Pastor Isaie Baho afatanyije na murumuna we Pastor Tito Kanonko na Theo Bosebabireba muri iyi minsi isi yose yizihiza Noheli, bifatanyije n’abana bato bo mu bice bitandukanye, basangira Noheli babaha n’impano zinyuranye. Aba bana nabo baje kwerekana impano bafite bamwe bagaragaza ubuhanga bafite mu kuririmba, kubwiriza, kuvuga imivugo n’ibind
Mu mpano zatanzwe na Theo Bosebabireba na Pastor Isaie Baho kuri abo bana harimo amakaye, amakaramu, za bombo n’ibindi. Abo bana nabo bahawe umwanya berekana impano bafite, bamwe berekana ko ari abahanga mu kuririmba, gucuranga, kubwiriza n'izindi mpano zinyuranye bafite. Abo bana baje gukina udukino dutandukanye, baririmbira bamwe muri bo bagize isabukuru y’amavuko, ibintu wabona byashimishije cyane aba bana.
Kwifuriza abana Noheli nziza, ni igikorwa cyatangiriye i Kanombe na Jabana mu Cyumweru duteye umugongo, gikomereza i Rugende i Nyakariro, tariki 24 Ukuboza 2016 aho cyakozwe ku bufatanye n’itorero Agape, naho kuwa 25 Ukuboza 2016 ku munsi nyirizina wa Noheli kikaba cyarabereye i Kabuga nk’uko Pastor Baho Isaie yabitangarije Inyarwanda.com.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE UBWO ABANA BIFURIZWAGA NOHELI NA PASTOR BAHO NA BAOSEBABIREBA
Berekanye impano bafite mu kubwiriza
Gucuranga ingoma ni ibintu byabo
Bamwe muri bo bazi no gucuranga piano
Abana bari bafite isabukuru y'amavuko bakorewe ibirori
Aba bahawe n'impano
Aba bana bahawe umunsi mukuru wa Noheli
Bosebabireba na Pastor Baho Isaie hamwe na bamwe mu bana basangiye nabo Noheli
TANGA IGITECYEREZO