RFL
Kigali

VIDEO:Patient yasubije abibaza niba yaririmba mu kabari no muri Guma Guma anakebura abahanzi b'inzererezi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/05/2018 15:20
1


Patient Bizimana ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Ni umusore umaze kwamamara cyane mu bitaramo akora buri mwaka kuri Pasika ari byo Easter Celebration concert. Inyarwanda.com twaganiriye na Patient Bizimana tumubaza ibibazo binyuranye.



Tariki ya 1 Mata 2018 Patient Bizimana yakoze igitaramo gikomeye cya Pasika yateguranye na EAP aho batumiye icyamamare Sinach ukunzwe cyane mu ndirimbo 'I Know Who I Am'. Ni igitaramo cyabereye muri Parikingi za Stade Amahoro kitabirwa n'abantu benshi cyane, kirangwa n'udushya tunyuranye turimo imvura nyinshi yaguye kuva gitangiye kugeza gisojwe, icyakora abantu banga gutaha mbere y'uko kirangira kubera inyota bari bafite yo gutaramana na Sinach, Patient Biziamana, Israel Mbonyi na Aime Uwimana. 

Kuba Patient Bizimana akomeje gutera imbere cyane mu muziki wa Gospel bituma benshi bifuza kumutumira ahantu hanyuranye (mu nsengero, mu tubari,...) ndetse hari n'abahanzi nyarwanda bakora umuziki usanzwe (secular music) bibaza niba yabemerera ko bakorana indirimbo. Inyarwanda.com twegereye Patient Bizimana tumubaza ibibazo binyuranye abantu bakunze kumwibazaho. Icyo twahereyeho,  twamubajije niba aramutse atumiwe kuririmba mu irushanwa rikomeye hano mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star yakwemera. Yadusubije muri aya magambo:

Mu bitaramo bya Guma Guma njyewe sinaririmba. Ntabwo ari ahantu hose naririmba, gusa Imana ishobora kunyemeza. Imana yanyemeje ikambwira iti Patient kubw'izi mpamvu izi n'izi ndifuza ko ukora ibi ngibi muri condition runaka muri ubu buryo runaka, aho wenda ni bwo byakorwa. 

Ese Patient Bizimana yakorana indirimbo n'umuhanzi wa Secular?

Kuri iki kibazo, Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com gukorana indirimbo n'umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe bamwe bakunze kwita indirimbo z'isi, ari ibintu bitoroshye. Yunzemo ariko ko bishoboka, gusa ngo byaterwa n'ubutumwa buri mu ndirimbo kimwe n'uko atahita amwemerera Imana itari yabimwemeza. Yagize ati:

Biterwa na message n'ikigenderewe, umuhanzi ashobora gukora indirimbo tuvuge ashaka gutambutsa ishimwe,...Sinavuga ko bishoboka cyane kubera indirimbo ya Gospel ni ikintu dukoresha imitima yacu, bisaba ko tubanza kumvikana neza. Birashoboka ariko ntibyoroshye.

Image result for Patient Bizimana amakuru inyarwanda

Patient Bizimana yavuze ko atapfa gukorana indirimbo n'umuhanzi wa Secular 

Inama za Patient Bizimana ku bahanzi ba Gospel,...yakebuye ab'inzererezi

Mu gihe gishize Apotre Masasu uyobora Restoration church ku isi yatangaje ko bibaye byiza umuziki wa Gospel mu Rwanda wahagarikwa imyaka itanu bitewe n'uko benshi mu bawukora ari 'inzererezi' (Ni ryo jambo yakoresheje). Yavuze ko usanga bamwe muri bo bigenga,abandi ari abanyabyaha bakarenzaho bakaramya Imana. Yabasabye kubanza bagakizwa bakabona gukora ibishimisha Imana.

Twaganiriye na Patient Bizimana umuhungu wa Apotre Masasu mu buryo bw'Umwuka, tumubaza inama aha abahanzi bagenzi we, nawe asaba abahanzi batagira aho babarizwa (inzererezi) guhinduka kuko kuri we asanga buri muhanzi wa Gospel akwiriye kugira umubyeyi mu buryo bw'Umwuka, ku buryo umuhanzi yajya amugisha inama akanamusaba imbabazi igihe yitwaye nabi. Yagize ati:

Abahanzi bagenzi banjye icyo nababwira abari hejuru yanjye, abo tungana n'abari inyuma yanjye ni uko nta hantu hataba amahame,...Gospel igira amahame, icyo nababwira nuko twagerageza kubahiriza amahame Gospel ikoreramo, urugero impano zacu zikorera ahantu hose ariko cyane cyane mu nsengero tubamo kandi ni byiza kugira itorero, ni byiza kugira umuyobozi uha raporo, ikindi ni ukugira umuntu ukureberera hejuru ariko ni byiza kugira umuntu uha raporo iyo wakoze amakosa ugasaba imbabazi ukavuga ngo mumbabarire nakoze amakosa ni gute nakosora, umuhanzi wese namukangurira icyo kintu.

Patient Bizimana yavuze icyo yakora aramutse avuye mu muziki

Nk'uko bikunze kubaho ugasanga hari abahanzi basezera umuziki bakajya mu kandi kazi gasanzwe, twabajije Patient Bizimana ikintu yakora aramutse avuye mu muziki. Yadutangarije ko avuye mu muziki yahita yikorera, gusa wumva atari ibintu afite muri gahunda za vuba. Twamubajije ikintu akunda kurya, adusubiza ko akunda cyane igitoki. Ikindi akunda ndetse ngo wamwakiriza yagusuye akishima ni icyayi n'imbuto.Twamubajije umuntu ashimira amuvuze mu izina wamufashije cyane mu muziki we, avuga ko icyo kibazo gikomeye, icyakora yaje kuvuga ko Evangelical Restoration church ikuriwe na Apotre Yoshuwa Masasu ayishimira cyane.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PATIENT BIZIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Courage kuri Pacient Imana ikomeze kukwagura muri byose, bless you.





Inyarwanda BACKGROUND