RFL
Kigali

Pastor Majyambere ahamya ko abapasiteri b’amatorero yose ukuyemo irye bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2016 9:03
11


Pastor Majyambere Joseph wahoze muri ADEPR nyuma akicomokora agatangiza irye, avuga ko abapasiteri bo mu yandi matorero yose, bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru, mu yandi magambo bakaba batenze (barahagaritswe). Kuri we afata aba bapasiteri nk’abantu bakoze icyaha gikomeye ku Mana bigatuma bashyirwa hanze y’itorero ry’Imana.



Pastor Majyambere Joseph utangaza ibi ni muntu ki?

Pastor Majyambere Joseph ni umuyobozi mukuru w’itorero Umuriro wa Pentekonte mu Rwanda ryatangijwe n’abakristo basohotse muri ADEPR mu mwaka w’2000 nyuma yaho ADEPR yari imaze kwemeza gahunda nshya yo kunywera mu dukombe mu gihe cy’igaburo ryera, mu gihe mbere bakoreshaga igikombe kimwe, abakristo bagasangira bahererekanya icyo gikombe nk’uko Yesu Kristo yanywagaho agahereza n’Intumwa ze ndetse agasiga azitegetse kujya zibigenza gutyo mu kumwibuka.

Pastor Majyambere na bagenzi be babonye ADEPR ihinduye imyizerere, bahise basohoka muri ADEPR kubera uwo mwanzuro wari ufashwe, bajya gutangiza itorero Umuriro wa Pentekonte. Ntabwo urugendo batangiye rwabahiriye cyane mu ntangiriro zarwo, kuko Majyambere na bangenzi be nk’uko babyitangiramo ubuhamya, bakubiswe ndetse bamwe bakanafungwa ku kagambane bavuga ko ari aka ADEPR itari yishimiye isohoka ryabo no gutangiza itorero.

Pastor Majyambere we yabwiye Inyarwanda ko yamaze umwaka n’igice mu gihome, nyuma Leta y’u Rwanda iza kumugira umwere imaze gusesengura neza ibyo ashinjwa na ADEPR, igasanga arengana, kugeza ubu itorero rye (Umuriro wa Pentekonte) rikaba ryemewe mu Rwanda ndetse rikaba ryujuje inyubako ihagaze hafi Milyari imwe n'igice y'amanyarwanda (1.500.000.000Frw).

Mu muhango wo mwimika abapasiteri batanu wabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 24 Ukuboza 2016, nibwo Pastor Majyambere yatangaje aya magambo, ayabwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yari amubajije impamvu mu batumirwa bari bahari muri uwo muhango witabiriwe n’abakristo ibihumbi n’amagana, nta bayobozi ba Leta ndetse nta n’abanyamadini bagenzi be bayobora ayandi matorero ya Gikristo bari bahari. Mu gusubiza icyo kibazo, yavuze ko nta munyamadini ashobora gutumira kuko ngo bari inyuma y'itorero rijya mu ijuru. Yagize ati:

Abayobozi b’igihugu twarabatumiye,twatumiye Mayor wa Gasabo, dutumira n’umuyobozi w’umurenge wa Kimironko, ntabwo uyu munsi twababonye nta n’ubwo batumenyesheje icyatumye bataza, abandi bayobozi rero b’amatorero, ntabwo nabatumiye nta nubwo nanabatumira. Uzi ikintu bita gushyira umuntu inyuma y’itorero, umuntu wakoze icyaha mu itorero bakamushyira inyuma y’itorero, aba bapasiteri bandi bari inyuma y’itorero, baratenze, bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru.

Kuba abayobozi b'andi matorero yose akorera mu Rwanda ngo barahagaritswe mu itorero ry'Imana nk'uko Pastor Majyambere Joseph abitangaza, ngo ni yo mpamvu adashobora kujya mu miryango ihuza amadini n'amatorero. Ibi yabitangarije abanyamakuru ubwo yari abajijwe niba itorero rye 'Umuriro wa Pentekonte' ribarizwa muri PEACE PLAN ihuza amatorero n'amadini yose yo mu Rwanda. Hano yavuze ko adashobora kuyijyamo (PEACE PLAN) bitewe n'uko abanyamuryango bayo bose batemewe ku Mana (bari inyuma y'itorero rijya mu ijuru).

Umuriro wa Penteconte

Pastor Majyambere Joseph watangije Umuriro wa Pentekonte

Abajijwe niba afite gahunda yo kuba Bishop cyangwa kuba Apotre nk'uko hari abo tubona bitwa ayo mazina nyuma yo kwaguka no gutera imbere, Pastor Majyambere yavuze ko atarota abikora kuko ibyo kuba Bishop na Apotre ngo bikorwa n'abafite gahunda yo kwigwizaho umutungo w'itorero. We avuga ko akoresha umutungo we mu kubaka umurimo w'Imana aho gusenyera umurimo w'Imana mu mutungo we nk'uko hari ababikora.Yanavuze ko atiyumvisha impamvu hari abiyita ba Apotre bisobanuye Intumwa y'Imana bakirengagiza ko abantu bose bamamaza Yesu bose ari intumwa z'Imana kuko baba batumwe n'Imana.

Umuriro wa Penteconte

Urusengero rw'icyitegererezo Pastor Majyambere yujuje

Umuriro wa Penteconte

Abakristo b'itorero rya Pastor Majyambere Joseph

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vicky sifa7 years ago
    Pasted uti waribeshye cyane ijuru uvuga nturizi nuwo ukorera nturamumenya koku uzamwemera wese azabona umwanya mubwami bwijuru none yesu yapfiriye itorero ryawe gusa wibwirako kdi abamwemeye Bose bakizera izinarye bazakira
  • 7 years ago
    Yarihenze cyane
  • Rwema7 years ago
    Pasteur Majyambere ibi yarabivuze byaba bibabaje! Nizere ko ari ibyo umwanditsi w'iyi nkuru yamuhimbiye!
  • Musanganya ELic7 years ago
    aha birakaze
  • Nzobamwita7 years ago
    Hari n'abibwira ngo kubaka insengero zihenze bizabajyana mw'ijuru uko nu kwibeshya, iyo biza kuba aribyo Yesu aba yasize abitegetse cangwa nawe agasiga azubatse, uretse ko nurwo yasanzeho yarubatanye ar'umusaka (Matayo 23:37-39) Suko yarabuze amafranga yo kuzubaka!
  • ntirenganya jean de Dieu7 years ago
    uyu mukozi w'Imana ndamuzi kandi pe ni inyangamugayo mubuzima bwe nabashije kumenya gusa biragoye kumva ibye bwa mbere ariko umwegereye ni umunyakuri kandi ibye birasobanutse ndamwemera sana Imana imukomeze
  • munana7 years ago
    uyu numukozi uwaduha nkaba murwanda byababyiza ubundise umukozi wimana ukaba nimukozi wa leta kumuganda wasengesha ute
  • INTAREYAKANWA7 years ago
    Rata pastor, nanjye nigeze guhohoterwa nkubitwa n'inzego zishinzwe umutekano ubwo nasangaga bari kugusenyera urusengero nkababwirako kizira kikanaziririzwa gusenya inyubako yubakiwe Imana hamwe n'umuhungu wayo! icyo nshimira Imana ni uko ijambo nabwiye afande afande ndetse n'abategetsi bari bahagarariye igikorwa cyo gusenya urusengero mwubakaga bisohoye. Imana ishimwe cyane
  • Ga7 years ago
    Benedata mwaramutse Yesu ashimwe!ibi rero Pastor Majyambere yavuze ni ukuri kwe kandi unamwegereye buriya yaguha ibihamya bibyemeza .Iby'Insengero zihenze rero umuvandimwe avuze sinkeka ko arizo yishingikirijeho kuko izo yasize akagenda aharanira ubutumwa bwiza nazo zari nziza. Tugerageze kumva kandi tunasome ibyanditse byera tuzashobora kugenzura tumenye ukuri.Imana ibahe umugisha.
  • I wear Pacifique7 years ago
    Uyu yakabaye arinyuma we musohoke ngo abandi baratenze
  • umugenzi7 years ago
    Umva rero mbabwire nshuti bavandimwe iyi minsi turimo utaba maso azisanga ibumoso bwa Yesu kumunsi wurubanza kandi yarafite idini asengeramo kubera abigisha bibinyoma tugwije uyu musaza ibyo avuga nukuri kuko abenshi ntibitaye kubugingo bwintama bayoboye ahubwo barashaka inyungu zabo Imana itwigishe.





Inyarwanda BACKGROUND