RFL
Kigali

Udushya 10 twaranze igitaramo cya Pasika Patient Bizimana yatumiyemo icyamamare Sinach

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2018 18:16
1


Tariki ya 1 Mata 2018 i Remera muri Parikingi za Stade Amahoro habereye igitaramo cy'amateka Patient Bizimana yatumiyemo icyamamare Sinach wo muri Nigeria. Ni igitaramo cyaranzwe n'udushya twinshi ari natwo Inyarwanda.com tugiye kubagezaho.



1.Patient Bizimana yanditse amateka atari yandikwa n'undi muhanzi nyarwanda wa Gospel uwo ari we wese

Tariki 1 Mata 2018 ni umunsi abakunzi b'umuziki wa Gospel bo mu Rwanda badashobora kuzibagirwa mu buzima bwabo. Ni bwo bwa mbere Sinach umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Afrika yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cy'umuhanzi nyarwanda Patient Bizimana umaze imyaka 10 mu muziki wa Gospel. Hari ubwitabire buri ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari byihagazeho dore ko ku munsi w'igitaramo byari 5,000Frw ahasanzwe na 15,000Frw muri VIP na 200,000Frw ku meza y'abantu 8. Ni igitaramo cyagaragaje urwego rwiza umuziki wa Gospel mu Rwanda ugezeho. 

2. Sinach yamaze kuri stage isaha n'igice aririmba ubudahagarara,...yifashe Selfie ari kuri stage

Sinach yamaze iminota nka 30 ari mu modoka yamuzanye ahabereye igitaramo, ayivamo azamuka kuri stage. Kuva Saa mbiri na 37 kugeza Saa Yine z'ijoro zirenzeho iminota 8, Sinach yari akiri kuri stage mu gitaramo yatumiwemo i Kigali na Patient Bizimana. Ubaze neza usanga yamaze kuri stage usanga ari isaha imwe n'iminota 31. Mu muziki mwiza wa Live, Sinach yariririmbye indirimbo zisaga 15. Abanya Kigali bari muri iki gitaramo wabonaga benshi muri bo bazi izi ndirimbo Sinach yaririmbye. Sinach yakozwe ku mutima n'uburyo abanyarwanda bamwakiriye abigaragaza ubwo yari ageze ku ndirimbo yaririmbye bwa nyuma ari yo 'I know who I am' maze yifata amashusho n'amafoto mu buryo bwa Selfie ari kuririmbana n'abanyarwanda. Sinach wageze ahabereye igitaramo mu ma Saa Mbiri n'igice, yaririmbye nyuma y'abandi bahanzi, ataha nta muhanzi n'umwe w'umunyarwanda abonye aririmba.

3.Gucunshumuka kw'imvura igiciro cy'umutaka kikikuba gatatu

Saa Kumi n'igice imvura yacunshumutse i Remera abantu bajya kugama, iza gucogora nka Saa kumi n'ebyiri abantu basubira mu myanya yabo bakurikirana igitaramo barimo kunyagirwa kugeza ubwo cyarangiye isaa Yine z'ijoro n'iminota 8. Abari bitwaje imitaka barayitwikiriye, abandi bemera gutanga 5,000Frw bagura imitaka isanzwe igura 1500Frw mu maduka yo muri Kigali. Abasore b'inkwakuzi baranguye imitaka ako kanya barungutse cyane dore ko igiciro cyayo cyari inshuro hafi enye z'igiciro gisanzwe. Kuba abantu baremeye kunyagirwa bagakurikirana igitaramo ni ibintu byagaragaye nk'agashya ndetse binagaragaza ko abanyarwanda bafitiye urukundo rwinshi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana by'umwihariko bishimangira ko bakunda cyane Sinach bitewe yuko benshi bavugaga ko ari we bategereje. 

