RFL
Kigali

The Power of the cross bamuritse album yabo ya mbere 'Super power' batungurwa n'ubwitabire bw'abantu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2018 20:38
0


Kuri iki Cyumweru tariki 14/1/2018 ni bwo itsinda The Power of Cross ryakoze igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bise 'Super power' igizwe n'indirimbo umunani.Iki gitaramo cyabereye ku Gisozi kuri Bethesda Holy church kuva isaa cyenda kugeza saa mbiri z'ijoro.



Muri iki gitaramo The Power of the cross bari kumwe na True Promises Ministries, Heman worshipers International, Kingdom of God Ministries na korali Light yo mu itorero Bethesda Holy church ku Gisozi-Gakinjiro ari naryo rizaberamo iki gitaramo. Bigizi Gentil ntiyabashije kuboneka muri iki gitaramo bitewe nuko umugore we yari arwaye. Kwinjira muri iki gitaramo cya The Power of the cross byari ubuntu ku bantu bose.

The power of the cross

Igitaramo kitabiriwe cyane

The Power of Cross ikunzwe mu ndirimbo Ndiho, Ndaje, Mfite umukunzi, Super power n'izindi zigize album yabo ya mbere bamuritse kuri iki Cyumweru. Ni album iriho zimwe indirimbo zikunzwe zahembuye imitima ya benshi by'akarusho muri 2017, aba baririmbyi bakaba baritabiriye irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho indirimbo yabo 'Super power' yahatanaga mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka, gusa ntibabashije kwegukana igikombe.

REBA HANO 'SUPER POWER' YA THE POWER OF THE CROSS

Nyuma y'igitaramo bamurikiyemo album yabo ya mbere, Maurice Ndatabaye Kazigamyi umuyobozi wa The Power of the cross yabwiye Inyarwanda.com bafite ishimwe rikomeye ku Mana bitewe nuko yabanye nabo mu gitaramo cyabo, ikabaha abantu benshi ndetse abitabiriye igitaramo bose cyabo bagasabana n'Imana binyuze mu kuyiramya. Yunzemo ko ubwitabira bw'abantu benshi ari kimwe mu bintu byabatunguye ndetse bikabashimisha cyane. 

The power of the cross

The Power of the cross bakoze igitaramo kiryoheye ijisho

Itsinda The Power of the cross ryatangiye mu mwaka wa 2007, icyo gihe ryari rigizwe n’abahungu batanu gusa ari nabo baritangije ndetse ribanza no guheza abakobwa. Nyuma ryaje kwakira abandi baririmbyi barimo n’abakobwa, riza kubyara amatsinda atandukanye harimo abyina imbyino za Kinyarwanda, drama n’izindi.

 REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE

The power of the crossThe power of the cross

The Power of the cross mu gitaramo bamurikiyemo album yabo ya mbere

The power of the crossThe power of the crossThe power of the crossThe power of the crossThe power of the crossThe power of the crossThe power of the crossThe power of the crossThe power of the crossThe power of the crossThe power of the cross

The power of the crossThe power of the crossThe power of the cross

Byari uburyohe gusa ubwo bari bageze ku ndirimbo 'Super power'

The power of the crossThe power of the cross

Serge Iyamuremye yitabiriye igitaramo cya The Power of the cross

The power of the cross

Abantu bakozweho cyane mu gitaramo cya The Power of the Cross

The power of the cross

Iki gitaramo cyabereye muri uru rusengero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND