Ku cyumweru tariki 2/09/2018 muri gare y’akarere ka Rusizi byari ibicika mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse no mu butumwa n’amasengesho yo gusengera igihugu cy’u Rwanda. Ni igitaramo cyari cyateguwe na korali Bethel yo muri ADEPR KAMEMBE
Mu makorari amenyerewe yo mu karere ka Rusizi cyane cyane mu itorero rya ADEPR KAMEMBE yitabiriye iki giterane harimo korari Yassip (ADEPR Murangi), Korali Umucyo na korari Baraka zo muri ADEPR Kamembe/Burunga. Muri iki giterane umuhanzi witwa Faustin ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana zirimo 'Warahabaye Mana', Ijoro ry’ihumure n'izindi yabwiye Inyarwanda.com ko yishimye cyane.
Yagize ati: Abanyarusizi bantunguye kuko nasanze indirimbo zanjye bazizi kundusha gusa nabakunze. natunguwe n’ubwitabire bwabaye bwinshi ndetse n’abantu bakijijwe ni benshi. Faustin yabwiye Inyarwanda.com ko yifuza guhorana ibintu bishya bitari fotokopi bitari iby'abandi ahubwo we agakora ibye.
Iki giterane cyakirijwemo abarenga 100 ndetse hanatangwa ama cd akubiyemo indirimbo z’iyi korari yari yateguye iki gitaramo. Faustin yabwiye abari aho ko nta cd yazanye gusa abizeza ko nagaruka mu karere ka Rusizi azazina.
Korali Bethel y'i Rusizi
Hari abantu benshi cyane
TANGA IGITECYEREZO