RFL
Kigali

Pastor Baho na Bosebabireba basangiye Noheli n’abana, haboneka benshi bafite impano zitandukanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2016 16:02
1


Pastor Isaie Baho afatanyije na murumuna we Pastor Tito Kanonko na Theo Bosebabireba muri iyi minsi isi yose yizihiza Noheli, bifatanyije n’abana bato bo mu bice bitandukanye, basangira Noheli babaha n’impano zinyuranye. Aba bana nabo baje kwerekana impano bafite bamwe bagaragaza ubuhanga bafite mu kuririmba, kubwiriza, kuvuga imivugo n’ibind



Mu mpano zatanzwe na Theo Bosebabireba na Pastor Isaie Baho kuri abo bana harimo amakaye, amakaramu, za bombo n’ibindi. Abo bana nabo bahawe umwanya berekana impano bafite, bamwe berekana ko ari abahanga mu kuririmba, gucuranga, kubwiriza n'izindi mpano zinyuranye bafite. Abo bana baje gukina udukino dutandukanye, baririmbira bamwe muri bo bagize isabukuru y’amavuko, ibintu wabona byashimishije cyane aba bana.

Kwifuriza abana Noheli nziza, ni igikorwa cyatangiriye i Kanombe na Jabana mu Cyumweru duteye umugongo, gikomereza i Rugende i Nyakariro, tariki 24 Ukuboza 2016  aho cyakozwe ku bufatanye n’itorero Agape, naho kuwa 25 Ukuboza 2016 ku munsi nyirizina wa Noheli kikaba cyarabereye i Kabuga nk’uko Pastor Baho Isaie yabitangarije Inyarwanda.com.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE UBWO ABANA BIFURIZWAGA NOHELI NA PASTOR BAHO NA BAOSEBABIREBA

Merry ChristmassMerry ChristmassMerry ChristmassMerry Christmass

Theo Bosebabireba

Merry Christmass

Theo Bosebabireba

Berekanye impano bafite mu kubwiriza

Merry Christmass

Gucuranga ingoma ni ibintu byabo

Merry Christmass

Bamwe muri bo bazi no gucuranga piano

Merry Christmass

Abana bari bafite isabukuru y'amavuko bakorewe ibirori

Theo Bosebabireba

Aba bahawe n'impano

Merry Christmass

Merry Christmass

Aba bana bahawe umunsi mukuru wa Noheli

Theo Bosebabireba

Bosebabireba na Pastor Baho Isaie hamwe na bamwe mu bana basangiye nabo Noheli






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntaganda Patrick7 years ago
    Icyo gikorwa kirashimishije bishobotse cyajya kibaho buried mwaka





Inyarwanda BACKGROUND