RFL
Kigali

Serukiza Sosthene n’abandi bavugabutumwa 4 nibo bazabwiriza mu giterane cyateguwe na Glory to God Temple

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/07/2015 18:57
1


Itorero Glory to God Temple ryateguye igiterane ngarukamwaka mu rwego rwo kurushaho kuvuga ivugabutumwa no kwagura umurimo w’Imana bamenyesha abantu ko igihe cyo gukorera Imana cyabo ari iki. Iki giterane cyiswe’This is your time’ ugenekereje bisobanuye ngo iki nicyo gihe cyawe.



‘This is your time’ kizatangira ku itariki 05 Nyakanga kugeza ku itariki 12 Nyakanga 2015 kikazajya kibera ku itorero rya Glory to God Temple riherereye ku Kicukiro Centre. Kizajya gitangira guhera ku isaha ya saa kumi zuzuye  z’umugoroba (16h00) kugeza saa moya n’igice za nijoro(19h30).

Ibyo wamenya kuri  Glory to God Temple iri gutegura iki giterane

Iki giterane cyatangijwe muri 2012 nyuma y’umwaka 1 iri torero rivutse. Pasiteri Kayitesi Thacy umukuru w’iri torero yatangarije  abanyamakuru ko Glory to God Temple yashinzwe nyuma y’iyerekwa umuryango we wagize ko bakwiriye kugarura icyubahiro cy’Imana mu rusengero ndetse no mu bantu bayo. Ati “ Glory to God Temple yafunguwe ku mugaragaro ku itariki 09 Mutarama 2011, Imana idutumye kujya kugarura icyubahiro cyayo mu bantu. Kugeza ubu tumaze imyaka 4 n’igice dukora umurimo w’Imana. Dufite ishami ku Mugina muri Gitarama ndetse turateganya gufungura andi mashami duhereye muri Gasabo ndetse no mu ntara 4 z’igihugu.

Pasiteri  Kayitesi Thacy yakomeje avuga ku ishami ryo ku Mugina bamaze kuhabatiza  abemeye kwakira Yesu inshuro 6. Ku cyicaro gikuru giherereye I Kigali babatiza buri mezi 3 bitabujije ko habonetse impamvu ituma babatiza umuntu ku buryo bwihuse batamubatiza. Uretse ibikorwa by’ivugabutumwa , Glory to God Temple rigira umwanya wo gufasha abantu babaye kurusha abandi mu bice binyuranye by’igihugu bakabafasha kwishimira ubuzima .

Igiterane kizibanda ku ijambo ry’Imana no kuramya

Pasiteri Thacy yatangaje ko impamvu bahisemo kwibanda ku Ijambo ry’Imana ari uko basanze ariryo abantu b’Imana bakeneye. Ati” Ahanini tuzibanda ku Ijambo ry’Imana kuko ariryo abantu bakeneye ko ryababohora. Tuzibanda kandi mu kuramya  kuko ubwiza bw’Imana bumanukira mu kuramya.”

Glory to god Temple

Igitarane ’Iki nicyo gihe cyawe’ kizabwirizwamo n’ abakozi b’Imana banyuranye barimo Apostle Serukiza Sosthene, Pasiteri Kayitesi Thacy, Pasiteri Twagirayezu Patrick, Pasiteri Nsabigaba Patrick uzava muri Uganda na Pasiteri Muhire Fidele. Amakorali anyuranye n’amatsinda yo guhimbaza Imana nayo azaba ahari. Muri ayo twavuga nka True Promises Ministries, Asaph Worship Team, Gisubizo  Ministries,Sauti ya Bwana, Healing Worship Team n’ayandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    amen





Inyarwanda BACKGROUND