4.Patient yatunguwe na Papa we amuha igihe ntarengwa cyo gushaka umugore

Muri iki gitaramo cya Pasika gitegurwa na Patient Bizimana, uyu muhanzi yakorewe agashya n'umubyeyi we Munyaribanje wari uvuye i Rubavu azanywe n'iki gitaramo. Uyu mubyeyi yasabye umuhungu we Patient ko uyu mwaka wa 2018 ugomba kurangira agize icyo yibwira agashaka umugore. Ibi yabivuze nyuma yo kumushimira urwego amaze kugeraho mu muziki. Ni nyuma yo kumugabira inka ku nshuro ya kabiri dore ko umwaka ushize nabwo muri Easter Celebration Concert ari bwo yamugabiye inka y'ishashi, magingo ikaba yonsa. Kuri ubu Patient ari ku gitutu cy'ababyeyi be bamusaba gushaka umugore mu gihe we avuga ko nta mukobwa bakundana arabona nk'uko aherutse kubitangariza Inyarwanda.com

5. Muri buri nguni y'ahabereye igitaramo hari abanyamasengesho basengeraga igitaramo 

Umunyamakuru wacu yaje gutohoza amakuru ko muri buri nguni y'ahabereye igitaramo hari umunyamasengesho urimo kwinginga Imana kugira ngo igitaramo kigende neza. Ni abanyamasengesho b'i Masoro muri Evangelical Restoration church aho Patient Bizimana asengera. Aba banyamasengesho buri umwe yasengaga amasaha abiri, yashira agasimburwa na mugenzi we. Mu byo basengeraga harimo kwinginga Imana ngo abantu babe mu mwuka wo kuramya Imana no kugira ngo imvura ntitume abantu bataha. Ni ko koko byagenze kuko n'ubwo imvura yari iri ku bitugu by'abari muri iki gitaramo ntabwo abantu bigeze bahata ahubwo bayigumyemo. Agashya kabaye ni uko nyuma y'igitaramo ahagana nka Saa tanu z'ijoro hahise hagwa imvura nyinshi cyane ku buryo iyo igwa abantu bakiri mu gitaramo nta kabuza bari guhita bataha bose igitaramo kigahagarara na cyane ko bwari bwije.

6. Apotre Masasu ntiyabonetse muri iki gitaramo mu gihe mu byabanje yabaga ahari

Intumwa Yoshuwa Masasu umubyeyi wa Patient Bizimana mu buryo bw'umwuka ntabwo yaje mu gitaramo cy'umuhungu we mu gihe amakuru Inyarwanda ifite ari uko uyu mukozi w'Imana ari kubarizwa mu Rwanda. Nubwo atabonetse ariko yohereje umufasha we Pastor Lydia Masasu ahagararana na Patient Bizimana bita umuhungu wabo. Apotre Masasu asibye iki gitaramo gikomeye mu gihe mu bitaramo Easter Celebration biheruka yabaga yitabiriye, ibi biri mu byatumye kutaboneka kwe mu gitaramo cy'uyu mwaka bifatwa nk'agashya. Si iki gitaramo gikomeye asibye gusa, ahubwo nta n'ubwo yitabiriye igitaramo Israel Mbonyi (umuhungu we) aherutse gukorera muri Camp Kigali. Abaye ari nta yindi mpamvu yihariye, Apotre Masasu yaba arimo gucogora ku bijyanye no kwitabira ibitaramo by'abahanzi bo mu itorero rye.

7. Ronnie, Juliet na Dj Spin bongeye gusangira stage

Hashize umwaka umwe umunyamakuru Ronnie Gwebawaya atangije ikiganiro RTV Sunday Live kuri Televiziyo Rwanda. Mbere yo kugitangiza yahoze akorana na Tumusiime Juliet na Dj Spin mu kiganiro The Power of Praise (POP) cyacaga ku Televiziyo yahoze yitwa Royal Tv nyuma ikaza gufunga imiryango. Juliet yaje gusanga Ronnie kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro RTV Sunday Live bakoranamo na bagenzi babo Becky na Dj Shawn. Dj Spin nawe yahise yigira kuri Televiziyo 10 atangiza ikiganiro yahaye izina rya Praise 101 kuri ubu akaba agikora ari kumwe n'umufasha we uzwi cyane nka Mimi. Couple yabo bakunze kuyita aba 'The Spins'.

Nyuma y'umwaka umwe ushize Dj Spin adahurira kuri stage imwe na bagenzi be Ronnie na Juliet bahoze bakorana, tariki 1 Mata 2018 bahuriye kuri stage imwe ya Easter Celebration Concert 2018. N'ubwo muri iki gitaramo Ronnie na Juliet batatindanye mikoro dore ko bahise bayibaka igahabwa undi wakomereje aho bari bageze mu kuyobora igitaramo, Dj Spin agakomeza kuvangavanga imiziki, abantu babonye Ronnie, Juliet na Dj Spin mu kanya gato bamaze kuri stage, bibajije impamvu iki gitaramo cyayobowe n'abahoze bakora The Power of Praise ikiganiro aba uko ari batatu bamamariyemo nyuma bakaza gutatana ndetse kugeza ubu icyo kiganiro bamamariyemo kikaba kitakiriho. Iyo witegerezaga abari muri iki gitaramo, wabonaga bishimiye kongera kubona Ronnie, Juliet na Dj Spin bari kumwe na cyane ko bagikorana uko ari batatu, ikiganiro cyabo cyari mu byari bikunzwe cyane. 

8. Bishop Rugagi akomeje kugaragaza inyota afite y'umuziki wa Gospel

Tariki 25 Werurwe 2018 Bishop Rugagi Innocent ari mu bitabiriye igitaramo cya Alarm Ministries cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo Bishop Rugagi yahuriyemo na Apotre Dr Gitwaza. Nyuma y'iminsi 7 icyo gitaramo kibaye, Bishop Rugagi yongeye kwitabira ikindi gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana, dore ko yaje mu mvura azanywe no kwifatanya na Patient Bizimana mu gitaramo yatumiyemo icyamamare Sinach. Ibi byagaragaje ko muri iyi minsi Bishop Rugagi anyotewe cyane n'umuziki wa Gospel na cyane ko mu gihe cyashize atakundaga cyane kwitabira ibitaramo by'abahanzi.

9.Apotre Mignone, Pastor Lydia Masasu, Bishop Rugagi, Pastor Patrick Masasu,...nabo banyagiriwe mu gitaramo

Iki gitaramo kitabiriwe n'umubare munini w'abapasiteri kabone n'ubwo Apotre Masasu atabashije kuboneka. Mu bapasiteri Inyarwanda.com twabashije kubona muri iki gitaramo harimo; Apotre Mignone Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family church, Bishop Innocent Rugagi uyobora Redeemed Gospel church, Pastor Lydia Masasu umufasha wa Apotre Yoshuwa Masasu, Pastor Patrick Masasu uyobora Restoration church Gikondo n'abandi. Aba bose bemeye kunyagirwa bakurikirana igitaramo ndetse bahagaze. Ni ikintu cyagaragaje ko bakunda cyane umuziki wa Gospel by'akarusho bibaka byagaragaye ko nabo bakunda Sinach mu buryo budasubirwaho. 

10. Abitabiriye igitaramo nta kibazo cy'inzara n'inyota bigeze bagira

Usibye kuba abitabiriye iki gitaramo bari bateguriwe ibitunga ubugingo, bari banateguriwe ibyabafasha kwica isari ndetse n'icyaka. Ntibimenyerewe mu bitaramo bya Gospel hano mu Rwanda ndetse ntibivugwaho rumwe kubona abantu bahimbaza Imana, ari nako abishwe n'isari bagezwaho ibyo kurya. Mu gitaramo Easter Celebration 2018 cyateguwe na Patient Bizimana na EAP hari ibinyobwa bidasembuye bya Bralirwa ku buryo uwagiraga icyaka yabegeraga bakamukemurira ikibazo. Hari kandi na ba Mucoma ku buryo uwashakaga burusheti n'ibindi binyuranye bahitaga babimugezaho, ubundi ugahimbaza Imana ufite agatege mu mubiri. 

Sinach and Patient

Sinach mu gitaramo yatumiwemo i Kigali na Patient Bizimana

REBA HANO UKO SINACH YARIRIMBYE I KIGALI

UKO PATIENT, AIME NA MBONYI BARIRIMBYE


VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kibwa6 years ago
    Ubundi se guhimbaza Imana birishyurirwa!? Business sha mujye mureka kubeshyera Imana!





Inyarwanda BACKGROUND