Kuri iki cyumweru tariki 18 Ukuboza 2016 ni bwo Thacien Titus n’umugore we bakoze umunsi wo gushimira Imana yabahaye umwana , umunsi bahuje no kumwita izina, witabirwa n’abantu benshi barimo abapasiteri ndetse n’abahanzi banyuranye baririmba indirimbo zahimbiwe Imana.
Mu gitondo cyo ku itariki 22 Kanama 2016 nibwo Mukamana Christine, umugore wa Thacien Titus yibarutse umwana w’umukobwa. Ni itariki idasanzwe mu muryango wabo kuko yabyaye ku itariki ihuriranye n’iyo bashingiyeho urugo(tariki 22 Kanama 2015). Thacien Titus yatangarije inyarwanda.com ko impamvu batinze kumwita izina ari uko bari bategereje gukora umunsi mukuru wo gushimira Imana ibitangaza yabakoreye haba mu bukwe bwabo na nyuma yaho kugeza ibahaye umwana ndetse n’ibindi bitangaza ikomeza kubakorera.
Ibi birori Thacien n’umugore we babikoreye mu rugo rwabo ruherereye mu Karere ka Kicukiro, ahazwi ku izina ryo mu Kagarama. Byari byitabiriwe n’abapasiteri banyuranye bo u itorero rya ADEPR Thacien n’umugore we basengeramo, abahanzi batandukanye ndetse n’inshuti z’umuryango.
Uretse abantu banyuranye bagiye bagira icyo bavuga kuri uyu muryango, umushumba w'itorero rya ADEPR Buhoro Rev.Past Ndababonye Damien yagabiye umuryango wa Thacien Titus inka. Uyu mu Pasiteri yavuze ko impamvu abagabiye inka ari ukubera ko bitangira umurimo w’Imana , by’umwihariko ku giterane ‘Rwanda Gospel Revival Festival’ Thacien Titus aheruka gukorera muri iyi Paruwasi iherereye mu Karere ka Nyamasheke hakihana abasaga 384. Rev.Past Ndababonye Damien yavuze ko iyi nka ayibagabiye mu izina rya Paruwasi ndetse abasaba kuzakomeza gukorera Imana.
Gitego Tuyishime Leilla niyo mazina umuryango wa Thacien Titus wise umwana wabo. Thacien yashimiye abaje kwifatanya nabo muri ibi birori byo gushimira Imana, avuga ko buri wese aho ava akagera akwiriye kwizera no kwiringira Imana kuko ntawayiringiye wigeze wikorera amaboko cyangwa ngo imukoze isoni.
Mu mafoto, uko uyu munsi wagenze
Mukeshimana Edith uzwi nka Maman Queen muri Filime ni umwe mu bari baje muri ibi birori
Abahanzi banyuranye baririmbye bashimira Imana
Banyuzagamo bagahaguruka bagahimbaza Imana
Pasiteri Ngamije Viateur uyobora ADEPR Kanombe agaragaza ibyishimo afite
Abafashe ijambo bose bashimiye Imana ndetse basabira umugisha uyu muryango. Uyu ni Pasiteri Kazenga uyobora ADEPR Gisagara
Mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo araturitsa 'champagne' yabugenewe
'...akira soma ucurure ...'
...na we ahita amusomyaho...
'...umwana mwise...'. Abana bahawe umwanya bita mugenzi wabo amazina
Nyina wa Mukamana Christine na we yageneye izina umwuzukuru we
Thacien Titus aririmba indirimbo 'Igitego' ikubiyemo ishimwe ry'Imana
Gitego Tuyishime Leilla na 'maman' we
Buri wese aragerageza gufata ifoto y'urwibutso rw'uyu munsi
Bararamutsa umwana
Rev.Past Ndababonye Damien wagabiye inka umuryango wa Thacien
Thacien ageza ijambo ku baje kwifatanya nabo mu byishimo...ati 'Ntawakoreye Imana ngo yikorere amaboko...'
TANGA IGITECYEREZO