RFL
Kigali

Kutaboneka kwa Apotre Masasu, aba Bouncers ku miryango,..udushya 10 twaranze igitaramo cya Mbonyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/12/2017 12:10
3


Tariki 10/12/2017 ni bwo Israel Mbonyi yamuritse album ye kabiri yise Intashyo mu gitaramo kitabiriwe cyane. Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ihema rya Kaminuza y'u Rwanda. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho udushya 10 twaranze iki gitaramo.



1.Ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru, bamwe bagasubirayo

Iki gitaramo kitabiriwe mu buryo bushimishije cyane. Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo muri 2015 aho yabonye abantu buzuye salle ya Serena Hotel. Igitaramo yakoze tariki 10/12/2017 kitabiriwe cyane ndetse hari abantu bagera ku 100 basubiyeyo kubera kubura amatike. Aka ni agashya kuko bimaze kuba inshuro ebyiri kuri uyu muhanzi aho akora igitaramo, salle cyabereyemo ikuzura, bamwe bagasubirayo. 

Israel Mbonyi

Aba ni bamwe mu basubiyeyo babuze amatike

2.Ibyamamare byinshi mu gitaramo cya Israel Mbonyi

Muri iki gitaramo hari abantu benshi b'ibyamamare mu muziki nyarwanda. Abo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabashije kubona hari; Knowless Butera wari kumwe n'umugabo we Clement Ishimwe, Yvan Buravan, Bruce Melodie, Alex Muyoboke umujyanama wa Charly na Nina, Christopher, Sugira Ernest, Dominic Ashimwe,Aline Gahongayire, Olivier Kavutse uyobora itsinda Beauty For Ashes, Olivier Habiyaremye umugabo wa Esther Mbabazi, Eddy Kamoso, Serge Iyamuremye, Aimable Twahirwa (wari no mu itsinda ryateguye iki gitaramo), Luc Buntu, Nelson Mucyo n'abandi barimo abahanzi baririmbye muri iki gitaramo ari bo Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana.

3.Kuba Apotre Masasu atitabiriye iki gitaramo

Israel Mbonyi ni umukristo mu itorero Evangelical Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu. Apotre Masasu akunze gushyigikira cyane no kwitabira ibitaramo by'abahanzi basengera mu itorero rye ndetse yanitabiriye igitaramo Israel Mbonyi yakoze muri 2015, icyo gihe aba ari nawe wigisha ijambo ry'Imana. Kuri iyi nshuro ariko ntabwo Apotre Masasu yigeze yitabira igitaramo cya Israel Mbonyi ndetse nta n'ubwo wenda yohereje umugore we (Rev Lydia Masasu) ngo amuhagararire mu gihe amakuru dufite ari uko uyu mukozi w'Imana ari kubarizwa mu Rwanda. Ibi byagaragaye nk'agashya kuko bidasanzwe kuri Masasu udakunze kubura mu bitaramo bikomeye abana be (abakristo be) baba bakoze. 

4.Abasore b'ibigango (Bouncers) ni bo Mbonyi yifashishije

Ntibimenyerewe mu bitaramo bya Gospel kubona abasore b'ibigango barinda umutekano w'umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yewe no mu muziki usanzwe kubabona biba ari agashya. Mu gitaramo cye yakoze kuri iki cyumweru tariki 10/12/2017, Israel Mbonyi yiyambaje aba basore b'ibigango babarizwa muri kompanyi yitwa B-KGL (Bodyguard Kigali). Aba basore ubona batinyitse cyane kubera ibigango bafite ni bo Israel Mbonyi yari yashyize ku miryango yose ndetse ni nabo bamukurikiraga bamurindira umutekano iyo yabaga agiye kuririmbira hagati mu bantu. 

Israel Mbonyi

B-KGL bari bashinzwe umutekano muri iki gitaramo bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Israel Mbonyi

5.Israel Mbonyi ntiyigeze ahinduranya imyenda kuri stage

Mu bitaramo binyuranye yaba iby'abahanzi bakora umuziki usanzwe ndetse n'iby'abakora umuziki wa Gospel, usanga abahanzi bakunze guhinduranya imyenda cyane kuri stage. Israel Mbonyi we siko yabikoze ahubwo uko yageze bwa kuri stage yambaye ni nako yayivuyeho yambaye, usibyo ko mo hagati yaje gukuramo ikote yari yambaye, gusa nyuma yaje kongera araryambara. Byagaragaye nk'agashya, bamwe birabashimisha abandi bamuvugiraho neza bavuga ko yanze gusesagura akoresha imyenda myinshi, gusa hari n'abavuze ko ari ko yabihisemo. 

6.Dominic Ashimwe yatunguriwe muri iki gitaramo

Umuhanzi Ashimwe Dominic yaje mu gitaramo nk'ibisanzwe dore ko atari no mu bahanzi bagomba kuririmba. Yaje gutungurwa, ubwo igitaramo cyari kigiye gusozwa, nuko Israel Mbonyi amusaba kumusanga kuri stage aho yari kumwe na Patient Bizimana, Dudu na Aime Uwimana. Bahise bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko,bamuririmbira indirimbo iririmbirwa abagize isabukuru y'amavuko nuko Dominic Ashimwe bimukora cyane ku mutima kimwe n'abandi bari muri iki gitaramo. Yahise asubira kwicara, abandi basigara baririmba. 

7.Abacuranzi n'abaririmbyi ba Mbonyi bamaze kuri stage amasaha atatu n'igice

Iki gitaramo cyamaze amasaha atatu n'igice kuva saa kumi n'imwe kugeza saa tatu n'igice z'ijoro. Muri iki gitaramo nta mubwiriza wigeze yakirwa, ibi byatumye umwanya munini uharirwa abahanzi. Abaririmbyi n'abacuranzi ba Israel Mbonyi ni bo banafashije abahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo. Ibi byatumye aba bacuranzi n'abaririmbyi bamara kuri stage amasaha yose iki gitaramo cyamaze. Bamwe mu bacuranzi bakoreshejwe muri iki gitaramo, ubusanzwe ni abahanga cyane ndetse babizobereyemo dore ko basanzwe bakorana n'abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Beauty For Ashes n'abandi. Abaririmbyi nabo bamufashije bamwe muri bo ni abaririmbyi bakomeye mu matsinda akunzwe hano mu Rwanda. 

8.Luc Buntu, Elise Bigira na Serge Iyamuremye batunguranye baririmba muri iki gitaramo

Abahanzi batangajwe mu itangazamakuru ko bazaririmba muri iki gitaramo, ni Patient Bizimana, Aime Uwimana na Dudu w'i Burundi. Mu buryo bwatunguranye, Serge Iyamuremye, Luc Buntu na Serge Iyamuremye baririmbye muri iki gitaramo. Luc Buntu ni we waririmbye bwa mbere muri iki gitaramo. Serge yahamagawe na Dudu kuri stage baririmbana indirimbo imwe mu zo Dudu yaririmbye. Elise Bigira yagiye kuri stage ari nk'aho igitaramo cyarangiye dore ko yafanyije na Mbonyi kuririmba 'Sinzibagirwa' yasabwe n'abantu benshi, bayiririmba ari nako basirimba abantu barimo gusohoka. 

9.Nta maturo yatswe, nta kwitangisha kwabayeho nta n'umubwiriza wakiriwe

Mu bitaramo byo kumurika album nshya bitegurwa n'abahanzi n'amakorali anyuranye, usanga hadashobora kuburamo umwanya wo kwitangisha abantu mu buryo bumeze nk'ipiganwa aho umwe ayigura nka miliyoni, undi akayigura ibihumbi magana atanu,....Mu bitaramo byinshi kandi usanga gutura bishyirwa imbere cyane. Kwakira umubwiriza nabyo usanga bikorwa mu bitaramo byinshi.

Israel Mbonyi we siko yabikoze ahubwo mu gitaramo cye nta maturo yatswe, nta kwitangisha kwabayeho kimwe nuko nta mubwiriza wakiriwe ahubwo Mc yanyuzagamo agahamagarira abari mu gitaramo batarakira Yesu ko bamwizera agahindura ubuzima bwabo, yakoreshaga cyane intero igira iti "Uyu munsi niwizera urakizwa n'umuryango wawe". Hano Israel Mbonyi yasubije benshi bajyaga bijujutira kujya mu bitaramo ugasanga ni nk'aho bagiye mu imurikagurisha dore ko hari n'aho babitangisha ku gahato. Ku bijyanye n'umubwiriza nabyo ntibikunze kuvugwaho rumwe kuko hari abavuga ko ari ukwangiza umwanya na cyane ko baba biriwe mu materaniro mu nsengero zabo. 

10.Israel Mbonyi yahawe impano na Konka Ltd ntiyayereka abakunzi be

Muri iki gitaramo Israel Mbonyi yatunguwe ahabwa impano na Konka, ntiyayereka abakunzi be n'abandi bari muri iki gitaramo bitewe nuko wabonaga amasaha yagiye dore ko kuri gahunda bagombaga gusoza saa tatu zuzuye ariko igitaramo kikaba cyasojwe saa tatu n'igice z'ijoro. Nubwo Mbonyi aterekanye iyi mpano, Ev Kwizera Emmanuel wayoboye iki gitaramo yavuze ko nawe atazi impanu yahawe Israel Mbonyi, gusa ngo ishobora kuba ari filigo. Ibi ariko byagaragaye nk'agashya kuko ubusanzwe iyo uhawe impano mu ruhame urayifungura ukayereka abantu. 

Israel Mbonyi hamwe na Dudu

Habayeho gusirimba mu gusoza igitaramo

Igitaramo kitabiriwe cyane

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA HANO VIDEO YUKO IKI GITARAMO CYAGENZE


AMAFOTO: Ashimwe Shane Constantin-Afrifame Pictures

VIDEO: Murindabigwi Eric Yvan-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dudu6 years ago
    Ngaye bariya ba bouncers bigaragara ko batanakijijwe ukabazana mu gitaramo cya gospel n'ama tatous n'imisatsi. gukizwa n'ukumaramaza, nta mufatanyabikorwa mudahuje kwizera ubundi wakagombye kuzana mu murimo nk'uriy'ukomeye w'Imana. Ingofero ya Dudu yo nayobewe nib'ar'ubu star cga hari har'izuba. Ibindi uriya mwana akomeze les pieds sur terre agir'umutima nk'uwa Yesu byos'azabigeraho
  • KABERA Alexis6 years ago
    Uyu muvandimwe ibyo avuga bifitemo ukuri.Cyakora twe twari duhari tuvgishije ukuri utazanye abasore nka bariya umuvundo ntitwari kuwukira.Jye nabo twari kumwe twishimiye cyane imitegurire ya kiriya gitaramo.Urwego rwari hejuru nu n'ubwambere tubibona muri Gospel.N'abaramyi bose bishimiye mugenzi wabo.Bariya basore bakora gi professionnel kimwe na bariya bandi bakoze protocole.Naho za Tatoo ugiye kwambura abantu bose baro mu ma sengero wakumirwa.Dreads zo ntiwigeze ziba icyahe.Bbariya ba bouncers bitwaye neza bar bambeye neza ni na beza.Ikintu gikunze kutwica ni ukuzana ibyacyenewabo n'imikorere mibi iri ku rwego rwo hasi.Hariya muri camp kigali harimo amadini yose n'abantu b'ingeri zose harimo n'abakomeye.Iby'ingofero ya Doudou nanjye narabigaye. Imana ibishimire
  • Wera6 years ago
    For sure, bariya na bouncers ntabwo bitwaye neza bubahutse umubyeyi ndababara, sinzi icyo bakoze protocols yateguwe neza itari gushobora gukora. Nimureke kwigana umwuka w'ubustar bwo hanze aha mukore nk'abamyi buzuye Umwuka were. Ntibizasubire. thanks





Inyarwanda BACKGROUND