Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018, korali El Shaddai ikorera umurimo w'Imana mu itorero Inkuru Nziza rya Gihogwe, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, yunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abaririmbyi bagize korali El Shaddai basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi basobanurirwa amateka y'u Rwanda mbere na nyuma y'ubukoloni ndetse banasobanurirwa amahano yabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yaho bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Pacifique Iraguha ushinzwe iterambere muri korali El Shaddai, yabwiye Inyarwanda.com ko bungukiye byinshi mu ruzinduko bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Yagize ati:"Twafashe igihe turabunamira, then dukomeza mu gice cya 1 cy'amateka uko u Rwanda rwariho mbere ndetse n'uko Jenoside yagiye itegurwa kugeza ikozwe. Dusoza tureba ibyo u Rwanda rugezeho ubu n'icyo twakora nk'aba jeunes noneho bakora umurimo w'Imana ndetse cyane icyo bidusaba kugira dukomeze dukore byiza hamwe nk'u Rwanda rw'ejo."
Korali El Shaddai igizwe n'abaririmbyi 26. Kuri ubu aba baririmbyi bari gukora amashusho y'indirimbo zabo zigize album ya mbere ndetse baherutse gusohora indirimbo ebyiri z'amashusho. El Shaddai choir batangiye kuririmba mu mwaka wa 2002, batangira ari itsinda ry'abanyeshuri. Muri uyu mwaka wa 2018 bafite intego yo kurangiza album yabo ya mbere y'amashusho.
AMAFOTO
Ubwo bari bageze ku Gisozi
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi
TANGA IGITECYEREZO