RFL
Kigali

Pastor Diana Mucyo yasohoye indirimbo nshya 'Uri Uwera' yakoranye n'umugabo we Pastor John Nkubana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2018 20:27
1


Pastor Diana Mucyo winjiye mu muziki mu mpera za 2017, akinjirana indirimbo yise 'Uzaza ryari Yesu', kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Uri Uwera' yakoranye n'umugabo we Pastor Nkubana John.



Pastor Diana Mucyo wifuza kuba umuririmbyi ku rwego mpuzamahanga, abarizwa mu itorero Divine Embassy Church ry'i Masaka, akaba ari itorero riyoborwa n'umugabo we, Pastor Nkubana John. Ntibimenyerewe cyane kubona umugabo n'umugore we bakorana indirimbo, ni gacye cyane uzabibona. Pastor Diana Mucyo n'umugabo we Pastor Nkubana John bamaze kwandika amateka, bakorana indirimbo yo kuramya Imana. Ni indirimbo bise 'Uri Uwera' yatunganyijwe na Producer Bob, akaba ari indirimbo ya 3 Pastor Diana Mucyo akoze kuva yinjiye mu muziki mu mpera za 2017. 

UMVA HANO 'URI UWERA' YA PASTOR DIANA MUCYO FT NKUBANA JOHN

Pastor Diana Mucyo

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Diana Mucyo yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya buvuga imbabazi z'Imana ndetse akabwira abantu ko uwihisha mu Mana ntacyo azaba. Yagize ati: "Ubutumwa burimo ni uko mvuga uburyo imbabazi z'Imana ari zo zatumye twitwa abana b'Imana bityo akaba ari yo mpamvu nyiririmbira nkishima mvuga ngo uri Uwera Mana. Ikindi nkabwira abantu ko uba mubwihisho bw'Uwiteka ntacyo azaba, izamurinda iteka izamurinda ibyago n'amakuba uba mu gicucu cy'Uwiteka ahorana amahoro. Uwiteka ni ubuhungiro bwanjye, ni igihome kinkingira, ndi mu bwihisho bwe ntacyantera ubwoba."

UMVA HANO 'URI UWERA' YA PASTOR DIANA MUCYO FT NKUBANA JOHN

Pastor Mucyo Diana

Diana MucyoDiana Mucyo

Pastor Diana Mucyo ufatanya umuziki n'inshingano z'ubupasitori

UMVA HANO 'UZAZA RYARI YESU' YA PASTOR DIANA MUCYO

UMVA HANO 'URI UWERA' YA PASTOR DIANA MUCYO FT NKUBANA JOHN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline5 years ago
    aliko abapastors bubu ye!!!! hit nomuli gospel, ngo ntacyomvuze ntiteranya, ni danger





Inyarwanda BACKGROUND