RFL
Kigali

Patient yaririmbye muri ADEPR nyuma y'imyaka 4 adakandagizamo ikirenge ku bw'amahame aremereye ya ba Musenyeri begujwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2018 12:54
0


Imyaka yari ibaye ine umuhanzi Patient Bizimana adakandagiza ikirenge muri ADEPR nyuma y'amahame aremereye yashyizweho ku ngoma ya Bishop Sibomana na Bishop Tom Rwagasana akumira muri ADEPR abandi bahanzi batari abo muri ADEPR.



Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi mukuru wa ADEPR na Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije, mbere y'uko beguzwa bakava nabi ku buyobozi dore ko banafunzwe aho bari bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR ukabakaba hafi miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, ku ngoma yabo bari barashyizeho amahame aremereye nk'uko binemezwa na bamwe mu bakristo ba ADEPR.

Ubwo Patient Bizimana yaririmbaga mu gitaramo cya korali Bethfage

Amwe muri ayo mahawe harimo iryabuzaga amakorali yo muri ADEPR gukorera ibitaramo muri za hoteli, iyabaga irenze kuri iri tegeko yarahagarikwaga cyangwa igahabwa ikindi gihano kiremereye. Harimo kandi iryakumiraga amakorali yo muri iri torero gukorera ibitaramo n'ibiterane mu matorero atari ADEPR ndetse n'iryakumiraga abahanzi bo mu yandi matorero atari ADEPR gutumirwa kuririmba muri ADEPR. Hatumirwaga gusa umuhanzi wabaga ari ku ibere ni ukuvuga uharawe cyane, n'ubwo nawe wasangaga atari hose bamwemera dore ko hari aho byananiranaga ku munota wa nyuma akabuzwa kuririmba kandi yaratumiwe ndetse bizwi n'itorero.

Patient Bizimana ubarizwa mu itorero rya Evangelical Restoration church i Masoro, ni umwe mu bahanzi bari bamaze igihe kinini batemerewe kuririmba muri ADEPR kubera amahame yashyizweho na ba Musenyeri begujwe (Sibomana Jean na Rwagasana Tom). Kuri ubu uyu muhanzi yongeye gufungurirwa amarembo atumirwa muri iri torero ndetse mu mpera z'icyumweru dushoje tariki 19/08/2018 yaririmbye mu gitaramo gikomeye cyateguwe na korali Bethfage yo muri ADEPR mu karere ka Rubavu. Uyu muhanzi avuga ko kongera gutumirwa muri ADEPR ari umugisha. Aganira na Inyarwanda.com, yagize ati:

ADEPR ntabwo ari ubwa mbere (aravuga inshuro atumiwemo). Ngiye kuvugamo ubutumwa (ni mbere y'uko igitaramo yatumiwemo kiba). Hashize igihe kinini...gusa rimwe hari igihe korali yigeze kuntumira biza kugorana last minutes (ku munota wa nyuma), ibintu byose byarangiye ariko sinamenye ikibazo...Ariko ubusanzwe njyamo rwose muri ADEPR. Mperuka muri ADEPR,..hashize imyaka ine. Njye kuba natumirwa muri ADPR y'i Rubavu ni umugisha cyaneeee kuko iriya korali yo kuri BETIFAGE banzi ndi umwana muto ni ho nakuriye! Ni ho nigiye ibintu byose. Banzi ngitangira gukorera Imana, nkiri muto!

Inyarwanda yaganiriye na korali yatumiye Patient wari umaze imyaka 4 ataririmba muri ADEPR

Pascal Mugabo umuyobozi wa Bethfague choir yatumiye Patient Bizimana, yadutangarije ko bamutumiye bitewe n'uko bamukunda cyane ndetse ngo bafashwa bikomeye n'ibihangano bye. Yongeyeho ko bamutumiye mu rwego rwo kunoza imibanire myiza n'abandi baririmbyi bo mu yandi matorero atari aya ADEPR. Yunzemo ko Patient Bizimana ari umuhanzi ufite indirimbo zikunzwe na benshi biganjemo urubyiruko. Icyakora ngo basabye uyu muhanzi kuzaza yambaye imyambaro idashobora kwibazwaho cyangwa ngo iteze ikibazo.

 

Image result for Rev Karuranga umuvugizi

Ku ngoma ya Rev Karuranga hatangiye kugaragara impinduka 

Abajijwe niba nta mpungenge yari afite z'uko Patient Bizimana yakwangirwa kuririmba n'inzego zo hejuru (Paruwase, Akarere, Ururembo) nk'uko hari aho byagiye biba mu myaka yatambutse abahanzi banyuranye bakabuzwa kuririmba muri ADEPR mu gihe babaga baratumiwe, Pascal Mugabo yatangarije Inyarwanda.com ko babimenyesheje inzego zibakuriye, zirabemerera. Ni na ko byagenze koko dore ko mu munsi micye ishize uyu muhanzi yahesheje umugisha benshi mu bakristo ba ADEPR n'inshuti zabo bitabiriye igitaramo cya korali Bethfage.

 

Ibi bibaye nyuma y'amezi macye ADEPR ishyizeho ubuyobozi bushya bukuriwe na RevKaruranga Ephraim wasimbuye Bishop Sibomana Jean wahise anamburwa inshingano z'ubushumba cyo kimwe na mugenzi we Tom Rwagasana. Ku ngoma ya Rev Karuranga, hamaze kuba impinduka nyinshi aho twavugamo gukomorerwa kw'amakorali yo muri iri torero yari yarabujijwe gukorera ibitaramo muri hoteli. N'ubwo bikigoye amakorali menshi yo muri iri torero dore ko hari akibifitiye ubwoba, hari menshi ari kubyinira ku rukoma ku bwo kwemererwa gukorera ibitaramo muri hoteli.

Image result for Rev Sibomana umuvugizi

Ku ngoma ya Bishop Sibomana abahanzi bo mu yandi matorero bari bahejwe muri ADEPR,...amakorali nayo yari yabujijwe kujya muri hotel

Korali iherutse gukorera igitaramo muri Hoteli ni Shalom choir yo muri ADEPR Nyarugenge aho yakoreye muri Kigali Convention Center igitaramo gikomeye kabone n'ubwo yagiyeyo ifite ubwoba bwinshi bw'uko ishobora kubura abantu. Hari andi makorali menshi amaze gukorera ibitaramo muri Dove hotel. Si amakorali gusa, ahubwo n'abahanzi banyuranye bo muri ADEPR nabo bayobotse iya hoteli, urugero rwa hafi ni Bosco Nshuti ugiye gukorera igitaramo muri Serena Hotel tariki 2/09/2018 aho azaba ari kumwe na Dominic Ashimwe, Papy Clever na Alex Dusabe, by'akarusho n'umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev Karuranga nawe azitabira iki gitaramo, ibintu byafatwaga nk'ikizira ku ngoma ya Musenyeri Sibomana Jean. 

Patient Bizimana

Igitaramo Patient Bizimana yatumiwemo na Bethfage choir y'i Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND