RFL
Kigali

Redeemed Christian church of God-Rwanda yafashije abatishoboye iboroza inka 7 inabaha Mituweli 600-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/11/2018 18:22
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018 itorero Redeemed Christian Church of God-Rwanda rikorera i Remera mu mujyi wa Kigali ryakoze igikorwa cy'urukundo rifasha abanyarwanda batishoboye, riboroza inka rinabaha ubwisungane mu kwivuza.



Abatishoboye bahawe iyi mfashanyo ni abo mu karere ka Bugesera no mu karere ka Gasabo. Itorero Redeemed Christian church of God-Rwanda ryoroje abatishoboye bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata ribaha inka enye n'ubwisungane mu kwivuza ku bantu 250. Iki gikorwa cy'urukundo bagikomereje i Remera mu karere ka Gasabo, batanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100. Nyuma yaho bagiye mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo batanga inka eshatu ndetse banatanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 250.

Redeemed Christian Church of God Rwanda

Rwabuza Celestin utuye mu murenge wa Nyamata, akagari ka Nyamata, umudugudu wa Rwakibiriza ya kabiri ni umwe mu borojwe inka. Yagize ati: "Nishimiye iki gikorwa badukoreye cyo kuduha inka. Nkaba nshimira na Leta yageneye abantu b'abasaza nkatwe tutishobore kugira ngo iduhe icyororo noneho Imana nidufasha ituvane mu bukene." Yavuze ko mu buzima bwa buri munsi yagorwaga cyane no kubura ifumbire, none ubu akaba asubijwe. Nyuma yo korozwa avuga ko agiye gusezerera inyota ndetse anavuga ko azaha amata na bagenzi be bakennye. Yashimiye cyane abagiraneza bamuhaye inka. 

Redeemed Christian Church of God Rwanda

Umwe mu baturage b'i Bugesera barojwe inka

Pastor Ayobami Oladapo uyobora itorero Redeemed Christian Church of God mu Rwanda yavuze ko gukora ibikorwa by'urukundo byo gufasha abatishoboye ari bimwe mu bikorwa by'ingenzi iri torero ryubakiyeho. Abajijwe aho bakuye igitekerezo cyo gutanga inka ku batishoboye, yavuze ko babikuye kuri gahunda ya 'Gira Inka Munyarwanda' yatangijwe na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame.

Redeemed Christian Church of God Rwanda

Pastor Ayobami Oladapo uyobora itorero Redeemed Christian Church of God mu Rwanda

Ngo iyi gahunda yo koroza abatishoboye yarayikunze cyane akaba ari yo mpamvu buri mwaka Redeemed Christian Church of God-Rwanda itanga inka ku batishoboye mu kubafasha kwiteza imbere. Yahise avuga ko umwaka ushize wa 2017 bafashije abatishoboye bo mu murenge wa Rutunga muri Gasabo bakabaha Mituweli 250 n'inka eshanu.

Incamake ku itorero Redeemed Christian Church of God

Itorero Redeemed Christian Church of God ryatangijwe ku bw’iyerekwa ryagizwe na Pastor Pia Josiah Akindayomi wumviye ijwi ry’Imana ubwo yamusangaga mu iyerekwa ikamubwira ko azaba umukozi wayo icyo gihe ngo ikamuha amagambo y’itorero izamuha ariryo Redeemed Christian Church of God ariko akaba yarabuze uko yandika ayo magambo yahawe. Muri iryo yerekwa yabwiwe ko iryo torero zizagera mu bihugu bitandukanye rikabera benshi umugisha.

Mu mwaka wa 1981 iri torero ryaje kuyoborwa na Pastor Enoch Adejare Adeboye wari usanzwe ari umwarimu w’imibare muri kaminuza ya Lagos agirwa umuyobozi waryo nyuma y’urupfu rwa Pia Josiah Akindayomi watabarutse afite imyaka 71. Kugeza ubu Pastor E.A Adeboye ni we ukiri ku buyobozi bukuru bw’iri torero ku rwego rw’isi. Magingo aya Redeemed Christian Church of God ikorera mu bihugu 187 byo ku isi by’umwihariko muri Nigeria ikaba ihafite amaparuwasi ibihumbi 30.

Muri Afrika, iri torero rikorera mu bihugu nka Cote d’Ivoire, Ghana, Zambia, Malawi, Rwanda, Burundi, Ethipia, Seychelle, Kenya,Cameroon, South Africa,Mozambike n’ahandi. Mu Rwanda iri torero Redeemed Christian Church of God ryatangiye mu mwaka wa 2011 ku bw’igitekerezo cya Pastor Lekan Aruna n’umugore we.

Mu mwaka wa 2013 yaje gusimburwa na Pastor Ayobami Oladapo ndetse kugeza ubu ni we ukiriyoboye. Kuva iri torero ritangijwe mu Rwanda kugeza ubu ubuyobozi bwaryo butangaza ko benshi bamaze kuva mu byaha bahagindukirira Imana. Mu mwaka wa 2011 ni bwo umuyobozi w’iri torero ku isi, Pastor E.A Adeboye yasuye u Rwanda icyo gihe ahura na Perezida Paul Kagame bagirana ikiganiro.

REBA AMAFOTO

Redeemed Christian Church of God RwandaRedeemed Christian Church of God RwandaRedeemed Christian Church of God RwandaRedeemed Christian Church of God RwandaMituweliRedeemed Christian Church of God Rwanda

Ubwo batangaga Mituweli mu murenge wa Remera

AMAFOTO: Byumvuhore Frederic






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND