RFL
Kigali

Romulus, Diana Kamugisha na Adrien Misigaro bashyize hanze indirimbo ‘Narabohowe’ bakoranye -YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/04/2017 12:09
0


Abahanzi nyarwanda batatu aribo Romulus Rushimisha , Diana Kamugisha na Adrien Misigaro bashyize hanze indirimbo nshya bakoranye yitwa ‘Narabohowe’ ivuga ko babohowe n’amaraso ya Yesu Kristo ubu bakaba batakiri imbata ahubwo bakaba bafite amahoro n'umudendezo ukwiye.



Narabohowe ni indirimbo yakozwe mu mpera za 2016 ubwo Diana Kamugisha yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa by'ivugabutumwa. Mu minsi yamazeyo, yabashije guhura na bagenzi be Romulus Rushimisha na Adrien Misigaro basanzwe batuye muri icyo gihugu, bakorana indirimbo bayita Narabohowe. Ni indirimbo yanditswe ndetse inatunganywa na Romulus Rushimisha nk’uko Romulus na Diana Kamugisha babitangarije Inyarwanda.com.

Diana Kamugisha yunzemo ko yishimiye gukorana indirimbo n'aba bahanzi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba ari bwo bwa mbere bari bahuye kuko mbere bari baziranye bisanzwe ariko kubw'umugambi w'Imana bagahurira mu ivugabutumwa muri Amerika.

Romulus Rushimisha ni umuhanzi wahoze muri Rehoboth Ministries ariko ubu akaba ari gukora umuziki ku giti cye aho atuye muri Amerika. Adrien Misigaro ni umuhanzi wamenyekanye cyane nyuma yo gukorana indirimbo na The Ben na Meddy. Diana Kamugisha ni umuhanzikazi watangiye umuziki kera, kuri ubu akaba ari umwe mu bakunzwe cyane ndetse muri 2015 akaba ari we wegukanye igikombe cya Groove Award Rwanda nk'umuhanzikazi w'umwaka.

UMVA HANO 'NARABOHOWE' YA ROMULUS FT DIANA KAMUGISHA & ADRIEN MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND