Kuri iki cyumweru , Simon Kabera, Alexis Dusabe na Serge Iyamuremye barataramana n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye mu giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’umuryango w’abanyeshuri b’Abangilikani kigiye kumara icyumweru muri iyi kaminuza.
Mu rwego rwo gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri Anglicani biga muri za kaminuza ishami rya Huye(RASA), bateguye igiterane cy’ivugabutumwa kibera kuri stade ya kaminuza i Butare kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku Cyumweru tariki 1 Werurwe 2015.
Ni igiterane cyateguwe n'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Iki giterane ngaruka mwaka cy’ivugabutumwa cyatangijwe ku itariki 22 Gashyantare 2015 kikazasozwa ku ya 1 Werurwe 2015, muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gitegurwa n’umuryango rusange w’abanyeshuri b’abangilikani biga muri za kaminuza n’amashuri makuru. Iki giterane gifite Intego igira uti “ Ufite uwo mwana niwe ufite ubugingo.” Iri jambo ry’Imana ryanditse muri 1 Yohana 5:12.
Liliane Kabaganza aririmba muri iki giterane
Inyarwanda.com, iganira n’buyobozi bwa RASA-UR Huye, yadutangarijeko iki giterane kibera kuri stade ya Kaminuza y’u Rwanda. Ku cyumweru no ku wa gatandatu gitangira kuva saa 13h30 kugeza 18h00, naho ku wa mbere kugeza ku wa gatanu kiba 12h00 kugeza 13h00 z’amanywa ndetse na 19h30 kugeza 22h00 z’umugoroba.
Iki giterane kiri kwitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye barimo nka Bishop Rucunda Prince, Apotre Serukiza Sosthene, Pastor Kayitare Jean Baptiste, Rev. Muriri Samson, Bishop Nathan Gasatura, Ev. Sugira Steven, Pastor Ruhimbya Aaron, Kirara Wilbert na Ev. Rutambwe Gedeon.
Iki giterane cyitabiriwe n'abavugabutumwa batandukanye
Abahanzi nka Liliane Kabaganza, Thacien Titus, Simon Kabera, Sinziza ministries na Serge Iyamuremye nabo bakaba bakomeje kugaragara muri iki giterane hakurikijwe uko igiterane cyateguwe.
Dushimirimana Onesphore
TANGA IGITECYEREZO