RFL
Kigali

TOP10:Gitwaza,Mignonne,Rugagi,..bashyigikiye irushanwa rya Miss Rwanda, Masasu na Fire baryanga urunuka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/02/2018 20:01
1


Bamwe mu bapasiteri ba hano mu Rwanda bashyigikiye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda n'ayandi atandukanye, gusa amarushanwa nk'aya ntavugwaho rumwe n'abanyamadini dore ko harimo n'abayanga urunuka barangajwe imbere na Apotre Masasu.



Inyarwanda.com tugiye kubagezaho abapasiteri 10 bagiye bagaragaza ko bashyigikiye amarushanwa y'ubwiza by'akarusho irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda ari naryo rikomeye mu Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ajya ahabera. Aba bapasiteri bagiye bagaragaza ko bashyigikiye amashanwa y'ubwiza mu buryo butandukanye.

Muri bo harimo abasaba abakristo babo gutora abakobwa basengera mu nsengero zabo baba bahatanira ikamba ndetse harimo n'abatumira abakobwa baba batsindiye ikamba bakabashimira bakabaha n'impanuro za kibyeyi. Nubwo bakora ibi ariko, hari abandi banga urunuka iri rushanwa. Apotre Yoshuwa Masasu uyobora Restoration church ku isi, mu mwaka wa 2014 yatangaje ko irushanwa ry'ubwiza rinyuranyije na Bibiliya kuko ngo abantu bose ari beza imbere y'Imana. Yagize ati:

Nimumbwire, mubona dukwiye nk’abakirisito kujya imbere y’abantu ngo turimo turiyerekana ngo badutore ku bwiza Imana yaduhaye? Ni iki dukora kugira ngo duse uko dusa ubu? Ntihakwiye kubaho competition (irushanwa) kuko uwo Imana yaremye wese ni mwiza. Ugasanga baramugaragura ngo reba hano, reba hirya,… Ntibikwiye ku bakirisito nubwo bamwe mwamaze kubyemera, ariko ntibikwiye kubaho rwose.

Image result for Apotre Masasu amakuru Inyarwanda

Ari ibishoboka Apotre Masasu yahagarika burundu ku isi amarushanwa y'ubwiza

Apotre Masasu yakomeje ahamagarira ababyeyi kutazongera kwemerera abakobwa babo kujya mu irushanwa ry'ubwiza. Kuba Apotre Masasu yamaganira kure amarushanwa y'ubwiza, ushobora gukeka ko mu itorero rye nta bakobwa b'uburanga bahaba. Gusa si ko bimeze dore ko hari n'abagiye begukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, bagatangaza ko ari abakristo ba Apotre Masasu, ariko we akabihakana. Mu bamaze guhamya ko basengera muri Restoration church harimo Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa usengera i Gikondo na Miss Rwanda 2012 Aurore Umutesi nawe yahoze asengera muri Restoration church. Miss Mutesi Jolly nawe avuga ko rimwe na rimwe ajya asengera kwa Apotre Masasu.

Image result for Miss Iradukunda Elsa Inyarwanda

Miss Rwanda 2017 Elsa avuga ko asengera muri Restoration, gusa Masasu yaramwigaramye

Undi mupasiteri unenga bikomeye amarushanwa y'ubwiza ni Prophet Fire (Nsabimana Jean Bosco) uyobora Patmos of Faith church, uyu akaba avuga ko abantu bose Imana yaremye ari beza byongeye ngo kuba buri mwaka hatorwa umukobwa mwiza wuje uburanga bw'inyuma, ngo ni ikimenyetso cy'uko nta mwiza w'ibihe byose ubaho keretse gusa uwatoranyijwe na Yesu Kristo. Yacyashye abagereranya amarushanwa y'ubwiza y'ubu na Esiteri uvugwa muri Bibiliya avuga ko bitandukanye cyane dore ko Esiteri yitabiriye irushanwa ry'uburanga ryo gushaka umukobwa uzarongorwa n'Umwami ariko ab'ubu bakaba bahatana bashaka ibindi bihembo we afata nk'ibiciriritse abigereranyije n'igihembo cyahawe Esiteri. Aragira ati:

.....Ku bubaha Imana twese turi beza. Erega Bibiliya iratubwira ngo twese turi abageni ba Kristo, waba umugabo uri umugeni, waba igitsinagore uri umugeni ariko ntabwo ari uburanga bw'inyuma, ni bwa buranga bw'imbere mu buryo bw'umwuka. Ubw'inyuma rero, usiganwa neza agira urugo rwiza, uburanga bwiza ni ubuduhesha urugo rwiza, ni ubuduhesha ishema ku gihugu, ni ubuduhesha ishema mu muco wa Kristo. Igihugu nikigira abanyaburanga beza, tuzagira ingo nziza zitarimo amakimbirane, umwiryane,....Abari muri icyo gikorwa (Miss Rwanda 2018) Imana ibarinde, ibayobore ibahe ibyo imitima yabo yifuza,...Uwiteka ni we uzi ubwiza bw'umuntu kurenza umuntu naho ibindi ni ibihinduka, isi irahinduka.

Image result for Prophet Fire amakuru nsabimana BOSCO

Prophet Fire nawe yanga urunuka amarushanwa y'ubwiza

Rev Pastor Seruhungo Alphonse wungirije Apotre Masasu ahagaze he ku marushanwa y'ubwiza?

Miss Rwanda 2018

Rev Seruhungo Alphonse hamwe n'umukobwa we Miss Diane Umutesi

Rev Seruhungo Alphonse ni umushumba wungirije Apotre Masasu ku buyobozi bwa Restoration church ku isi, akaba akorera cyane muri Paruwase ya Kimisagara. Rev Seruhungo Alphonse ni Se wa Umutesi Diane wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya KIM mu mwaka wa 2012. Mu kwiyamamaza kwa Diane Umutesi, umubyeyi we Rev Seruhungo Alphonse yari amushyigikiye cyane na cyane ko yamwemereye kwitabira iryo rushanwa ryo gushaka umukobwa uhiga abandi uburanga muri Kaminuza ya KIM. 

Nyuma yaho Miss Diane Umutesi yashatse kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2014, papa we (Rev Seruhungo) yanga kumushyigikira, hagati aho ariko Umutesi Diane yari yamaze kuba igisonga cya mbere i Rubavu muri Miss Rwanda, birangira atagiye mu mwiherero hamwe n'abandi bari batsinze. Kuri ubu Rev Seruhungo ni umwe mu banga urunuka amarushanwa y'ubwiza.

Miss Diane Umutesi yangiwe kwitabira Miss Rwanda 2014 nyuma y'aho Apotre Masasu asabye ababyeyi by'umwihariko abakristo be kutemerera abana babo kwitabira amarushanwa y'ubwiza. Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Miss Umutesi Diane yaje guhagarikwa muri Shining Stars amara amezi abiri atabyina bitewe nuko yari yitabiriye amajonjora ya Miss Rwanda, gusa yaje kumvira ababyeyi be n'abashumba be asezera ubudasubiza amaso inyuma mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014. 

Miss KIM Umutesi Diane yasoje Kaminuza,Apotre Masasu amusaba kuguma mu Mana no kuyiyegurira-AMAFOTO

Miss Diane Umutesi wabaye Miss KIM mu mwaka wa 2012

Ibitangazwa na Apotre Masasu, Prophet Fire na Rev Seruhungo hari benshi mu bakristo babyamaganiye kure bavuga ko ari imyumvire yabo ndetse banabibutsa ko muri Bibiliya hagaragaramo umukobwa witwa Esiteri witabiriye irushanwa ry'ubwiza ndetse akaza kuryegukana. Mu batavuga rumwe na Apotre Masasu, Prophet Fire na Rev Seruhungo ku ngingo y'irushanwa ry'ubwiza, harimo n'abapasiteri ndetse bafite amazina azwi hano mu Rwanda ari nabo Inyarwanda.com tugiye kugarukaho cyane muri iyi nkuru. 

Urutonde rw'abapasiteri 10 bashyigikiye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda

1.Bishop Rugagi Innocent

Miss Rwanda 2018: Bishop Rugagi yasengeye Umunyana Shanitah amwaturaho gutwara ikamba

Ni umuyobozi mukuru w'itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda. Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Gashyantare 2018, Bishop Rugagi yahagaze imbere y'abakristo be, abamurikira umukobwa witwa Umunyana Shanitah usengera mu itorero rye uri muri 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018. Bishop Rugagi yabanje gutangarira uburanga bwa Umunyana Shanitah nuko aza kumuhanurira ko ari we uzambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018 (Miss Rwanda 2018).

Bishop Rugagi ubwo yasengeraga Umunyana Shanitah

Bishop Rugagi yagize ati: "Ntabwo nari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye. Dufite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe, arahari, yaje, naze hano...Oh my God (Mana yanjye!!),.....Haleluya uyu ni Miss wacu 2018 (uyu ni Miss Rwanda 2018). Bishop Rugagi yasabye abakristo be gutora Shanitah kenshi gashoboka nibura inshuro 600 ku munsi, anababwira ko intsinzi ya Shanitah atari iye gusa ahubwo ari iy'abakristo bose b'itorero Abacunguwe."

2. Apotre Rwandamura Charles

Apotre Rwandamura

Apotre Rwandamura Charles ni umupasiteri uyobora itorero United Christian Center (UCC) akaba azwi cyane ku byo yigeze gutangaza ko 'Nta mukene uzajya mu ijuru'. Apotre Rwandamura ashyigikiye cyane irushanwa ry'ubwiza by'umwihariko irya Miss Rwanda dore ko hari n'umukristo we wigeze kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, icyo gihe bikaba ibirori bikomeye mu itorero rya Apotre Rwandamura. Uwo mukristo wa Rwandamura wegukanye ikamba bikaba ibirori bikomeye muri UCC, ni Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014. Ubwo uyu mukobwa Akiwacu Colombe yatsindiraga ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, yatumiwe na Apotre Rwandamura baraganira Apotre Rwandamura aramushimira cyane ndetse aranamusengera ngo Imana izamushoboze.

3. Rev Dr Antoine Rutayisire

Rev Dr Antoine Rutayisire

Rev Dr Rutayisire ni umushumba w'itorero Angilikani paruwasi ya Remera akaba n' Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amasengesho y'Abayobozi bakuru b’igihugu (Rwanda Leaders Fellowship). Ni umwe mu bapasiteri bazwi ndetse bakunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n'amagambo akomeye yuje impanuro akunda gutanga. Rev Dr Antoine Rutayisire afite umukobwa wigeze gutsindira irushanwa ry'ubwiza, uwo akaba ari Isimbi Deborah Abiellah wabaye Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu mwaka wa 2012 (Miss UNR/NUR 2012).

Isimbi Abiella

Isimbi Deborah Abiella ubwo yari muri Miss Rwanda 2012

Kimwe mu byemeza ko Rev Dr Rutayisire ashyigikiye irushanwa ry'ubwiza, ni uko yabaye hafi y'umukobwa we akamuha ubufasha bushoboka ubwo yiyamamazaga mu irushanwa rya Miss UNR/NUR 2012 ndetse no ku munsi wo kwambikwa ikamba akajya i Butare kwifatanya nawe mu birori. Umukobwa we yaje no kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2012, nabwo ashyigikirwa n'ababyeyi be, gusa ntiyabasha kuryegukana dore ko ryegukanywe na Mutesi Kayibanda Aurore. 

4. Apotre Mignonne UK

Apotre Alice Mignone UK (UK=Umunezero Kabera) ni umushumba mukuru w'itorero Noble Family church akaba n'umuyobozi mukuru wa Women Foundation Ministries. Apotre Mignonne ni umwe mu bapasiteri bashyigikiye bikomeye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda. Mu mwaka wa 2015, yashyigikiye umukristo we Kundwa Doriane ahamagarira abakristo be kumujya inyuma mu masengesho no mu kumutora, birangira Kundwa Doriane atsindiye ikamba rya Miss Rwanda 2015.

