RFL
Kigali

Thacien Titus yasohoye indirimbo 'Ntituzayoba' ya nyuma kuri album ya 3 anakomoza ku gitaramo cye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2018 20:03
0


Thacien Titus wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo; Mpisha mu mababa, Aho ugejeje ukora, Bwira Yesu, Uzaza Ryari Yesu n'izindi, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ntituzayoba'.



Muri iyi ndirimbo 'Ntituzayoba', Thacien Titus avuga ko abayobowe na Yesu Kristo batazayoba inzira ibajyana mu ijuru. Aragira ati: "Aho wadukuye Uwiteka we, muri Egiputa iyo ntituzahibuka. Turagana iwacu i Kanani iyo, Yesu ni we utuyoboye ntituzayoba. Tugeze mu butayu ntabwo waturetse, waduhaga Manu tugakomeza inzira."

'Ntituzayoba' ni indirimbo ya nyuma kuri album ya gatatu ya Thacien Titus. Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu muhanzi yadutangarije ko iyi album ye ya gatatu igizwe n'indirimbo 10. Avuga ku gitaramo azayimurikiramo, yavuze ko azatangira kugitegura nyuma yo kumenyekanisha iyi album ye nshya. Yagize ati:

Iyi ndirimbo (Ntituzayoba) ni yo ya nyuma kuri Album yanjye ya gatatu nise NTITUZAYOBA. Ubu namaze kuyirangiza. Ikigiye gukurikiraho ni uko ngiye gutangira igikorwa cyo kuyimenyekanisha (Media Tour), uko bishoboka kose, hanyuma ibitaramo byo kuyimurika kumugaragaro nzabikora nyuma yo kumenyekanisha iyi Album, izaba igizwe n'indirimbo 10 z'amajwi. Muri zo harimo: Buri gihe, Biraruta mbere, Wambereye byose, Ndamushimira, Ntituzayoba n'izindi. 

UMVA HANO 'NTITUZAYOBA' INDIRIMBO NSHYA YA THACIEN TITUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND