Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017 ni bwo Sheja Gasana urwaye ikibyimba mu bwonko yajyanywe mu Buhinde kuvurirwa mu bitaro bya Apollo CBCC Hospital Cancer care bimwe mu bikomeye muri icyo gihugu.
Gasana Sheja ni umwana w’imyaka itatu umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko. Umuryango we utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyombo hafi na Kabuga. Kugira ngo avurwe n’inzobere zo mu Buhinde, hari hakenewe ibihumbi 25 by’amadorali y’Amerika, gusa hakorwa ubuvugizi ku buryo ibitaro byabaciye 6,000 USD gusa; akazavamo ibyo bazakenera byose. Sheja yamaze kujyanwa mu Buhinde.
Uwagaba Caleb Joseph umwe mu bateguraga igikorwa cyo gushaka inkunga yo gufasha umuryango wa Sheja, aganira na Inyarwanda.com yavuze ko amafaranga yakusanijwe arengaho gato Miliyoni 7 z'amanyarwanda. Yavuze ko bitari byoroshye, gusa ashima Imana ko Sheja agiye kwivuza nkuko babyifuzaga. Yagize ati:
#TOGETHER4SHEJA Byari urugendo rurerure, byari ukwitanga kwa buri wese. Birangiye Sheja agiye kwivuza nkuko twabyifuzaga. Azivuriza ku bitaro bya APOLLO CBCC HOSPITAL CANCER CARE bimwe mu bikomeye mu Buhinde. Imana yakoze igitangaza kuko bari bakoze ikigereranyo cya 27,500USD, hanyuma kubufatanye na Rapha foundation Africa hamwe na Rwanda Children's Cancer Relief (RCCR) hakozwe ubuvugizi ku buryo ibitaro byaduciye 6,000 USD gusa; akazavamo ibyo bazakenera byose. Sheja na Mama we bakazamara iminsi 18 yose; iminsi 8 mu bitaro naho 10 hanze y'ibitaro. Ndetse na Rwanda Air iduha ticket z'indege 2: iya Sheja na mama we zibageza ku bitaro Ahamedabad, Gujarat urugendo rw'amasaha 2 uvuye Mumbai aho RwandAir igarukira.
AMAFOTO UBWO SHEJA YARI AJYANYWE MU BUHINDE
Sheja amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko
Sheja n'ababyeyi be n'abandi babaherekeje i Kanombe
Ibitaro Sheja yagiye kuvurirwamo mu Buhinde
TANGA IGITECYEREZO