Rev John Niyonzima Samvura wari umupasiteri mu itorero ry’Ababatisita ku Gisenyi ndetse akaba yarigeze no gukorera kuri AEBR Kacyiru, yamaze kuva muri iri torero atangiza iryo yise Harvest Bible chapel riri gukorera mu karere ka Rubavu.
Rev John Niyonzima Samvura watangije iri torero, yari umupasiteri muri AEBR Mahoko (Association des Eglises Baptiste au Rwanda). Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga, Rev Samvura yaje guhura n’abazungu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashaka gutangiza itorero mu Rwanda, bamujyana muri Amerika amarayo amezi atandatu ahugurwa, nyuma agaruka mu Rwanda ari nabwo agiye gutangiza kumugaragaro itorero i Rubavu.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko iri torero Harvest Bible chapel rimaze umwaka rikora mu buryo bw’ibanga, gusa bikaba biteganyijwe ko tariki ya 2 Nyakanga 2017 ari bwo hazaba umuhango wo gutaha gutangiza kumugaragaro iri torero riri gukorera mu karere ka Rubavu muri Salle ya Comicoka kuri Mahoko.
Harvest Bible Fellowship Rwanda (HBF) ni itorero rigiye gutangira ku umugaragaro ku cyumweru, tariki 2/7/2017 mu birori bizabera i Rubavu. Biteganyijwe ko iri torero rizakorera mu Rwanda hose, rikaba rifite icyicaro gikuru mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu ku Gisenyi, aho rizaba rizwi nka Harvest Bible Chapel Gisenyi. Iri torero riyobowe na Pastor John Samvura ari na we waritangije, uyu akaba yarahoze akorera umurimo w'Imana muri AEBR.
Mu biteganywa na Harvest Bible Fellowship Rwanda (HBF) harimo ibikorwa by'iterambere no gufasha abantu
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Desire Ukwiye ushinzwe itumanaho no kuramya muri Harvest Bible Chapel Gisenyi, intego ya HBCG ishingiye mu butumwa bwiza bwa Matayo 28: 19-20, ikaba ari iyo guhesha Imana icyubahiro basohoza inshingano nkuru basigiwe n'umwami Yesu Kristo mu mwuka w'itegeko risumba ayandi. Bimwe mu bikorwa iri torero riteganya gukora mu buzima bwa buri munsi ni ugufasha abanyarwanda cyane cyane aho rikorera kugira imibereho myiza no mu iterambere rirambye mu buzima bwabo bwa buri munsi, binyuze cyane cyane mu bikorwa by'ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo rishingiye cyane mu kuvuga ijambo ry'Imana batarigoreka, gushyira izina rya Yesu Kristo hejuru binyuze mu kuramya Imana mu kuri no mu Mwuka, bizera kandi imbaraga z'amasengesho no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo bafite ubushizi bw'amanga. Yakomeje agira ati:
Muri uko gufasha no gukorana neza n'abanyarwanda baturiye aho riherereye mu buzima bwabo basangiye bwa buri munsi, bazanashishikariza abantu bose gukomeza kubaho mu buzima bw'abigishwa nyabo ba Yesu Kristo barangwa kandi no gukorera Yesu Kristo, kugendana na Kristo ndetse no kuba umwigishwa mwiza uramya Yesu Kristo.
Rev John Niyonzima Samvura yavuze impamvu yavuye muri AEBR
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Rev John Niyonzima Samvura watangije itorero Harvest Bible chapel yavuze ko kuva muri AEBR atari ugucikamo ibice ahubwo ko ari ugutandukana bisanzwe kubw’inyota yo kwagura umurimo w’Imana. Yakomeje avuga ko itorero rye rishaka gukorana cyane n’andi matorero ndetse n’abakozi b’Imana batandukanye. Yunzemo ko Imana iri gukora ibikomeye mu gihugu cy’u Rwanda.Ubwo yavugaga icyamuvanye muri AEBR, yagize ati
Not division at all (ntabwo ari ugucikamo ibice), it is a separation in order to expand and grow the Kingdom of God (ni ugutandukana mu kwagura ubwami bw’Imana)” Ntabwo niyomoye kuri AEBR ahubwo igihe cyarageze njya gutangiza umurimo w'Imana nkuko Imana yabimpamagariye.
Rev John Niyonzima hamwe n'umugore we Zawadi ubwo bari muri Amerika
Rev John Niyonzima Samvura yakomeje avuga ko mbere yo gutangiza itorero yabanje kuganira n’abakozi b’Imana bubashywe mu Rwanda, abagisha inama, abagezaho iyerekwa afite, bamugaragariza ko bamushyigikiye ndetse baranamusengera. Yunzemo ati “Tuzakora ibishoboka byose, dukorane neza n’amatorero mu gukora umurimo mu bwami bw’Umwami wacu Yesu Kristo”
Rev John yanyomoje abavuga ko Harvest Bible chapel ifite imisengere nk’iya CLA y’i Kigali
CLA (Christian Life Assembly) ni itorero rikomeye mu mujyi wa Kigali, rikaba rizwiho gukoresha ururimi rw’icyongereza gusa muri gahunda zose z’amateraniro. Ni itorero risengerwamo ahanini n’abanyamujyi ndetse n’abanyamahanga benshi. Ibi bituma abantu batari bacye baryita itorero ry’abazungu. Hari amakuru Inyarwanda ifite avuga ko itorero Harvest Bible Chapel ryatangijwe na Rev John Niyonzima Samvura ari itorero rikomeye ndetse riri ku rwego rwa CLA y'i Kigali bitewe n'abarisengeramo ndetse hari n'amakuru avuga ko mu materaniro hakoreshwa gusa ururimi rw'icyongereza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Niyonzima Samvura yanyomoje aya makuru, avuga ko atari ukuri kuko ngo kugeza ubu ururimi bakoresha mu materaniro ari ikinyarwanda gusa. Yunzemo ko CLA ari itorero ukwaryo, na Harvest ikaba irindi torero ukwaryo, bityo bikaba bitagereranywa. Yagize ati:
Harvest Bible Chapel ntigereranywa na CLA (Christian Life Assembly) kuko ni itorero ubwaryo rifite umwihariko waryo. Harvest ntikoresha icyongereza gusa kuko ubu service dufite ni ikinyarwanda. Service y'icyongereza ntiratangira,...(..)
Rev John Niyonzima Samvura yakomeje avuga ko CLA na Harvest Bible Chapel ntaho bihuriye kuko CLA ari itorero ukwaryo na Harvest ikaba itorero ukwaryo, gusa yavuze ko Pastor Andrew uyobora itorero CLA rikorera Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari inshuti ye ndetse akaba ari umukozi w'Imana yubaha. Yagize ati “Nkunda umurimo Imana iri gukora muri CLA,Pastor Andrew ni umwe mu bapasiteri nagejejeho igitekerezo cyanjye aransengera, ampa inama ampa n’umugisha mbere yuko ntangira urugendo rwo gutangiza itorero. Ni umukozi w’Imana w’umwizerwa, ni umwe mu bapasiteri bo mu Rwanda nubaha kandi nsengera.”
Mu minsi micye itorero Harvest Bible chapel riratangizwa ku mugaragaro
Mu gihe Rev John Niyonzima Samvura yabwiye Inyarwanda.com ko ashaka gukorana cyane n’abandi bapasiteri ndetse n’abahanzi kimwe n’abandi bakozi b’Imana, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hari bamwe mu baririmbyi bakomeye mu muziki wa Gospel bamaze kwifatanya n’iri torero, muri bo harimo Desire Ukwiye uzwi cyane mu itsinda Beauty For Ashes ryamamaye mu njyana ya Rock. Abandi bamaze kujya kuririmba muri iri torero nubwo ritari ryatangizwa kumugaragaro harimo Luc Buntu, Frere Manu n’abandi.
Rev John Samvura hamwe n'umufasha we ubu bakorera umurimo w'Imana muri Harvest Bible chapel
TANGA IGITECYEREZO