RFL
Kigali

BREAKING: Sinach ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wa Gospel yasesekaye i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2018 21:53
1


Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2018 ahagana isaa tatu na 31 z'ijoro ni bwo icyamamare Sinach asesekaye i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali. Ni ubwa mbere Sinach ageze mu Rwanda.



Sinach wishimiye cyane kugera mu Rwanda, akigera i Kanombe yabajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com icyo abantu bamutegerezaho muri iki gitaramo cya Pasika yatumiwemo asubiza muri aya magambo:"Tuzaba twizihiza urupfu n'izuka ry'umwami Yesu, tuzaba turamya dushima kuko ni ho ukwemera kwacu gushingiye".

Abajijwe niba hari ikindi gitaramo ateganya gukorera mu Rwanda, Sinach yagize ati:"Concert ni yo yanzanye ariko numva bavuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza, nzatembera ndebe,..." Sinach n'itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi yazanye naryo bahise bajyanwa muri Kigali Serena Hotel nk'ahantu bagomba kurara.

REBA HANO SINACH UBWO YARI AGEZE I KIGALI

Sinach i Kigali

Sinach akigera i Kanombe ku kibuga cy'indege

Sinach i KigaliSinach

Chelsea Tamara Irakoze imfura ya Alain Numa ari mu bakiriye Sinach i Kanombe

Sinach

Sinach yasanganijwe indabo i Kanombe

SinachSinach

Bubu uyobora EAP yari i Kanombe mu kwakira Sinach


Itsinda ry'abantu bazanye na Sinach, hano bari muri Serena Hotel

Sinach ukunzwe cyane kuri ubu mu ndirimbo 'I Know Who I Am', aje mu Rwanda mu gitaramo cya Pasika yatumiwemo na Patient Bizimana ku bufatanye na EAP (East African Promoters). Ni igitaramo cyiswe 'Easter Celebration Live Concert 2018 Panafrican Chapter' giteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki 1 Mata 2018 kikabera i Remera muri Parikingi za Stade Amahoro. 

Kuva Saa cyenda z'amanywa amarembo y'ahazabera iki gitaramo azaba akinguye. Kwinjira muri iki gitaramo cya Pasika, bikubiye mu buryo bubiri:Kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 Frw izagurishwa 5000 Frw, iya 10.000 Frw izaba igura 15.000 Frw naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo 200,000Frw.

Ubwo Sinach yari ahagurutse muri Nigeria aza mu Rwanda

REBA HANO SINACH UBWO YARI AGEZE I KIGALI

Icyamamare Sinach wari utegerejwe na benshi ni muntu ki?

Sinach avuka muri Nigeria ndetse ni naho atuye. Ni umuhanzikazi w'icyamamare mu muziki wa Gospel, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) mu itorero abarizwamo rya Christ Embassy Church. Sinach ari mu bahanzi mbarwa b'abanyafrika bakora umuziki wa Gospel bakunzwe cyane ku mugabane wa Amerika ndetse n'i Burayi. Muri Afrika ho afatwa nk'umwamikazi mu muziki wa Gospel bigashimangirwa no kuba ari we muhanzikazi wa Gospel ukize cyane muri Afrika.

Sinach amaze kuririmba mu bihugu bitandukanye ku isi birimo: Nigeria, Ghana, Kenya, Afrika y'Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antigua, Barbuda, Trinidad, Tobago, Grenada, Uganda, Barbados, U Bwongereza n'ibindi. Usibye kuba ari umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Afrika mu muziki wa Gospel, magingo aya, Sinach ni we muhanzikazi mu muziki wa Gospel ukize kurusha abandi muri Nigeria aho umutungo we ubarirwa muri Miliyoni imwe y'amadorali ya Amerika nk'uko tubikesha ikinyamakuru Austinemedia.

Indirimbo za Sinach zikunzwe cyane ku isi

Amaze gukora album 8. Indirimbo amaze gukora zamamaye ku isi harimo; 'WayMaker' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zisaga miliyoni 46, 'I Know Who I Am' imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 33, 'Great Are you Lord', 'Rejoice','He did it Again', 'Precious Jesus', 'The Name of Jesus', 'This Is my Season', 'Awesome God', 'For This', 'I stand Amazed', 'Simply Devoted', 'Jesus is Alive', 'Chapter One', 'I’m Blessed', 'Shout it Loud', 'From Glory to Glory', 'Sinach at Christmas', 'Sinach Live in Concert' n'izindi. 

Kuri ubu Sinach akunzwe cyane mu ndirimbo 'I know Who I am'. Tariki 30 Werurwe 1977 ni bwo Sinach yabonye izuba avukira i Lagos muri Nigeria igihugu atuyemo kugeza n'uyu munsi aho atuye muri Leta ya Ebonyi. Kugeza ubu Sinach afite imyaka 40 y'amavuko, gusa azuzuza imyaka 41 y'amavuko ejo bundi tariki 30 Werurwe 2018 habura umunsi umwe agataramana n'abanyarwanda kuri Pasika mu gitaramo kizaba tariki 1 Mata 2018.

Yahisemo gukoresha izina 'Sinach' arikuye ku izina rye (Osinachi) bitewe n'uko 'Sinach' ari izina yasanze ryakorohera abantu benshi kurivuga no kurimuhamagara. Sinach ni umwana w'umukobwa wa kabiri mu muryango w'abana barindwi. Tariki 28/6/2014 ni bwo yashakanye na Joseph Egbu uzwi nka Joe Egbu (Pastor Joe), ubukwe bwabo bubera mu itorero Christ Embassy Church ahitwa Ikeja mu mujyi wa Lagos muri Nigeria. Umugabo we Joseph Egbu ni umupasiteri mu itorero Christ Embassy Church. Kugeza ubu bamaranye imyaka ine babana nk'umugabo n'umugore.

N'ubwo ari umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel, Sinach yize Physics (ubugenge) muri kaminuza ya Port Harcourt iherereye muri Leta ya Rivers, imwe muri Leta 36 zigize igihugu cya Nigeria. Amashuri abanza n'ayisumbuye yayigiye i Lagos muri Nigeria. Mu bwana bwe ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza we, kuva ubwo ahinduka umukristo. Sinach yatangiye kuririmba ahereye muri korali, abitangira akiri umwana muto. Yahereye muri korali yo mu itorero Christ Embassy rikorera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Impano ye yo kuririmba yavumbuwe na Pastor Chris Oyakhilome

Pastor Chris Oyakhilome, umushumba mukuru w'itorero Christ Embassy ari ryo Sinach abarizwamo kuva yakwakira agakiza kugeza uyu munsi, yavumbuye impano yo kuririmba muri Sinach, ahita amugira umuyobozi mukuru wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Believers Love World izwi na none nka Christ Embassy itorero rikomeye cyane muri Nigeria ryatangijwe na Pastor Chris Oyakhilome mu mwaka w'1987. Sinach abarizwa muri 'Label' yitwa World Music Ministry ahuriramo n'abandi bahanzi ba Gospel barimo Frank Edward na Ada Ehi.

Sinach amaze guhabwa ibihembo byinshi cyane mu muziki

Sinach umaze kwandika indirimbo zisaga 200 amaze guhabwa ibihembo byinshi mu muziki. Mu mwaka wa 2008, indirimbo ye 'This is your season' yabaye indirimbo nziza y'umwaka. Mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka wa 2011 ni bwo Sinach yahawe igihembo cy'umuhanzi witwaye neza mu muziki wa Gospel muri Nigeria (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya Nigeria Entertainment Awards. Mu 2012 yahawe ibihembo bibiri ari byo West Africa Best Female Vocalist (umuhanzikazi w'umuhanga mu ijwi muri Afrika y'Uburengerazuba) na Best Hit Single (Indirimbo ikunzwe cyane), ibyo byose abihabwa mu irushanwa Love World Awards.

Mu 2013, Sinach yabaye umuhanzi w'umwaka muri Nigeria mu muziki uhimbaza Imana (Best Gospel Artiste of the Year) mu irushanwa rya NIPUGA Awards. Mu mwaka wa 2013, Sinach yahawe igihembo cy'umuhanzikazi mwiza mu muziki wa Gospel (Best Female Gospel Artiste of the Year), ahabwa nanone igihembo cy'indirimbo nziza y'umwaka (Best Song of the Year) ndetse n'icy'Umuhanzikazi mwiza mu ijwi (Best Female Vocal) mu irushanwa Nigeria Gospel Music Awards.

Muri 2016, Sinach yahawe igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka (Best Gospel Artiste) mu irushanwa AFRIMMA Awards. Mu mwaka wa 2016 yahawe igihembo gikomeye cya 'Song Writer of the Decade Award' mu irushanwa LIMA Awards nk'umwanditsi mwiza w'indirimbo, wagize uruhare rukomeye mu muziki wa Gospel aho indirimbo ze zaririmbwe mu bihugu byinshi ndetse zigahindurwa mu ndimi zitandukanye ku migabane yose y'isi. Muri 2016 kandi yahawe igihembo cya African Achievers Award for Global Excellence igihembo yahawe nk'umuhanzi w'umunyafrika wubashywe ku rwego mpuzamahanga. 

Nanone muri 2016 yahawe igihembo nk'umuhanzi witwaye neza muri Afrika y'Uburengerazuba (West Africa Artist of the Year) mu irushanwa ryo muri Kenya rya Groove Awards. Sinach yashyizwe na YNaija ku rutonde rw'abakristo 100 bo muri Nigeria bavuga rikijyana (Top 100 most influential Christians in Nigeria.). Uru rutonde yari aruhuriyeho na Pastor Chris Oyakhilome na Pastor Enoch Adeboye, abapasiteri b'ibirangirire muri Afrika.

Image result for Sinach artist news

Sinach ari mu bahanzikazi bubashywe ku isi mu muziki wa Gospel

Patient Bizimana

Igitaramo Sinach yatumiwemo mu Rwanda

REBA HANO SINACH UBWO YARI AGEZE I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GUGU6 years ago
    Patient rwose aradutuburuye kuki atashyize igiyaramo Ashantu hatwikiriye???akaba atunyagije imvura ingana gutya ibi nugushaka indamu zirenze icyambere Patient usanzwe ubuzi ko kuri Pasika imvura igwa !!! None ngo warasenze !!! Kuva isi yaremwa imvimvura ntirahagarara kugwa kuri Pasika ayanyjye uzayansubiza niduhura.





Inyarwanda BACKGROUND