Apotre Mignone

Apotre Mignonne hamwe n'abakobwa be mu buryo bw'umwuka; Doriane na Kalimpinya

Nyuma yo gutwara ikamba, Apotre Mignonne ufata Doriane nka 'Esiteri' uvugwa muri Bibiliya, yaje kumufasha mu bikorwa binyuranye, bakorana umuganda ndetse anifatanya na we (Doriane) ubwo yari yatumiye i Kigali aba Miss b'ibihugu bigize akarere ka Afrika y'Iburasirazuba. Mu mwaka wa 2017, Apotre Mignonne yashyigikiye cyane Kalimpinya Queen nawe usengera muri Noble Family church, birangira abaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017. 

5. Apotre Dr Paul Gitwaza Muhirwa

Image result for Apotre Gitwaza inyarwanda

Apotre Dr Gitwaza ni umushumba w'itorero Zion Temple ku isi. Nawe ari mu bapasiteri bashyigikiye irushanwa ry'ubwiza dore ko iyo hari abakobwa bo mu itorero rye bitabiriye iri rushanwa, abashyigikira mu buryo bunyuranye. Mu mwaka wa 2015, mu gitaramo Pambazuka cyateguwe n’urubyiruko rwa Zion Temple mu Gatenga mu rwego rwo kubahanura mu kudaca inzira y’ubusamo, umunyarwenya uzwi nka Gasumuni, Mbabazi Esther utwara indege ndetse na Miss Uwase Vanessa igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ni bamwe mu batumiwe kuganiriza urubyiruko muri icyo gitaramo cyari cyanatumiwemo Apotre Dr Paul Gitwaza nk'umwigisha mukuru w'ijambo ry'Imana.

Apotre Dr Paul Gitwaza

Apotre Gitwaza hamwe n'abakobwa be mu buryo bw'umwuka; Miss Igisabo na Miss Vanessa

Kuba Apotre Gitwaza yarahaye agatuti Miss Uwase Vanessa kugira ngo yigishe urubyiruko ku kudaca iy'ubusamo anabasangize uko yatekereje kujya muri Miss Rwanda, ni ikigaragaza ko Apostle Gitwaza ashyigikiye irushanwa ry'ubwiza umukristo we Uwase Vanessa yaherewemo ikamba ry'igisonga cya mbere. Ntabwo ari Uwase Vanessa wenyine washyigikiwe na Apotre Gitwaza, ahubwo uyu mukozi w'Imana yanashyigikiye Uwase Hirwa Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo dore ko nawe ari umukristo wa Zion Temple. Nyuma y'aho Hirwa Honorine yegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe na rubanda muri Miss Rwanda 2017, Apotre Gitwaza yahise amuhemba akazi kuri Radiyo Authentic. 

6. Bishop Innocent Nzeyimana

Bishop Nzeyimana Innocent ni umuyobozi w’Itorero 'Nayoth Church' akaba n'umuyobozi w'amadini n’amatorero akorera mu mujyi wa Kigali. Bishop Innocent ni umwe mu bapasiteri bashyigikiye cyane irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda.

Bishop Innocent Nzeyimana

Bishop Nzeyimana hamwe na Stecy Belly yari ashyigikiye muri Miss Rwanda

Mu minsi ishize, Bishop Innocent Nzeyimana yasabye abantu gutora no kurwanira ishyaka umukobwa witwa Ishimwe Stecy Belly akazambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, gusa byaje kurangira uyu mukobwa atabonetse mu bakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2018. Impamvu yo kumushyigikira ngo ni uko Stecy Belly ari umwana w'umukozi w'Imana witwa Jean Paul umwe mu bayobozi mu itorero Eglise Vivante rya Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Ishimwe Stecy Belly yinjiye muri Miss Rwanda y'uyu mwaka ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. 

7. Rev Kayumba Fraterne

Rev. Kayumba Fraterne uri mu bapasiteri bashyigikiye Miss Rwanda, ni umuraperi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba na none umuyobozi wa Minisiteri yitwa ‘Jehovan Tsdikenu ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’. Mu muziki, Rev Kayumba amaze gukora indirimbo zinyuranye aho twavugamo; Imbuto, Umukunzi wanjye yakoranye na Diana Kamugisha na Jack B, Love, Holy people, Mureke ibiyobyabwenge yakoranye na Jack B na P Fla, Africa, Ntimugire ubwoba, Worship God in Hiphop n'izindi. 

Rev Kayumba wasengeye Miss Bahati Grace agakizwa, yeretswe umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Rev Kayumba hamwe na Ishimwe Noriella yabonye mu nzozi yambitswe ikamba

Rev Kayumba yamenyekanye cyane nyuma y'amakuru avuga ko yasengeye Miss Rwanda 2009 Bahate Grace, akakira agakiza. Muri uyu mwaka wa 2018, Rev Kayumba yatangarije Inyarwanda ko ashyigikiye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse akaba ajya afata umwanya agasengera abakobwa bitabira iri rushanwa. Ubwo aherutse kubasengera, bivugwa ko yaje guhabwa iyerekwa ry'umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Rwanda 2018, uwo akaba ari Ishimwe Noriella utorerwa kuri nimero 22. Aya makuru ariko Rev Kayumba yanze kuyavugaho byinshi mu itangazamakuru, avuga ko iyo Imana imuhaye ubutumwa nta wundi muntu abuha usibye uwo iba yatumyeho. 

8. Bishop Mukanziga Brigitte 

Bishop Mukanziga Brigitte ni umushumba mukuru w’itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (The Power of God Church). Yashakanye na Jean Claude KABIBI, mu bana bafitanye harimo na Kabibi Ingabire Kenny na Mutesi Eduige abakobwa bamaze kwandika amateka mu bijyanye no guhatanira ikamba ry’ubwiza, na cyane ko ababyeyi babo ngo babatoje kubaha Imana bikabafasha kudacika intege. Bishop Mukanziga ashyigikiye cyane irushanwa ry'ubwiza ndetse ajya ashishikariza abakobwa be kuryitabira kandi akabasaba kudacika intege. Umukobwa we Kenny Ingabire yabaye Miss High School muri 2016 ni ukuvuga Nyampinga uhiga uburanga abakobwa bose bigaga muri Segonderi mu mwaka wa 2016. 

Bishop Mukanziga yemeza ko gutoza abakobwa be kubaha Imana ari yo turufu bakoresha mu irushanwa ry’ubwiza

Bishop Mukanziga hamwe n'abakobwa be Kenny na Eduige

Mutesi Eduige nawe ni umukobwa wa Bishop Mukanziga, uyu mukobwa akaba atarigeze acika intege mu guhatanira ikamba ry’ubwiza na cyane ko yabaga ashyigikiwe n'ababyeyi bamuhaga inkunga irimo n'amasengesho. Kuva muri 2014 ni bwo Mutesi Eduige yatangiye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ariko kugeza uyu munsi ntabwo arahirwa no kwambara ikamba. Mu mwaka wa 2016, Mutesi Eduige yatsinze amajonjora yahereye mu ntara, agera mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016, gusa ntibyamuhira kuko ikamba ryaje kwambikwa Miss Mutesi Jolly. Muri uyu mwaka wa 2018 Mutesi Eduige yabaye yihaye akaruhuko ntiyitabira iri rushanwa. 

9. Bishop Tom Rwagasana

Tom Rwagasana yahoze ari umuvugizi wungirije w'Itorero ADEPR, aza kuvanwa ku boyobozi nyuma yo gushinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR ungana na miliyari hafi eshatu, gusa we arabihakana akavuga ko azira akarengane. Tom Rwagasana akiri ku buyobozi bwa ADEPR, yari agiye gutangiza irushanwa ry'ubwiza mu makorali abarizwa muri iri torero, hakajya hatorwa Nyampinga na Rudasumbwa (Miss & Mr), ibi bikaba byemeza ko ari umwe mu bashyigikiye cyane amarushanwa y'ubwiza.

Image result for Bishop Tom Rwagasana inyarwanda

Habuze gato Tom Rwagasana agatangiza muri ADEPR irushanwa ry'ubwiza 

Tom Rwagasana yatangaje ibi agendeye ku irushanwa rya Miss Rwanda dore ko yavuze ko ubwo habaho irushanwa ryo gutora umukobwa uhiga abandi uburanga mu gihugu (Miss Rwanda), nabo (ADEPR) bakwiriye gushyiraho irushanwa rya Nyampinga na Rudasumbwa bahiga abandi uburanga mu makorali (Miss Choir & Mr Choir). Ku bijyanye n'abakobwa bo muri ADEPR bakwifuza kwitabira Miss Rwanda, abayobozi b'iri torero bacyuye igihe bavuze ko batababuza kujya mu irushanwa, gusa ngo abakobwa babyifuza basabwa kwitwara nk'abakristo. 

