RFL
Kigali

Bishop Rugagi yagaragaje inyungu iri mu kwakira Prophet Bushiri mu Rwanda, Prophet Claude akora ubusesenguzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/11/2018 18:05
4


Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Prophet Bushiri wo muri Afrika y'Epfo yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na Bishop Rugagi Innocent. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho icyo Bishop Rugagi yatangaje ndetse n'icyo bamwe mu bapasiteri bo mu Rwanda batangaje.



Dr.Shepherd Huxley Bushiri uzwi nka Major 1 cyangwa se Prophet Bushiri, ni umunya Malawi uba muri Afrika y’Epfo ari naho afite itorero rikomeye ryitwa Enlightened Christian Gathering dore ko hari igihe bakora igiterane cyikitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 95. Uyu muhanuzi yasuye u Rwanda yakirwa na Bishop Rugagi uyobora itorero Redeemed Gospel church (Itorero Abacunguwe). Tariki 8 Ugushyingo 2018 uyu mukozi w'Imana yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyakora ibindi byinshi ku ruzinduko rwe mu Rwanda byagizwe ubwiru. Gusa Prophet Bushiri yatangaje ko yakunze cyane u Rwanda, anavuga ko uko bimeze kose azagaruka. Iby'uko Bushiri ari we Major 1 yakunze u Rwanda ndetse no kuba azagaruka, byashimangiwe na Bishop Rugagi kuri iki Cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, aho yabwiye abakristo be bari mu materaniro ya Redeemed Gospel church ko Prophet Bushiri yakunze cyane u Rwanda n'abanyarwanda ndetse ko azagaruka.

Prophet Bushiri

Prophet Bushiri ubwo yari yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Prophet Bushiri ari mu bahanuzi bakomeye muri Afrika cyane cyane muri Afrika y'Epfo aho itorero rye riherereye. Ibi byiyongera ku butunzi afite dore ko afite umutungo ungana na miliyoni 150 z'amadorali y'Amerika. Uyu muhanuzi afite indege ze bwite, televiziyo, kaminuza, ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku isi birimo n’ibicukura amabuye y’agaciro. Bishop Rugagi Innocent ubwo yavugaga ku ruzinduko rwa Prophet Bushiri mu Rwanda, yavuze ko ari umugisha ukomeye kwakira uyu muhanuzi. Yifashishije ijambo ry'Imana riri muri Bibiliya muri Matayo 10: 41, havuga ko 'uwakiriye umuhanuzi azahabwa umugisha w'umuhanuzi'. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Bishop Rugagi yagize ati:

Nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga, Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi...Turashima Imana ku bw'umukozi w'Imana ukomeye Shephert Bushiri (Maj 1) wavuye muri Afrika y'Epfo mu mujyi wa Pretoria akaza gusura igihugu cyacu no ku bw'umurimo w'Imana ukomeye agiye gukorera kuri ubu butaka. Urakoze cyane kandi uhawe ikaze. Imana ihe umugisha u Rwanda n'abanyarwanda n'isi yose. Matayo 10: 41. "Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y’umukiranutsi."

Bishop Rugagi

Image result for Bishop Rugagi amakuru inyarwanda

Bishop Rugagi Innocent wakiriye Prophet Bushiri

Bamwe mu bapasiteri ba hano mu Rwanda bunze mu rya Bishop Rugagi batangaza ko ari umugisha ukomeye kwakira mu Rwanda umuhanuzi nka Bushiri. Umwe mu baganiriye na Inyarwanda.com, ni umuhanuzi Claude Ndahimana uyobora itorero Soul Healing Revival church, akaba azwi cyane nka Prophet Claude. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Prophet Claude yasesenguye uruzinduko rwa Prophet Bushiri mu Rwanda anavuga icyo rusobanuye ku itorero rya Kristo. Yavuze ko byamushimishije cyane na cyane ko n'ubusanzwe akunda Bushiri. Yagize ati:

Prophet Bushiri kuza mu Rwanda byaradushimishije cyane kuko ari umukozi w'Imana dukunda, cyane cyane njyewe ni inshuti yanjye by'umwihariko. Kuza kwe mu Rwanda byaranejeje kandi urugendo rwe icyo rutwereka muri Gospel ni uko Yesu yatubwiye ko tutagomba kuguma ahantu hamwe, tugomba kubwiriza amahanga yose, tukababwira ubutumwa bwiza. Rero kuza kwe mu Rwanda aje kuhareba ndetse n'igikorwa yakoze, ni byiza. Hari abazi ko abakozi b'Imana iyo bagiye ahantu intego yabo aba ari ugukora ibiterane gusa, kiriya gikorwa yakoze cyabaye cyiza cyane kuko kiragaragaza imbuto y'Umwuka n'urukundo.

Image result for Prophet Claude amakuru inyarwanda

Prophet Claude avuga ko yashimishijwe cyane n'uruzinduko rwa Bushiri mu Rwanda

Prophet Claude yavuze ku gikorwa cy'urukundo Prophet Bushiri aherutse gukorera umwe mu bapasiteri bo muri Afrika y'Epfo batavugaga rumwe dore ko batemerana, uwo akaba ari Pastor Paseka Motsoeneng uzwi cyane nka Prophet Mboro ukuriye itorero Incredible Happenings Ministries. Prophet Bushiri yakoze agashya atungura Prophet Mboro amuha impano y'amafaranga angana na R1 million nk'impano yamugeneye mu gihe yizihiza isabukuru y'imyaka 50). Ni ikintu cyakoze ku mitima y'abakristo batari bacye. Prophet Claude avuga ko abanyamadini bo mu Rwanda nabo bakwiriye kuhakura isoma. Ati:

Ndashimira Prophet Bushiri yakoze igikorwa cyiza cyane agaha mugenzi we amafaranga. Icyo byigisha abanyamadini ni ukurenga imbibi z'amatorero bayoboye cyangwase yabo bagakora umurimo w'Imana mugari. Dufite amatorero atandukanye ari ko twese tuvuga Yesu umwe, turajya mu ijuru rimwe, tugomba rero kugira urukundo no gushyigikirana mu buryo budasanzwe. 

Image result for Prophet Mboro

Prophet Bushiri aherutse guha amafaranga Prophet Mboro

Prophet Claude yasubije abanenze Prophet Bushiri waje mu Rwanda akahava adakoze igiterane. Yagize ati: "Kuza mu Rwanda byonyine ni igikorwa, hariho n'igihe abakozi b'Imana babanza kujya ahantu bazajya kubwiriza, bakabanza kuhasengera, ashobora kuba rero yari yaje gusengera u Rwanda kugira ngo azaze kuhakora igiterane."

Kuba Bishop Rugagi yaciye amarenga akagaragaza ko hari ibikorwa Prophet Bushiri azakorera mu Rwanda, twabajije Prophet Claude uko we na bagenzi be bazafatanya na Bushiri na cyane ko hari aho dukunze kumva guhangana no kutumvikana mu banyamadini, adusubiza muri aya magambo: "Ibikorwa yazahakorera byanshimisha cyane kuko dukorera muri minisiteri imwe y'ubuhanuzi kuko Bibiliya iravuga mu 1 Abakorinto 14: 3 ngo uhanura yubaka itorero, minisiteri y'ubuhanuzi irakenewe cyane hano mu Rwanda kugira ngo ifashe abantu benshi."

Prophet Claude yanasubije abanenze Bishop Rugagi kuba yarakiriye umuhanuzi ukomeye (Major 1) akamureka agasubira iwabo atamuhuje na bamwe mu bapasiteri ndetse n'abakristo ngo abaganirize ku magambo y'Imana. Yagize ati: "Rero ku ruhande rwanjye ndetse n'abantu benshi byabashimisha. Abamunenze ni uko uriya mukozi w'Imana bamukunda bifuzaga kugira ngo bamuramutse ariko ibigaragara byo ni uko yagaragaje ko azagaruka." Prophet Claude yavuze ko Bushiri ari mu bapasiteri bo muri Afrika akunda, icyakora yanavuze ko abakozi b'Imana bose muri Afrika abakunda ati: "Ari mu bo nkunda cyane, ubundi abakozi b'Imana bose ndabakunda, abakozi b'Imana bose bo muri Afrika ndabakunda."

Image result for Prophet Bushiri

Prophet Bushiri ari mu bapasiteri bakize cyane muri Afrika no ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ko yatanze se akabijyana mu binyamakuru hahh
  • Kabayija5 years ago
    Muzashya mwumve, kandi muzumirwa, Yesu ntakora muri iyo nzira.
  • Masabo Andre5 years ago
    Mbega inyigisho! Iyi ni imvugo itewe n'amerwe. Bibaho igihe amaso abwiye inda ko ibyo imaze igihe irarikiye amaboko agiye kubishyikira, noneho byombi (amaso n'inda), bikabeshya ubwenge maze ururimi rugatangira kuvugishwa. Birasa neza neza neza n'inkuru ya kera yagiraga iti: "Nageze iwanyu munsi y'uruhu nsanga iseseme barayibaze, ubwo isekurume iranterura no ku kinyama cy'inzu ngo po".
  • holly5 years ago
    Amen my pastor nkunda amagambo uvuga rwose uyoborwa n'imana @prophet Claude





Inyarwanda BACKGROUND