RFL
Kigali

Korali El Shaddai y'i Gihogwe yasuye urwibutso rwa Gisozi yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2018 18:06
3


Kuri iki Cyumweru tariki 15 Mata 2018, korali El Shaddai ikorera umurimo w'Imana mu itorero Inkuru Nziza rya Gihogwe, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, yunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Abaririmbyi bagize korali El Shaddai basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi basobanurirwa amateka y'u Rwanda mbere na nyuma y'ubukoloni ndetse banasobanurirwa amahano yabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yaho bashyize indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

El Shaddai choir

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Pacifique Iraguha ushinzwe iterambere muri korali El Shaddai, yabwiye Inyarwanda.com ko bungukiye byinshi mu ruzinduko bakoreye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Yagize ati:"Twafashe igihe turabunamira, then dukomeza mu gice cya 1 cy'amateka uko u Rwanda rwariho mbere ndetse n'uko Jenoside yagiye itegurwa kugeza ikozwe. Dusoza tureba ibyo u Rwanda rugezeho ubu n'icyo twakora nk'aba jeunes noneho bakora umurimo w'Imana ndetse cyane icyo bidusaba kugira dukomeze dukore byiza hamwe nk'u Rwanda rw'ejo."

Korali El Shaddai igizwe n'abaririmbyi 26. Kuri ubu aba baririmbyi bari gukora amashusho y'indirimbo zabo zigize album ya mbere ndetse baherutse gusohora indirimbo ebyiri z'amashusho. El Shaddai choir batangiye kuririmba mu mwaka wa 2002, batangira ari itsinda ry'abanyeshuri. Muri uyu mwaka wa 2018 bafite intego yo kurangiza album yabo ya mbere y'amashusho. 

AMAFOTO

El Shaddai

Ubwo bari bageze ku Gisozi

El Shaddai choirEl Shaddai choirEl Shaddai choirEl Shaddai choirEl Shaddai choirEl Shaddai choir

Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi

El Shaddai choirEl Shaddai choirEl Shaddai choirEli Max Kagoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muvara Philemon6 years ago
    Iyo choir imana ibahe umugisha bakoze igikorwa gikomeye kdi turabakunda imana ibagure mubyo bateganya byose
  • Angel Lita Nduwera6 years ago
    Iyi choir Imana ibahe umugisha. kandi ikomeze kubagura barusheho kugendera mwijambo ry'Imana. Kugirango bakomeze batere imbere bubaka igihugu cyatubyaye. Be blessed.
  • Dodieu Munyensanga6 years ago
    Iyo choir Imana ibahe umugisha kd bakomeze umurimo nkuwo natwe nkurubyoruko twifatanyije nano ndetse n'Urwanda kwibuka abacu bazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994





Inyarwanda BACKGROUND