RFL
Kigali

Zoe Family Ministries yateguye igiterane cy’iminsi itatu ‘3 Days of Glory’ cyatumiwemo Rev Dr Lucy Natasha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/05/2018 19:44
0


Umuryango w’ivugabutumwa witwa Zoe Family Ministries ugiye gukorera mu Rwanda igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi itatu. Ni igiterane cyiswe ‘3 Days of Glory’ cyatumiwemo umukozi w’Imana Dr Lucy Natasha wo muri Kenya.



Iki giterane kizatangira tariki 1 Kamena 2018 gisozwe tariki 3 Kamena 2018. Kizajya kibera muri Serena Hotel i Kigali kuva Saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza Saa mbiri z’ijoro. Ni igiterane cyatumiwemo umukozi w'Imana Dr Lucy Natasha umuyobozi mukuru w'umuryango ’Prophetic latter glory Ministries International and interdenominational outreach ministry’ utegura ibiterane by’ububyutse ndetse n’amahugurwa.

Ku munsi wa mbere w’iki giterane ku wa Gatanu tariki 1 Kamena 2018, hazaba inama igamije ububyutse. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Kuwa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 ku munsi wa kabiri w’iki giterane hazaba amahugurwa y’abagore n’abakobwa azatangira Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Sita z’amanywa. Bazahugurwa n’umukozi w’Imana Dr Lucy Natasha. Kwinjira muri aya mahugurwa, birasaba kuba ufite ubutumire. Ku mugoroba w’uwo wa Gatandatu hazaba inama igamije ububyutse. Ku cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo iki giterane kizasozwa.

Esperence Buliza

Buliza Esperence bakunze kwita Maman Espe

Iki giterane si ubwa mbere kigiye kubera mu Rwanda ahubwo ni ku nshuro ya kabiri. Ubushize cyari cyiswe ‘3 Days of Empowerment’, kuri iyi nshuro cyiswe ‘3 Days of Glory’. Laura Paul ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Zoe Family International yatangaje ko iki giterane kiri gukura ndetse bakazakomeza kugikora buri mwaka. Yunzemo ko bifuza kujya batumira abakozi b’Imana bakomeye bari ku rwego mpuzamahanga. Ni muri urwo rwego uyu mwaka wa 2018 batumiye Dr Lucy Natasha.

Zoe Family Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na Esperence Buliza mu mwaka wa 2004. Iyerekwa ry’uyu muryango ryubakiye muri Yohana 3:16 havuga ngo “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Ndetse no muri Yohana 10:10 havuga ngo “Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.”

Zoe Family Ministries

Esperence Buliza washinze umuryango Zoe Family Ministries

Ibiterane bategura biba byubakiye mu Byanditswe Byera twavuze haruguru nk’uko Laura Paul abitangaza. Yagize ati: "Dutegura ibiterane buri mwaka, tugendeye ku Byanditswe Byera twavuze haruguru, tukigisha abantu b’Imana cyane cyane ab’igitsinagore uko baba muri iy’isi y’ibibazo bakabaho ubuzima bwubahisha Imana." Zoe Family Ministries bafata umwanya kandi bagasura abagororwa babasanze muri gereza, basura kandi abarwayi mu bitaro bitandukanye, impunzi, abana b’imfubyi, ibigo by’abihayimana n’abandi.

Zoe ni izina ry’Ikigereki risobanura ‘Ubuzima’ (Life). Zoe Family Ministries bakora ivugabutumwa mu buryo butandukanye (kubwiriza, kuramya Imana,..) bagahugura abantu uko babaho ubuzima bwiza, hano bakaba bashishikariza abantu kubaha Imana kuko ari yo soko y’ubuzima bwiza. Ibi bikaba bihuye n’intego y’uyu muryango iri mu Byanditswe Byera twavuze haruguru aho igaragaza ko icyazanye Yesu Kristo ku isi ari ukugira ngo abantu bose bazizera izina rye babone ubugingo buhoraho.

Ibyo wamenya kuri Dr Lucy Natasha watumiwe mu giterane ‘3 Days of Glory’

Rev Dr Lucy Natasha ugiye kuza mu Rwanda mu giteane '3 Days of Glory' ni umukozi w’Imana wo muri Kenya, akaba umwe mu bakunzwe cyane muri icyo gihugu kubw’amagambo y’Imana ava mu kanwa ke ahumuriza benshi. Kuvuka kwe ni umugisha ukomeye ku itorero rya Kristo. Ni umukozi w’Imana ufite ijambo muri we ry’ububyutse akaba n’umuhanuzikazi w’ibyiringiro, Ambasaderi wa Yesu, Intumwa y’Ubuntu yahamagariwe kugeza ubutumwa bwiza mu bihugu binyuranye. Akunda cyane igihugu cye cya Kenya.

Rev Dr Lucy Natasha yakiriye Yesu Kristo akiri muto cyane. Yakuriye mu rugo rw’abakristo, yiga akiri muto uko baramya bakanahimbaza Imana. Ibi bikaba bihuye n’Ijambo ry’Imana rigira riti: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo", Imigani 22:6.  Ku myaka 9 y’amavuko, ni bwo yatangiye kubwiriza, icyo gihe yigaga mu mashuri yisumbuye. Gukurira mu muryango w’abakristo, agakurana ijambo ry’Imana anubaha Imana mu mutima we, biri mu byamufashije gushinga umuryango wubakiye ku rufatiro rukomeye rwa Kristo.

Rev Dr Lucy Natasha

Rev Dr Lucy Natasha ategerejwe mu Rwanda muri iki giterane

Mu bwana bwe, Imana yamukoresheje umurimo ukomeye mu biterane by’abanyeshuri, mu nama no mu biterane by’urubyiruko. Yaba mu bwana bwe ndetse na nyuma yaho, Imana yamuhaye umugisha wo kuba umuyobozi w’imiryango inyuranye ya Gikristo. Yigiye ku birenge bya nyina umubyara Rev Esther Wanjiru umunyamasengesho akaba n’umupasiteri. Nyirakuru wa Rev Lucy Natasha, nawe yari umupasiteri. 

Rev Lucy Natasha ni umuyobozi w’umuryango yashinze witwa ’Prophetic latter glory Ministries International and interdenominational outreach ministry’, akaba ari umuryango utegura ibiterane by’ububyutse ndetse n’amahugurwa. Ubutumwa bwe bw’ibyiringiro n’ubuvuga ku isanamitima bwahumurije benshi. Uyu mukozi w’Imana yigiye kandi ku birenge by’ababyeyi be mu buryo bw’Umwuka ari bo; Arch Bishop Dr. Arthur and Rev Josephine Kitonga bashinze itorero Redeemed Gospel church, akaba ari nabo bamwimitse bakamusukaho amavuta yo kuba Reverend mu birori byabaye tariki 19 Kamena 2011 bikabera ku Cyicaro gikuru cya Redeemed Gospel church muri Kenya.

3 Days of Glory

Rev Dr Lucy Natasha watumiwe mu giterane '3 Days of Glory'

Igiterane '3 Days of Glory' kigiye kubera i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND