muntu wese udafite ubumuga bwo mu mutwe ubwo ari bwo bwose, habamo iyerekwa cyangwa kurota,rero iyo umuntu arota, arota ku giti cye nubwo wenda aba yashobora kubwira abantu bandi ibyo yarose bakabyumva cyangwa ntibabyumve, inzozi zikomeza kuba inzozi, nta bwoba buhari bwo kuba inzozi zawe zitumvwa neza icyaba giteye ubwoba ni ukuzibagirwa burundu cyangwa kwimwa amahirwe yo kutongera kurota kandi iyo ugihumeka 98% ntibishoboka kubura ayo mahirwe.''.

Bikem yakomeje avuga ko abantu benshi barota baryamye ,barimo turuhuka cyangwa batuje. Yagize ati: Inzozi nta muntu uzihamagarira ahubwo zo zirizana cyakora iyo usobanukiwe kurimo kurota, bitewe n’ibyo urota bishobora kuguhesha gucamo kabiri inzozi zawe.

Bikem ati “Aka kanya njyewe sinshaka kwibanda ku nzozi zo mu buriri rimwe na rimwe zituruka ku byo twiriwemo byiza cyangwa bibi,ahubwo nashimye kwivugira ku nzozi cyangwa iyerekwa umuntu yiha, agira bimuturutseho ,akagambirira mu mutima no mu bwenge uti mu gihe runaka nzaba iki,nzakora iki,cyangwa nzayobora ibintu runaka.

Bikorimana Emmanuel

Iyo utekereza kuzagira icyo uba, rimwe na rimwe uba inshuti n’abantu bagutanze gushyira mu bikorwa ibyo bitekerezo byawe ndetse hakaba nubwo ubiyungaho ngo muhuze umugambi cyangwa mujyane aho bajya kuko nawe uba waratekereje nka bo.

Hari igihe ufata umwanzuro rwose uti reka mfatanye n’aba kuko bari mu murongo w’ibyo nibwira kuzaba byo,mu by’ukuri birashoboka ko bakwakira mukajyana mu murongo umwe ariko ndagira ngo nkubwire ko iyerekwa ari iry’umuntu ku giti cye, iyerekwa rirakura, iyerekwa rishobora guhinduka, iyerekwa rishobora gusenyuka, wowe muntu uri gukorera mu iyerekwa ry’abandi,ntushobora gufata umwanzuro kuri ryo,ntushobora kurikuza,ntushobora kurihindura mu gihe uribonyemo irindi yerekwa,kandi ntushobora kurisenya kuko atari wowe warishyize mu bikorwa. Ni yo mpamvu rero nifuje kugaragaza ingaruka eshanu z’ibanze z’umuntu ukorera mu iyerekwa ry’abandi.

1 Umuntu ukorera mu iyerekwa ry’abandi ntabwo yaguka

Buri gihe iyo wicaye mu nzozi utarose ntushobora gufata umwanzuro wo kugira ibyo uhindura ubona bitagenda neza  cyangwa ngo ube wafata umwanzuro runaka ku mikorere ubona itameze neza muri organization wicayemo,cyakora uba wemerewe gutanga ibitekerezo ariko akenshi birangira ibigiye mu bikorwa ari bike kuko bishoboka ko uburyo wumva ibintu, bitandukanye nuko nyiri iyerekwa abyumva. (you are not decision maker)

2.Kutigirira icyizere

Ni gake ushobora kwiyizera kuko uba waramaze gucika intege kuko ibihe byinshi uhabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo byawe ariko ugategereza ishyirwa mu bikorwa ryabyo ugaheba kuko iyerekwa si iryawe,icyemezo cyo kugira ibyahindurwa gituruka muri nyiri nzozi akenshi,noneho wowe ukacyakira uko kije waba ukishimiye cyangwa utakishimiye, erega rimwe na rimwe hari igihe uba uri umunyamushahara, noneho ukirinda kuvuga ku myanzuro ya nyiri nzozi ukeka ko ushobora kwirukanwa,ahaaa!! wamenya ari ibiki) 

3.Kuba munsi y’abandi

Igihe warotaga za nzozi zawe wibwiraga ko uzaba ari wowe uri hejuru y’abantu bose bazagushyigikira,bazakuyoboka cyangwa bazaba abafatanyabikorwa ariko hano si ko bimeze kuko uri gukorera mu murongo wa nyiri iyerekwa bivuze ngo uragendera kuri vitesse ye nubwo waba umurusha kwihuta no kumva neza no kwaguka ariko uremera upfire imbere kuko iyerekwa si iryawe!!!!!!!! (pole sana).

4.Ishyaka ritagize icyo rimaze

Mu by’ukuri rimwe na rimwe hari n’igihe urwana ishyaka ryo kugira icyo ukora,ugatakaza imbaraga zawe,ubwenge,ubushobozi n’igihe,ariko byajya kurangira ukisanga ukiri wa wundi ntacyahindutse.

5.Ufite amahirwe yo gusezererwa

Igihe cyose wicaye mu nzozi cyangwa iyerekwa ritari iryawe nta cyizere uba ufite cyo kuba muri ibyo bintu iteka kuko nyirabyo,aba afite uburenganzira bwo kugufataho umwanzuro wo ku kugumisha mu murongo we cyangwa kuwugukuramo, bitewena conditions we ubwe yishyiriyeho,ntakimenyetso na kimwe uba ufite kikwemeza ko uri muri organization akaramata,ariko iyo uri nyiri inzozi ntawakwirukana, ntawagusimbura nta n’uwagutunga urutoki mu gihe ugihumeka kereka ugenze buhabanye nuko amategeko y’ikiremwamuntu abigena cyangwa amategeko ya communaute.

UMVA HANO 'NYOBORA' YA BIKEM

Nshuti bakundwa ibi ni byo bitekerezo nifuzaga kubasangiza, ikitekerezo cy’izi ngaruka ni njye ubwanjye, kuko nagezweho cyangwa nicaye muri zo ,ariko ndashima Imana ko mu gihe kidatinze ndaza kwicara mu nzozi nahoze ntekereza kuva nkiri umwana muto. Nawe rero duhuje izi ngaruka ihangane inkono yose ihira igihe kandi ntucike intege ahari uwo muntu muhagararanye mu iyerekwa rye wabona ari igisubizo cy’Imana kugira ngo agufashe kwinjira mu ndoto zawe.

Image result for Bikem Bikorimana Emmanuel inyarwanda

Bikem, umuhanzi akaba n'umuvugabutumwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND