Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015,ku munsi wa mbere w’igiterane Afrika Haguruka cyateguwe n’itorero Zion Temple riyobowe na Apotre Paul Gitwaza, Polisi yatwaye indangururamajwi zakoreshwaga kubera urusaku rukabije.
Iki giterane ngarukamwaka kitwa Afrika Haguruka, uyu mwaka ni uwa 16 kibera hano mu Rwanda. Icyo muri uyu mwaka wa 2015 kizamara iminsi irindwi kibera ku Gisozi kuri sitade ya ULK. Ku munsi wo kugitangiza kumugaragaro, Polisi yo mu karere ka Gasabo yahurujwe n’abaturiye ako gace kubera urusaku rukabije rw’ibyuma birangurura amajwi.
Ahagana isaa moya n’igice z’umugoroba Polisi yahise ihagarika igiterane ifatira ibyuma birangurura amajwi byakoreshwaga ibijyana ku kicaro cya Polisi ya Gasabo i Remera nk’uko tubikesha urubuga umuseke.rw. Ku munsi wacyo wa mbere, icyo giterane cyari kitabiriwe cyane.
Apotre Dr Paul Gitwaza hamwe n’abandi bantu bagera kuri 50 barimo abapasitoro n’inshuti, igiterane kimaze guhagarikwa, nabo bakurikiye ibi byuma kuri Police i Remera. Gitwaza yagaragaye ajya mu biro bya Police kugerageza kumvikanisha ibyo barimo no gusaba ko ibyuma byabo birekurwa. Polisi yabemereye ko igiterane gikomeza ariko bakagabanya amajwi y’indangururamajwi.
Apotre Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi
Kuri icyo cyumweru kandi, Polisi yo muri ako karere yahagaritse igitaramo cy’umuhanzi Torero cyaberaga mu busitani bw’itorero ADEPR Ntora imuzingisha ibyuma kubera urusaku rwabyo. Abahanzi n’amakorali baririmbye nta byuma bakoresheje bamwe barimo na Theo Bosebabireba na Torero babanirwa kuririmba abandi bahita banyonyomba barataha.
Theo Bosebabireba yananiwe kuririmba nta byuma
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Torero yavuze ko yari yarasabye ibyangombwa mu nzego za Leta ndetse akaba yarabihawe. Yakomeje avuga ko igitaramo cye yari yaragisengeye Imana ikamubwira ko hazabonekamo utubazo, biza kurangira gipfubye ndetse aranahomba cyane.
Umuhanzi Torero yavanye isomo rikomeye mu gitaramo cye cyaranzwe n'akavuyo k'abakitabiriye
Ku ruhande rw'abo muri Zion Temple nabo batswe ibyuma kubera urusaku, bamwe bavuga ko banditse basaba uburenganzira bwo gukora kiriya giterane Africa HAGURUKA nubwo batemeza neza bose ko basubijwe babyemererwa. Ku munsi wa mbere wacyo, hamanutse ubuhanuzi buvuga ko ibihugu 50 by'Uburayi na 50 byo muri Afrika bigiye kugirana ubumwe budasanzwe haba mu buryo bw'umwuka ndetse no mu buzima busanzwe, ibyo byose bikazaba ari umusaruro w'igiterane Afrika Haguruka.
N'ubwo ivugabutumwa rikomeje ariko abahanzi n'abanyamadini bamwe bakaba bataracengerwa n'itegeko ribasaba kugabanya urusaku, inzego zishinjwe umutekano zirasaba abanyamadini gusenga ariko batica umutekano w'abandi baba bibereye mu birimo itandukanye.
Guteza urusaku rubangamira ituze rusange ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 600 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, kigahanishwa igifungo kuva ku munsi umunani kugera ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugera kuri kuri miliyoni imwe.
TANGA IGITECYEREZO