Kuri iki Cyumweru tariki 14/1/2018 ni bwo itsinda The Power of Cross rikora igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bise 'Super power' igizwe n'indirimbo umunani. Mbere yuko iki gitaramo kiba, aba baririmbyi basohoye indirimbo nshya iri kuri iyi album yabo ya mbere.
Indirimbo nshya ya The Power of the cross yitwa 'Nyirubugingo' ikaba yaratunganyijwe na producer Nicolas. Maurice Ndatabaye Kazigamyi umuyobozi wa The Power of the cross yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya iri kuri album bamurika kuri iki Cyumweru mu gitaramo bamaze iminsi bitegura. Yagize ati: "Indirimbo nshya yacu yitwa 'Nyirubugingo' yasohotse uyu munsi, ni yo ya nyuma mu zigize album y'indirimbo umunani tuzamurika ku Cyumweru."
UMVA HANO 'NYIRUBUGINGO' YA THE POWER OF THE CROSS
Igitaramo cya The Power of the Cross kirabera kuri Bethesda Holy church kuri iki Cyumweru tariki 14/01/2018 kuva saa cyenda z'amanywa kugeza saa moya. Muri iki gitaramo The Power of the cross baraba bari kumwe na Gentil Bizigizi uzwi nka Kipenzi, True Promises Ministries, Heman worshipers International, Kingdom of God Ministries na korali Light yo mu itorero Bethesda Holy church ku Gisozi-Gakinjiro ari naryo rizaberamo iki gitaramo. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
The Power of Cross ikunzwe mu ndirimbo Ndiho, Ndaje, Mfite umukunzi, Super power n'izindi, igizwe n’abasore n’inkumi baturuka mu matorero atandukanye. Mu mwaka wa 2017, aba baririmbyi bitabiriye irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho indirimbo yabo 'Super power' yahatanaga mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka, gusa ntibabashije kwegukana igikombe.
REBA HANO 'SUPER POWER' YA THE POWER OF THE CROSS
Itsinda The Power of the cross ryatangiye mu mwaka wa 2007, icyo gihe ryari rigizwe n’abahungu batanu gusa ari nabo baritangije ndetse ribanza no guheza abakobwa. Nyuma ryaje kwakira abandi baririmbyi barimo n’abakobwa, riza kubyara amatsinda atandukanye harimo abyina imbyino za Kinyarwanda, drama n’izindi.
Bamwe mu bagize The Power of the cross
Igitaramo The Power of Cross bakora kuri iki Cyumweru
UMVA HANO 'NYIRUBUGINGO' YA THE POWER OF THE CROSS
TANGA IGITECYEREZO