RFL
Kigali

Pastor Grace Ntambara asigaye yitwa Ikizungerezi n’umugabo we, menya impamvu ari umufana ukomeye wa Bugembe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/05/2017 11:02
0


Pastor Grace Ntambara yahishuye ko ari umufana ukomeye w’umuhanzi Wilson Bugembe wo muri Uganda. Ibi yabigaragaje mu giterane cy’iminsi 7 cyiswe ‘Kwambuka Yorodani’ kiri kubera muri Remera Miracle Centre aho yahuriye na Bugembe.



Pastor Grace Ntambara ni umuhanzikazi ukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse umwaka ushize wa 2016 akaba yarahawe igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka mu irushanwa Groove Award Rwanda mu gihe umuhanzi w’umwaka mu bagabo yabaye Albert Niyonsaba ukunzwe mu ndirimbo;Isezerano, Bigarure n'izindi.

Pastor Grace Ntambara ni umugore wa Pastor Emma Ntambara ukuriye itorero 'Urufatiro rwa Kristo' riherereye i Gasogi ,uyu muhanzikazi akaba yaramenyekanye cyane mu muziki mu myaka ibiri ishize binyuze mu ndirimbo ze zinyuranye, cyane cyane iyitwa 'Iryo zina' indirimbo aririmbamo ko Imana yakijije umugabo we SIDA, agahamagarira abandi bantu kwizera izina rya Yesu. Akunzwe kandi mu ndirimbo; Mwemerere yamuhesheje igikombe cya Groove Award, Ntakazi kabi, Dariya n'izindi. 

Pastor Wilson Mugembe we ni muntu ki mu muziki?

Wilson Bugembe ni umusore w'imyaka 32 y’amavuko akaba umuhanzi ukomeye muri Uganda ndetse akaba afatwa nk’umwami w’umuziki wa Gospel muri icyo gihugu. Pastor Bugembe ni umushumba mukuru w’itorero Light the World Church riherereye Nansana mu gihugu cya Uganda. Pastor Wilson Bugembe akunzwe mu ndirimbo zitandukanye aho twavuga: Komawo Eka, Ebintu Bya Mukama Bibuza Buza, Kwaata Omukono,Tembeya Njiri, Mpangira, Mwoyo Mutukuvu, Nvunama Gyoli n’izindi.

Ibijyanye n'uko Pastor Grace Ntambara ari umufana ukomeye wa Pastor Bugembe

Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2017 mu giterane cyaberaga i Remera kuri Miracle Centre, Pastor Grace Ntambara yahawe umwanya aririmbira imbaga y’abakristo bari baje kureba Pastor Wilson Bugembe no gutaramana na we. Grace Ntambara yavuze ko afite impano yahishiye Pastor Bugembe bitewe n’ukuntu amukunda cyane.

Miracle Centre Remera

Pastor Grace Ntambara yerekanye ko ari umufana ukomeye wa Bugembe

Grace Ntambara yabanje kuririmba indirimbo zitandukanye za Wilson Bugembe aziririmba mu kigande kandi adategwa, abantu benshi barizihirwa ndetse na Bugembe akorwaho cyane ahita ahaguruka afatanya na we kuririmba. Grace Ntambara yaje gupfukama, asaba Bugembe ko yakwakira impano yari yamugenere. Nyuma yo kuririmba, Pastor Grace Ntambara yavuze ko iyo ari yo mpano yari afitiye Bugembe. Pastor Grace yakomeje avuga ko ari umufana we ukomeye ndetse yongeraho ko amukunda cyane akaba afashwa n’indirimbo ze.

Pastor Bugembe yakiriye gute kugera mu Rwanda akahahurira n'umuntu uzi indirimbo ze hafi ya zose?

Pastor Grace Ntambara avuye kuri stage, yagiye aho Pastor Bugembe yari yicaye barasuhuzanya, baganira iminota nk’itatu, Bugembe ahita amuha imitwaro ibihumbi 40 y’amashiringi ya Uganda mu rwego rwo kumushimira. Pastor Wilson Bugembe, ageze kuri stage, yavuze ko atunguwe cyane no kubona Grace Ntambara aririmba neza indirimbo ze kandi adategwa. Yunzemo ko Grace aririmba neza cyane kandi ko afite ijwi ryiza ndetse atangaza ko yashimishijwe cyane n’impano yahawe na Pastor Grace Ntambara, aboneraho kumusabira umugisha mu muziki we.

Miracle Centre Remera

Pastor Bugembe hamwe n'abandi bakozi b'Imana bahuriye i Kigali

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Grace Ntambara twamubajije amafaranga yahawe na Pastor Bugembe uko angana ndetse tunamubaza icyo akundira Bugembe dore ko yatangarije imbere y’iteraniro ko ari umufana ukomeye wa Bugembe bikanagaragarira mu kuba azi indirimbo ze hafi ya zose. Pastor Grace Ntambara yagize ati:

Bugembe yampaye amafaranga menshi mu by’ukuri, imitwaro 40 y’amagande ubwo urumva ni ibihumbi 40 by’amagande. Ikintu kundira Bugembe, indirimbo ze ziramfasha ni ukuri nkunda indirimbo ze pe, ikindi ariho amavuta y’Imana ni umuvugabutumwa mwiza ufite amagambo y’ubwenge, n’indirimbo ze uba wumva ziririmbanye ubwenge n’ubuhanga bwinshi, ikindi ni ukuntu abwiriza, abwirizanya ubwenge bwinshi, ni cyo mukundira rero nta kindi.

Bugembe

Bugembe ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda

Ko Pastor Emma Ntambara yita umugore we (Grace Ntambara) Ikizungerezi, we yita ngwiki umugabo we?

Muri iki giterane cya Miracle Centre ku munsi wacyo wa kabiri, ubwo ni tariki 24 Gicurasi 2017, Pastor Emma Ntabara uzwiho gukora ibitangaza ni umwe mu bakozi b’Imana bari bacyitabiriye. Mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye kuzana n’umugore we Grace Ntambara. Yunzemo ko kuri ubu asigaye yita umugore we Ikizungerezi bijyanye n'uburanga bwe n'uburyo babanye neza. Ibi byatumye Inyarwanda twegera Grace Ntambara tumubaza uko na we yita umugabo we, nuko Grace Ntambara aseka cyane adusubiza muri aya magambo: "Gideon wagiye umbabarira koko ngo anyita Ikizungerezi njyewe mwita nde? Mwita Ikibasumba!."

Image result for Pastor Emma Ntambara amakuru

Pastor Emma Ntambara ni umwe mu bapasiteri bakomeye mu Rwanda

Miracle Centre Remera

Pastor Emma Ntambara hamwe na Bishop Samedi mu giterane cya Miracle Centre

All Gospel

Mu giterane cya Miracle Centre, abahanzi batandukanye bari baje kureba Bugembe bitewe n'ukuntu na bo bamukunda

REBA HANO 'DARIYA' YA PASTOR GRACE NTAMBARA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND