Mu rwego rwo gushima Imana ku byo yakoze muri 2017 no kuyiragiza umwaka wa 2018, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo (Overnight) cyo kuramya, gusenga no kuragiza Imana ibizakorwa byose muri Gospel industry muri uyu mwaka dutangiye wa 2018.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 05/01/2018, kikabera ku Kimironko aho Wells Salvation church isengera kuva tatu z'ijoro kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo (21h00-06h00). Muri aya makesha, Rehoboth Ministries iraba iri kumwe na Heman worshipers International ndetse n'umuhanzikazi Aline Gahongayire. Abandi bifuza kwitabira aya masengesho, nabo bahawe ikaze.
Patrick Munini yabwiye Inyarwanda.com ko bateguye iki gitaramo mu ntangiriro za 2018 nk'ikimenyetso cyo gutura Imana ibikorwa byose by'ivugabutumwa bizakorwa muri 2018. Yagize ati: "Iki gitaramo twagiteguye muri weekend ya mbere y'umwaka nk'igitambo n'ikimenyetso cyo gutura Imana ibindi bikorwa byose bizakorwa mu rwego rw'ivugabutumwa muri uyu mwaka wa 2018."
Bamwe mu bagize Rehoboth Ministries
Heman worshipers baraza kwitabira iki gitaramo
Gahongayire araza kwitabira amakesha ya Rehoboth Ministries
REBA HANO 'ICYO YAVUZE' YA REHOBOTH MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO