RFL
Kigali

Sheja urwaye ikibyimba mu bwonko yajyanywe mu Buhinde kuvurwa n'inzobere zaho-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/10/2017 9:16
9


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017 ni bwo Sheja Gasana urwaye ikibyimba mu bwonko yajyanywe mu Buhinde kuvurirwa mu bitaro bya Apollo CBCC Hospital Cancer care bimwe mu bikomeye muri icyo gihugu.



Gasana Sheja ni umwana w’imyaka itatu umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko. Umuryango we utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyombo hafi na Kabuga. Kugira ngo avurwe n’inzobere zo mu Buhinde, hari hakenewe ibihumbi 25 by’amadorali y’Amerika, gusa hakorwa ubuvugizi ku buryo ibitaro byabaciye 6,000 USD gusa; akazavamo ibyo bazakenera byose. Sheja yamaze kujyanwa mu Buhinde. 

Uwagaba Caleb Joseph umwe mu bateguraga igikorwa cyo gushaka inkunga yo gufasha umuryango wa Sheja, aganira na Inyarwanda.com yavuze ko amafaranga yakusanijwe arengaho gato Miliyoni 7 z'amanyarwanda. Yavuze ko bitari byoroshye, gusa ashima Imana ko Sheja agiye kwivuza nkuko babyifuzaga. Yagize ati: 

#TOGETHER4SHEJA Byari urugendo rurerure, byari ukwitanga kwa buri wese. Birangiye Sheja agiye kwivuza nkuko twabyifuzaga. Azivuriza ku bitaro bya APOLLO CBCC HOSPITAL CANCER CARE bimwe mu bikomeye mu Buhinde. Imana yakoze igitangaza kuko bari bakoze ikigereranyo cya 27,500USD, hanyuma kubufatanye na Rapha foundation Africa hamwe na Rwanda Children's Cancer Relief (RCCR) hakozwe ubuvugizi ku buryo ibitaro byaduciye 6,000 USD gusa; akazavamo ibyo bazakenera byose. Sheja na Mama we bakazamara iminsi 18 yose; iminsi 8 mu bitaro naho 10 hanze y'ibitaro. Ndetse na Rwanda Air iduha ticket z'indege 2: iya Sheja na mama we zibageza ku bitaro Ahamedabad, Gujarat urugendo rw'amasaha 2 uvuye Mumbai aho RwandAir igarukira.

AMAFOTO UBWO SHEJA YARI AJYANYWE MU BUHINDE

Sheja

Sheja

Sheja amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko

Sheja

ShejaSheja

Sheja n'ababyeyi be n'abandi babaherekeje i Kanombe

Related image

Ibitaro Sheja yagiye kuvurirwamo mu Buhinde






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ingabire pascaline6 years ago
    Imana ishobora byose izabane nuyumwana natwe icyo tumwifuriza nugukira akaba muzima.
  • Fofo6 years ago
    Uwiteka mana wakoze kwishyura ibitaro na ticket.ndakwinginze ngo uzanamukize ariko.wowe wakoze ibi nibindi urabikora gusa komeza umutima wa maman wee kdi umube hafi mana ubarinde mu rugendo bazahagere amahoro.ndagukunda.mwami.wange nezezwa ni mirimo.y intoki zawe
  • Neza6 years ago
    Yooh Imana ihe umugisha umuntu wese wagize uruhare muriki gikorrwa kiza Pe! Kandi umuco wo gufashanya niwogere!
  • Patrick jiji6 years ago
    Imana imworohereze akokamarayika disi mperustekubona kumbuga nyishi ngoyapfuye arikontibyabayebyo kazaramadisi
  • Vincent6 years ago
    Yesu rwose naturokorere umwana
  • DYNHA6 years ago
    Imana ikomeze yigaraga imurinde iyo operation izagende neza akire agaruke amahoro!gusa nkaba nshimira ubutwari bwabanyarwanda mugufatanya nurukundo twifitiye!twirwanirire twihesha agaciro!
  • celestin6 years ago
    Imana imube hafi!
  • Umuhoza6 years ago
    Uwiteka azabagende imbere kandi akorere mubaganga bazamuvura. Uwakoze icyi gikorwa cy'ubuvugizi nawe Imana imuhe umugisha.
  • seba 6 years ago
    abakoze uyu murimo mbasabiye umugisha uvuye mwijuru Rwanda komeze ugire abantu barindwe nawe





Inyarwanda BACKGROUND