RFL
Kigali

Rosy Keyz wahoze akora umuziki usanzwe yinjiye muri Gospel ahera ku ndirimbo yise 'Oh my God'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2018 18:30
0


Rosine Kayirangwa uzwi nka Rosy Keyz mu muziki yamaze kwinjira mu muziki wa Gospel ahita anasohora indirimbo ye ya Gospel yise 'Oh my God'. Rosy Keyz avuga ko intego ye mu muziki wa Gospel ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu.



Rosy Keyz yatangiriye umuziki mu ndirimbo zisanzwe aho twavugamo iyo yise; Ibiyobyabwenge, Imiyoborere myiza n'indi yise 'Hora ku isonga' yahimbiye umuryango RPF Inkotanyi ubwo wizihizaga isabukuru y'imyaka 25. Rosy Keyz afite kandi n'izindi ndirimbo z'Intore. Usibye kuba umuhanzi mu muziki usanzwe, yanabaye umunyamakuru aho yakoze kuri Radio Inkoramutima, Contact fm na Family Tv.

Rosy Keyz

Umuhanzikazi Rosy Keyz yamaze kwinjira muri Gospel

Kuri ubu Rosy Keyz yinjiye mu muziki wa Gospel ndetse avuga ko atazawubangikanya n'umuziki usanzwe kereka ngo igihugu nikimukeneraho ubufasha. Rosy Keyz ni umunyarwandakazi ukunze kuba muri Uganda ku mpamvu z'amasomo. Iyo ari mu Rwanda abarizwa mu itorero Umucyo Ministries mu Gihogere ahazwi nko kwa Pastor John, yaba ari muri Uganda akabarizwa mu itorero Blessing Miracle church. Mu muziki wa Gospel akunda cyane Gaby Kamanzi na Israel Mbonyi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Rosy Keyz yahishuye icyatumye ava mu muziki usanzwe akajya muri Gospel. Yagize ati:  

Ubu ninjiye muri Gospel, maze gukora indirimbo ya mbere yitwa Oh my God. Ubusanzwe nakoraga umurimo w'Imana mbinyujije mu itangazamakuru kuko nabayeho umunyamakuru mbere ariko nza kujya mu gihugu cya Uganda aho ntabashaga kubikora ahubwo nkajya nifata amajwi y'ubutumwa bwiza, nkaganiriza abantu, ayo majwi nayohererezaga abantu ku mbuga nkoranyambaga, nyuma baza kunsaba ko nazakora group nyita Hope Ministries nkajya nifata amajwi arimo amagambo yo muri Bibiliya nkayaboherereza. Naje gusanga bidahagije ndavuga nti reka ngende nanaririmbire Imana, numvaga ari umuhamagaro wanjye kandi nabibwiwe kenshi, ndavuga nti reka ninjire muri Gospel ntangire ndamye Imana nkuko nagiye mbihamagarirwa kenshi rimwe nkanabirota. Intego yanjye muri Gospel ni ugukorera Imana kuyiramya no kuyihimbaza. 

Rosy Keyz

Rosy Keyz azanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel

UMVA HANO 'OH MY GOD' YA ROSY KEYZ

Ku wa kane w'iki cyumweru twinjiyemo, Rosy Keyz kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda yabwiye Inyarwanda ko azasubira muri Uganda. Yunzemo ako agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki, ku buryo mu kwezi kwa 6 uyu mwaka azashyira hanze album ye ya mbere y'indirimbo 12 z'amashusho. Abajijwe niba azafatanya umuziki wa gospel n'uwa secular, Rosy Keyz yagize ati: "Ntabwo navuga ko ngiye kubikora byombi ngira ngo byamvuna ntabwo byashoboka ariko igihe igihugu kizaba kinkeneyeho ubufasha, ngomba gutanga umusanzu wanjye nk'umunyarwanda ariko umuziki ninjiyemo ni uwa Gospel."

Rosy Keyz

Rosy Keyz avuga ko mu kwa 6 azamurika album ye ya mbere

Rosy Keyz umaze ukwezi nsohoye indirimbo ye ya mbere ya Gospel, yabwiye Inyarwanda.com ko afite n'izindi nyinshi zanditse. Yahishuye ko hari umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel bagiye gukorana indirimbo. Abajijwe abahanzi akunda bakora umuziki wa Gospel, yavuze ko uwa mbere ari Gaby Kamanzi. Yagize ati: Umuhanzi nkunda mu Rwanda, uwa mbere ni Gaby Kamanzi, nkunda ukuntu akora umuziki we, nkunda uko aririmba, nkunda n'ukuntu adacika intege, uba ubona nyine abishikamyemo atari ibintu ahatiririza. Undi nkunda ni Israel Mbonyi. 

UMVA HANO 'OH MY GOD' YA ROSY KEYZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND