Itsinda The power of cross rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock n'izindi zinyuranye, ryateguye igitaramo cyatumiwemo amatsinda atandukanye arimo Healing worship team, Injiri Bora n’ayandi yiyongeraho umuhanzi Yves Rwagasore.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Maurice Ndatabaye Kazigamyi umuyobozi wa The power of cross, iki gitaramo cyiswe ‘Haracyari ibyiringiro’ kizaba tariki 2 Mata 2017 kuva isaa cyenda z’amanywa kibere ku rusengero rwa Christ Gospel Fellowship church ruherereye i Kimironko, kwinjira akaba ari ubuntu. Yakomeje avuga ko ari igitaramo ngarukamwaka bategura mbere gato y'icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, bakagitegura mu rwego rwo kurema ibyiringiro mu bantu.
Itsinda The power of cross
UMVA HANO 'SUPER POWER' INDIRIMBO NSHYA YA THE POWER OF CROSS
REBA HANO 'UGANZE' INDIRIMBO Y'IRI TSINDA
TANGA IGITECYEREZO