RFL
Kigali

Papy Clever yabuze Se muri Jenoside, aca mu buzima bwo kubwirirwa no kuburara, ubu arahumuriza abanyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2017 11:26
0


Umuhanzi Papy Clever Tuyizere yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mwana w’u Rwanda’ ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda by’umwihariko ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Papy Clever ni umusore ufite impano mu kuririmba no gucuranga ndetse akaba yaranitabiriye irushanwa rya Afrifamevox. Ni umukristo mu itorero rya ADEPR. Yabwiye Inyarwanda.com ko icyamuteye kwandika iyi ndirimbo ari uko yabonye Imana mu bihe bikomeye yanyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye Se umubyara, Se wabo, Nyirasenge, Sekuru ubyara nyina n’abandi.Yagize ati:

Impamvu nanditse iyi ndirimbo ni ubutumwa maranye igihe ariko ubu ni bwo numvise mbohotse kugira ngo mvuge kubw’ubuzima bukomeye nanyuzemo nyuma nkaza kubona Imana mu buryo butandukanye,numvise hari icyo nabwira abandi nabo bakibabaye kubw’amateka.

Image result for umuhanzi papy clever Inyarwanda

Umuhanzi Papy Clever

Papy Clever yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, we na nyina hamwe n’abandi bavandimwe be barokotse Jenoside yakorewe abatutsi babayeho ubuzima bugoye kugeza aho babwirirwa ndetse bakanaburara, Claver akaba yaribazaga niba bashobora kubaho neza icyumweru kigashira. Kuri ubu ngo byararangiye akaba ari nayo mpamvu arimo gushimira Imana ahumuriza n’abandi bashobora kuba bari mu buzima nk’ubwo barimo icyo gihe. Yagize ati:

Njye n’abavandimwe banjye n’umubyeyi umwe twasigaranye ari we mama, twabayeho igihe kirekire tutagira aho kuba, kubaho ari ikibazo, kubona ibyo kurya no kwambara ari ikibazo. Ubuzima bwo gusaba n’abagiraneza bakadufasha iminsi iricuma, ni kenshi cyane twaburaye turabwirirwa, najyaga nicara nkavuga nkibaz aniba natwe twabasha kubaho neza ngo byibuze icyumweru gishire, turya kumanywa na nijoro, nkumva ari inzozi, ariko ubu byararangiye ari nabyo byanteye kwandika iyi ndirimbo.

UMVA HANO INDIRIMBO MWANA W'U RWANDA YA PAPY CLEVER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND