RFL
Kigali

True Promises yasubukuye igitaramo cyayo gikomeye “Wadushyize ahakwiriye Live Concert”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2016 18:05
0


True Promises Ministries iherutse gusubika igitaramo cyayo “Wadushyize ahakwiriye Live Concert” nyuma y’ibyago aba baririmbyi bagize bakabura umuririmbyi wabo Kiruhura Jacques wahitanywe n’impanuka ya moto, kuri ubu iki gitaramo cyasubukuwe kikaba kizaba kuri iki cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016.



Igitaramo “Wadushyizeho ahakwiriye Live Concert” cyari cyateguwe kuwa 25 Nzeri 2016 kiza gusubikwa kubera urupfu rw'umuririmbyi wabo. Cyaje kwimurirwa tariki 2 Ukwakira 2016 akaba ari nayo mpamvu kizabamo n’umwanya wo kunamira Nyakwigendera Jacques Kiruhura.

Icyo gitaramo cya True Promises kizabera Kicukiro kuri New Life Bible church kuva saa cyenda z’amanywa kugeza i saa moya z’umugoroba, aho bazaba bari kumwe na Healing worship team ndetse na Gisubizo Ministries kwinjira akaba ari amafaranga 2000 ndetse na 5000 y’amanyarwanda.

“Wadushyizeho ahakwiriye Live Concert” ni igitaramo cya True Promises Ministries kibanziriza icyo kumurika albumu izamurikwa mu kwezi k’Ukuboza 2016. Bajya kugitegura bavuga ko basanze ari ngombwa kuko hagomba kubanza kubaho kwitegura. Byongeye bakaba bafite na gahunda yo gukora amashusho.  

Alubum ya 2 ‘Wadushyize ahakwiriye DVD’ ya True Promises izamurikwa tariki 4 Ukuboza 2016. Ku bijyanye n’amatsinda akomeye batumiye kandi ubona ari menshi, babajijwe niba bazabona umwanya uhagije wo kuririmbira abakunzi babo, Mbonigaba Bonnke, yavuze ko umwanya bazawubona. Yagize ati:

"Umwanya tuzawubona. Twabatumiye tuziko bazabona umwanya nubwo utaba munini. Bariya twatumiye ni uko ari bo dufitanye imikoranire yoroshye, turashyigikirana cyane, ntibivuze ko n’abandi tudafitanye imikoranire ariko ni umwihariko kuba aribo twahisemo ko twazafatanya."

Ni utuhe dushya duteganyijwe mu gitaramo cya True Promises?

Bonnke Mbonigaba umuyobozi wa True Promises yabwiye Inyarwanda.com ko bazaba bafite udushya twinshi kuko ibyo bateguye ari ibintu byiza gusa. Ati  "Abantu bazabona ibintu bitandukanye n’ibyo bari bazi kuri True Promises. Tumaze igihe tubitegura. Twatangiye kubitegura kuva mukwa kane kw’uyu mwaka wa 2016. Kuririmba, tuzaririmba indirimbo zacu zitandukanye cyane cyane izo kuri iyi album ya kabiri, twongere tunaririmbe izo kuri album ya 3 turi gutegura."

Ahantu bazakorera igitaramo hashobora kuzaba hato cyane!

Ku bijyanye no kuba igitaramo kizabera ahantu hatajya abantu barenga 1500 mu gihe iri tsinda rikunzwe cyane byongeye rikaba ryaratumiye amatsinda nay o akunzwe mu gihugu, mu kiganiro na Inyarwanda.com, Mbonigaba yavuze ko ubushobozi bafite aribwo bwatumye batekereza hariya, na cyane ko benshi muri twe ari abanyeshuri. Yongeyeho ko uko igitaramo kizagenda bizabafasha kwiga uko bazategura neza igitaramo cyo kumurika alubumu yabo kizaba mu mpera z’uyu mwaka. Yagize ati:

"Imyiteguro y’iki gitaramo yadutwaye miliyoni eshatu. Twagerageje kureba ibishoboka,twasanze hariya hantu hashobora kwicara abantu 1000  n’abantu bacye bazaba bicaye neza. Ni nayo mpamvu twashyizeho kwishyuza kugira ngo hatazabaho kubyigana cyane. Ikindi cyatumye twishyuza ni uko hari ibyo twakoresheje ni ukugirango n’ubutaha bizatworohere gutegura ibindi."

Image result for True Promises amakuru

Mbonigaba Bonnke avuga ko imyanya yo guhagararamo ibaze kuko badashaka ko hazabaho kubyinaga. Ikindi nuko igihe salle izaba yuzuye ntabwo bazemera ko abantu bakomeza kwinjira. Ku bijyanye n’amatike hazasohoka angana n’umubare w’abagomba kujya muri salle. Aya mbere akaba azatangira kugurishwa kuva kuwa gatanu mbere y’iminsi ibiri ngo igitaramo gitangire.

Iyi alubumu izaba imurikwa iriho indirimbo zitandukanye aho twavuga; Mana uri imbaraga, Wadushyize ahakwiriye uko mbishoboye, You are Alpha and Omega, Nta miraba, Yesu ni we bwugamo n’izindi. Tubibutse ko umuvugabutumwa muri iki gitaramo cya True Promises azaba ari Pastor Aron Ruhimbya wa ERC Kimisagara, kwinjira akaba ari 2000Frw na 5000Frw.

Image result for True Promises amakuru

2014 indirimbo yabo Mana Urera yabaye indirimbo y'umwaka

True Promises Ministries

 REBA HANO "MANA URERA" YA TRUE PROMISES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND