Revelation choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero itorero Maranatha Mission of Rwanda rikorera i Gikondo yateguye umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana batumiyemo amatsinda atandukanye. Iki gitaramo kizaba tariki 18 Werurwe 2018 kibere kuri iryo torero ribarizwa i Gikondo imbere y'ikigo cy'amashuri cya APAPE.
Revelation choir igizwe n'abaririmbyi babarizwa mu itorero Maranatha Mission of Rwanda rikorera i Gikondo. Nkundabatware Alexis umuyobozi wa Revelation choir yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo cyabo bazaba bari kumwe na Billy Jakes uzwi cyane mu ndirimbo Umunyamateka n'amatsinda ane akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ariyo; Heman worshipers international, Upendo Choir, Injili Bora ndetse na Holy Entrance Ministries.
Revelation choir bagiye gukora igitaramo gikomeye
Rev Pasteur Aaron Ruhimbya wo muri Restoration church Kimisagara ni we uzigisha ijambo ry'Imana. Akandi gashya kazaranga iki gitaramo ni uko Revelation Choir bazaba bafata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane nka Gushima Imana, Uri Mana nzima ndetse n'izindi. Kugeza ubu imyiteguro y'iki gitaramo igeze kure nk'uko Revelation choir ibitangaza.
Nkundabatware Alexis yagize ati: "Imyiteguro ya concert irarimbanije kandi iri kugenda neza twiteguye kubona Imana ikora ibitangaza binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza." Nkundabatware Alexis yasoje agira ati; "Ku ruhande rwacu imyiteguro tuyigeze kure ibindi ni uko twiteguye abantu benshi kugira ngo tuzabashe gufatanya kuzamura ubwiza bw'Imana.
Pastor Gafaranga Frederic uyobora itorero Maranatha church ry'i Gikondo
Revelation choir ibarizwa mu itorero Maranatha Mission of Rwanda
TANGA IGITECYEREZO