10. Pastor Kabandana Claver

Pastor Kabandana Clavver

Pastor Kabandana Claver ni umushumba w'itorero Assemble de Dieu mu Rwanda akaba akorera cyane muri paruwase ya Gatsata. Uyu mushumba ari mu bashyigikiye cyane amarushanwa y'ubwiza, bikaba byemezwa n'uburyo ashyigikira cyane abakristo be bitabira amarushanwa nk'aya. Mu mwaka wa 2011, Bellange Irene Muhikira umukristo wa Rev Kabandana Claver yambitswe ikamba rya Miss UNILAK ndetse kugeza n'uyu munsi ntiharatorwa umusimbura. Hari amakuru yavugaga ko uyu mukobwa Bellange Muhikira yagombaga no kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2012, gusa ntiyaje kuryitabira ku mpamvu zitatangajwe kabone nubwo yari ashyigikiwe cyane n'ababyeyi be ndetse n'abashumba mu itorero asengeramo.

Pillar worship team

Kuba Miss UNILAK ntibimubuza gukora inshingano afite mu rusengero rwe

Mu gufata umwanzuro wa nyuma ndetse no mu kwiyamamaza kwe mu irushanwa rya Miss UNILAK, Miss Irene Bellange Muhikira yashyigikiwe bikomeye n'abashumba mu itorero asengeramo rya Assemble de Dieu mu Gatsata barangajwe imbere ya Rev Kabandana Claver babikora bitewe nuko bumvuga nta kibazo irushanwa ry'ubwiza riteje, babihuza na none n'ubuhamya bwiza uyu mukobwa Bellange Muhikira yari afite dore ko yari umwe mu bayobozi b'urubyiruko ndetse akaba n'umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, inshingano na n'uyu munsi agifite mu itorero rye na nyuma yo gutwara ikamba rya Miss UNILAK 2011.

Miss Irene Muhikira

Miss Bellange Muhikira nyampinga wa UNILAK watowe muri 2011

Miss Irene Muhikira

Miss Bellange Muhikira avuga ko kuba umukristo bitabuza umuntu kwitabira irushanwa ry'ubwiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karake6 years ago
    Nanjye ndi Umuvugabutumwa.Ntabwo Yesu yaduhaye Mission yo kwivanga mu bintu byisi: Miss Rwanda,politike,shuguri,etc...,nkuko abiyita "abakozi b'imana" babigenza.Yadusabye kumwigana,tukajya kubwiriza mu mihanda,mu ngo z'abantu,mu masoko,...kandi tukabikora ku buntu,tudasaba amafranga nkuko pastors benshi babigenza (Matayo 10:8).Namwe muzi ko aba bitwa ngo ni ba Nyampinga,iyo bamaze gutsinda,benshi bajya mu kwiyandarika.Iba ari nka Ticket yo kwiyandarika kuli bamwe.Ndatanga ingero 3:Sonia Rolland wabaye Miss France,amaze kubana n'abagabo 2 baryamana batarateye igikumwe.Miss Rwanda 2009,Bahati Grace,yabyaranye na K8 KAVUYO muli Amerika,nyuma aramuta afata undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia,nawe barabyarana.Miss Rwanda 2014,Akiwacu Lacolombe,muhora mumubona mu mafoto yanitse amabere,ibibero na sex kubera akazi akora ka Fashion Show (Mannequin) muli France.Ntabwo rwose Umukristo Nyakuri ajya mu bintu by'isi.Nta n'igihe yabona kuko aba arimo kubwiriza abantu,abereka uburyo bashobora kubona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje. YESU iyo aza kumera nka ba Gitwaza,Rugagi na Mignonne,yari gushyigikira Miss Israel.Agahamagara Maliya na Martha,bashiki ba LAZARO.Ariko nta mwanya yari kubona ngo yivange mu byisi.





Inyarwanda BACKGROUND