Nyuma y’amakuru yatangajwe ko umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Thacien Titus yaba ari gutegura ubukwe mu ibanga , uyu muhanzi yanyomoje aya makuru , atangaza igihe azarushingira , anavuga uko yamenyanye na Mukamana Christine bateganya kurushinga.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, Thacien Titus yemeye ko koko ateganya kurushinga na Mukamana Christine gusa ahakana ko bari gutegura ubukwe mu ibanga, yemeza ko bari mu myiteguro yabwo, igisigaye ari ukumenyesha abantu igihe buzabera.
Bamaze imyaka 2 bakundana
Thacien Titus yemereye inyarwanda.com ko we na Mukamana Christine bamaze imyaka 2 bakundana. Yagize ati” Tumaze imyaka 2 dukundana, twamenyanye duhujwe n’ibintu bijyanye n’ubucuruzi ndetse ahanini twahujwe n’umurimo w’Imana dore ko twese tubarizwa mu itorero rya ADEPR.”
Mukamana Christine watanzwe imico myiza na Thacien Titus bagiye kurushinga
Ibyatumye amuhitamo mu bandi bakobwa akemera ko yazamubera umugore bakabana akaramata
Ubwo twabazaga Thacien Titus impamvu yaba ariwe mukobwa yahisemo muri benshi azi , kandi yagiye amenyana nabo, uyu muhanzi ntiyariye iminwa, maze aramutaka biratinda ati” Icyatumye muhitamo ni uko akijijwe kandi afite imbuto z’agakiza, ni umunyamurava, akunda umurimo ndetse no kubana n’abantu bose amahoro(sociable). Ni umugwaneza agira umutima uca bugufi ikigeretse kuri ibyo byose ni uko yangaragarije ko ankunda by’ukuri.”
Yahakanye ubukwe bw’ibanga atangaza igihe buzabera
Mu rwego rwo gukuraho urujijo rw’ubukwe bw’ibanga bwari bwamuvuzeho, Thacien Titus yatangaje igihe azakorera ubukwe na Mukamana Christine ati” Ntabwo turi kubutegura mu ibanga nkuko byari byavuzwe ahubwo ni uko hari ibitari byakajya ku murongo. Kugeza ubu turi mu myiteguro ku mpande zombi, ndetse ubukwe buzaba mu mpera za 2015. Urumva ko igisigaye ari ukumenyesha abantu itariki n’aho buzabera, gusa amatariki n’impapuro zitumira byo bizamenyekana mu gihe cya vuba.”
Thacien Titus yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo yakunzwe ba benshi yise ‘Aho ugejeje ukora’, ‘Uzaza ryari Yesu’, ‘Mpisha mu mababa’ n’izindi zirimo ubutumwa bw’ihumure n’ishimwe.
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Babarire' ya Thacien
RENZAHO Christophe
TANGA IGITECYEREZO