Sam Muvunyi ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Gikondo, mu mudugudu wa Karugira, akaba ashima Imana ikomeje kumuba hafi no kumushyigikira mu bikorwa byo kuyiramya yo kuyihimbaza akoresheje impano yo kuririmba yamuhaye, akaba yizeye ko Imana izarushaho no guteza imbere ubuhanzi bwe.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Sam Muvunyi ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “REKA TUKURAMYE”, yadutangarije ko ubu yishimira intera amaze kugeraho mu buhanzi bwe bwo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo, ubu akaba asigaye anifitye itsinda rimufasha gucuranga umuziki w’umwimerere (LIVE) ndetse n’itsinda ry’abamwunganira mu majwi.
REBA HANO INDIRIMBO “REKA TUKURAMYE”:
Sam Muvunyi yabwiye Inyarwanda.com ko ubu afatanya na “Gikondo Gospel Music Band” mu bikorwa bya muzika akora, akaba adashobora kuririmba mu gitaramo hadakoreshejwe umuziki w’umwimerere (LIVE). Sam kandi yatangaje ko n’ubwo amaze gukora ibihangano bitandukanye bimwe bikaba binyuzwa ku maradiyo atandukanye ya hano mu Rwanda; we yifuza gutera intambwe yisumbuye mu muhamagaro we.
Ndashimira Imana kuko ikomeje kumba hafi muri uyu muhamagaro wanjye wo kuyiramya no kuyihimbaza. Hari benshi bamaze kuza kuri Kristo kubwo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo kuko ndatumirwa ahantu henshi yewe no mu Ntara . Ariko ndanashimira kompanyi yemeye ko igiye kujya imba hafi ikaba yanamfasha kumenyekanisha ibikorwa byanjye bya muzika yo kuramya no guhimbaza Imana. Iyo kompanyi ni nshya mu Rwanda, yitwa FINANCIAL EDUCATION AND JOBS CREATION CENTER LTD. Yanteye inkunga mbasha gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo REKA TUKURAMYE, ndetse n’ubu bakaba barimo kumfasha gutegura umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana kuri pasika tariki 27/03/2016 - Sam
Sam Muvunyi uvuga ko Imana imushoboje album ye yayimurikira abakunzi b’Ibihangano byaririmbiwe Imana mu mpera z’uyu mwaka. Wa 2016, avuga ko nk’umuramyi akora aka kazi akubashye kandi ashyize Imana imbere, kuko azi ko Imana akorera ari Iyera akaba ahora ayisaba ngo imweze kuburyo na mbere yo gucuranga abanza kuyisaba ngo yeze ibiganza bye bicurange ibyejejwe.
TANGA IGITECYEREZO