RFL
Kigali

Serge Iyamuremye witegura gukora igitaramo yasohoye amashusho ya ‘Biramvura’ ivuga uko yakiriye agakiza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2018 15:32
0


Umuhanzi Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo ‘Arampagije’ n’izindi zinyuranye, yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise ‘Biramvura’ ivuga ku buhamya bw’uko yakiriye agakiza nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.



Muri iyi minsi umuhanzi Serge Iyamuremye ahugiye cyane mu gutegura igitaramo azamurikiramo album y'amashusho. Ni igitaramo kizaba mu kwezi kwa Kamena 2018. Ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya, Serge Iyamuremye yagize ati: “Ubwo ni ubuhamya bwanjye, nagerageje kuririmba uko nakijijwe nubwo ntabashije kuririmba byose uko byagenze ngo nkizwe ariko naririmbyemo bike.”

UMVA HANO ‘BIRAMVURA’ INDIRIMBO NSHYA YA SERGE IYAMUREMYE

"Wandemanye umutima ukuramya uwuzuza Umwuka wawe uyu munsi ibimvamo biramvura, bigatembera ku bwoko bwawe bigahembura imitima, ubwo ni ubuntu nagiriwe nawe, ibimvamo biramvura. Nkiri mu nda cya gihe ntaravuka bwa kabiri ntaramenya ubuntu bwawe, numvaga abakuramya simbimenye. Nasobanukiwe neza ko icyo naremewe ari ukukuramya, umutima wanjye urabihamya, ibimvamo biramvura. Sinkiri umunyamahanga ukundi amaraso yawe yarancunguye, ndi umwe mu bwoko bwawe, ibya kera byarashize, njye nzahora nshima" Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Serge.

REB AHANO 'BIRAMBURA' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND