RFL
Kigali

Sam Muvunyi wamaze kubona umuterankunga, arashima Imana ikomeje kwagura impano ye - VIDEO

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:10/03/2016 21:34
12


Sam Muvunyi ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Gikondo, mu mudugudu wa Karugira, akaba ashima Imana ikomeje kumuba hafi no kumushyigikira mu bikorwa byo kuyiramya yo kuyihimbaza akoresheje impano yo kuririmba yamuhaye, akaba yizeye ko Imana izarushaho no guteza imbere ubuhanzi bwe.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Sam Muvunyi ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “REKA TUKURAMYE”, yadutangarije ko ubu yishimira intera amaze kugeraho mu buhanzi bwe bwo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo, ubu akaba asigaye anifitye itsinda rimufasha gucuranga umuziki w’umwimerere (LIVE) ndetse n’itsinda ry’abamwunganira mu majwi.

REBA HANO INDIRIMBO “REKA TUKURAMYE”:

Sam Muvunyi yabwiye Inyarwanda.com ko ubu afatanya na “Gikondo Gospel Music Band” mu bikorwa bya muzika akora, akaba adashobora kuririmba mu gitaramo hadakoreshejwe umuziki w’umwimerere (LIVE). Sam kandi yatangaje ko n’ubwo amaze gukora ibihangano bitandukanye bimwe bikaba binyuzwa ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda; we yifuza gutera intambwe yisumbuye mu muhamagaro we.

sam

Ndashimira Imana kuko ikomeje kumba hafi muri uyu muhamagaro wanjye wo kuyiramya no kuyihimbaza. Hari benshi bamaze kuza kuri Kristo kubwo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo kuko ndatumirwa ahantu henshi yewe no mu Ntara . Ariko ndanashimira kompanyi yemeye ko igiye kujya imba hafi ikaba yanamfasha kumenyekanisha ibikorwa byanjye bya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Iyo kompanyi ni nshya mu Rwanda, yitwa FINANCIAL EDUCATION AND JOBS CREATION CENTER LTD. Yanteye inkunga mbasha gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo REKA TUKURAMYE, ndetse n’ubu bakaba barimo kumfasha gutegura umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana kuri pasika tariki 27/03/2016 - Sam

sam

Sam Muvunyi uvuga ko Imana imushoboje album ye yayimurikira abakunzi b’Ibihangano byaririmbiwe Imana mu mpera z’uyu mwaka. Wa 2016, avuga ko nk’umuramyi akora aka kazi akubashye kandi ashyize Imana imbere, kuko azi ko Imana akorera ari Iyera akaba ahora ayisaba ngo imweze kuburyo na mbere yo gucuranga abanza kuyisaba ngo yeze ibiganza bye bicurange ibyejejwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thierry8 years ago
    Imana ishimwe cyane muvunyi kandi turagushyikiye woe na band yawe gikondo gospel music band
  • asnth8 years ago
    Imana ishimwe yo yabikoze
  • asnth8 years ago
    Sam turagukunda Imana ijye igufasha mubihangano byawe!!!!
  • 8 years ago
    sam komerezaho
  • Emmy8 years ago
    Sam Imana ikomeze kumuteza intambwe kbsa numuntu w'umugabo yananyigishije piano!!!...
  • Emmy8 years ago
    Sam Imana ikomeze kumuteza intambwe kbsa numuntu w'umugabo yananyigishije piano!!!...
  • christian kiroro makangata 8 years ago
    ndashima Imana ikomeje guhamagara abasore kuyikorera mumpano zitandukanye ,cyane nka samu muvunyi birashimishije kumva nokubona iyi tambwe agezeho Imana ishimwe .kandi irusheho kuguha ihishirwa mundirimbo rikiza imitima ,musabako Imana nimugeze kure ntakaboneko arimbaraga ziwe uzahore uca bugufi ushaka mumaso himana.shimira nabaterankunga bamufasha Imana yomwijuru izabishure .
  • Manzi D Maurice8 years ago
    Komereza aho musore Imana iragushyigikiye kdi natwe tugufatiye iry'i buryo.byumwihariko jyewe nkuri inyuma kuko ibyo ukora ndabizi kdi nzi icyo bisobanuye kuri wowe itorero ndetse n'igihugu.Imana igufashe.
  • 8 years ago
    kbsa tukurinyuma
  • Imaniragaba Innocent8 years ago
    Sam kura ujye imbere
  • Imaniragaba Innocent8 years ago
    kura ujye ejuru
  • Passy8 years ago
    UWITEKA AKWAGURE SAMU NATWE TUZAJYA TUGUSENGERE.Be blessed





Inyarwanda BACKGROUND