RFL
Kigali

Serge yasohoye amashusho y'indirimbo 'Yari njyewe' anatangaza ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2018 16:28
0


Tariki 26 Kanama 2018 ni bwo Serge Iyamuremye azakora igitaramo yise 'One Spirit' yatumiyemo umuramyi Apollinaire w'i Burundi. Kuri ubu Serge yatangaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cye, ahita anasohora amashusho y'indirimbo 'Yari njyewe'.



Amashusho y'iyi ndirimbo 'Yari njyewe' yafashwe ndetse atunganywa na Producer Fayzo. Ni indirimbo izaba kuri album ye nshya 'Biramvura' azamurikira mu gitaramo gikomeye azakora muri uyu mwaka wa 2018. Ni gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel ndetse magingo aya hamaze gutangazwa ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo aho mu myanya isanzwe ari 5,000Frw naho mu myanya y'icyubahiro akaba ari 10,000Frw.

REBA HANO 'YARI NJYEWE' YA SERGE IYAMUREMYE

Muri iyi ndirimbo 'Yari njyewe' Serge Iyamuremye yashyize hanze avuga ko uwo Imana yahamagaje urukundo rwinshi, imbabazi nyinshi, uwo yari we (Serge). Akomeza avuga ko akimara guhamagarwa yaje yiruka asanganira Imana na cyane ko yari yarabuze uwamurengera. Ni indirimbo yo kuramya Imana buri wese wahamagawe n'Imana yakoresha ayishimira kuba yaratoranyijwe akagirwa uw'agaciro nk'uko Serge abitangaza. Serge Iyamuremye avuga ko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo y'ubuhamya bwe.


Twabibutsa ko mu gitaramo Serge agiye gukora azaba ari kumwe na Apotre Apollinaire w'i Burundi, uyu akaba ari umuramyi ukomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo by'umwihariko akaba afite amateka akomeye mu Rwanda dore ko indirimbo ze zahembuye benshi ukongeraho no kuba ari umuhanzi benshi bafatiraho icyitegererezo.

Igitaramo Serge yatumiyemo Apotre Apollinaire

Image result for Apollinaire women foundation amakuru

Apollinaire ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya Serge

REBA HANO 'YARI NJYEWE' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND