RFL
Kigali

Tonzi yashyize hanze amashusho y'indirimbo yaboneyemo Imana anashimira Polisi y’u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2017 7:20
1


Umuhanzikazi Tonzi umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Kwa Neema’ irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko bariho kubw’ubuntu bityo bakaba bakwiye kujya bashima Imana buri munsi.



Tonzi agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Kwa Neema’ ari ku mazi i Gisenyi, ahimbaza Imana ayishimira byinshi yamukoreye. Muri aya mashusho, hagaragaramo abakobwa babiri b’impanga b’abahanga mu kuramya Imana nkuko Tonzi wabashyize muri aya mashusho abishimangira.

Tonzi yabwiye Inyarwanda.com ko amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Gisenyi. Producer Kedrick wo muri Alpha Entertainment akaba ari we wayatunganyije bwa nyuma dore ko producer wafashe amashusho y’iyi ndirimbo, yaje kubura, bikaba ngombwa ko hitabazwa Polisi y'u Rwanda ikamufata, amashusho y'indirimbo ya Tonzi yafashe na yo akaboneka gutyo. Tonzi avuga ko yabonye ukuboko kw’Imana mu gufata no gutunganya amashusho y'indirimbo ye 'Kwa Neema'. Yagize ati:

Ubutumwa bwa mbere ni ugushima Imana kuko ari yo shingiro rya byose nayanditse mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu ko turiho kubw' ubuntu, ngo ubuzima Imana yaduhaye n’ibyo itugezaho buri munsi tujye twibuka kuyishima. (..) Ni indirimbo ifite ubuhamya cyane naboneyemo ukuboko kw'Imana bishimangira message (ubutumwa) irimo ivuga ko ibyo dukora byose, ibyo dupanga ari yo ibisohoza.

Kwa Neema

Tonzi mu mashusho y'indirimbo 'Kwa Neema'

Kuki Tonzi ashimira Polisi y’u Rwanda?

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo ye ‘Kwa Neema’ ifite ubuhamya bukomeye. Yashimiye Polisi y’u Rwanda yamufashije kubona aya mashusho kuko ngo umu producer batangiranye yaje kumubura bikageza ku munota wa nyuma, Polisi ikamufasha kumubona, amashusho yari yafashwe n’uwo mu producer agatunganywa na Kedrick. Yagize ati:

Iyi ndirimbo (Kwa Neema) ifite ubuhamya cyane ndashimira cyane abamfashije bose ngo isohoke, abayigaragaramo abakobwa b'impanga b’abahanga cyane mu kuramya Imana, na team yose twajyanye, Bahati Alphonse wamfashije cyane bigaragaza ko abahanzi ba Gospel dushyigikirana. Ikindi ndashimira cyane polisi y’u Rwanda yamfashije kubona aya mashusho kuko producer twatangiranye namubuze bikagera ku munota wa nyuma, Polisi ikamfasha kumubona, amashusho akarangizwa na producer nshima cyane Kedrick wo muri Alpha Entertainment.           

Ku bijyanye no kuba akomeje kuririmba mu ndimi z’amahanga,dore ko iyi 'Kwa Neema' yashyize hanze iri mu rurimi rw'Igiswahili, Tonzi yadutangarije ko impamvu ari uko afite indirimbo nyinshi ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda kandi ubutumwa burimo bukaba bukwiye kugera no ku bandi bantu na cyane ko ngo yagiye agirirwa ubuntu bwo kuririmba mu bindi bihugu agasanga ari byiza no kugira ibihangano mu zindi ndimi kuko bifasha kwamamaza inkurunziza mu mahanga.

Tonzi yaboneyeho gutambutsa ubutumwa ku bahanzi bagenzi be bahura n’ibibazo mu mwuga bakora w’ubuhanzi ko bajya bafatanya mu kubirwanya no kubikumira. Yagize ati “Mboneyeho gutanga ubutumwa nka Anticrime Ambassador ngo n’abandi bahanzi bagenda bahura n’ibibazo mu mwuga wabo ko bajya babitugezaho kugira ngo dufatanye kubikumira kugira ngo ibyo bakora birusheho kugenda neza.”

TonziKwa NeemaKwa Neema

Aba bakobwa b'impanga bagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Kwa Neema' ya Tonzi

REBA HANO 'KWA NEEMA' YA TONZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatobo7 years ago
    Mwirire frw y'injiji, ariko iminsi y'ikinyoma iba ibaze. Kirara ntikitirwa. Ngo wabonye Imana? Ariko Imana urayizi k'uburyo wayibona? Yezu akiri kw'isi we yigeze ayibona?





Inyarwanda BACKGROUND