RFL
Kigali

Eli Max Kagoma yasohoye indirimbo 'Nzahoyankuye' inkuru mpamo y'uko yajugunywe n'ababyeyi be agatoragurwa n'umugiraneza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2018 17:26
4


Umuraperi Eli Max Kagoma k'Imana usengera mu itorero rya AEBR Kacyiru, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nzahoyankuye' ikubiyemo ubuhamya bw'ukuntu yatawe n'ababyeyi be akaza gutoragurwa n'umugiraneza akamurera kugeza n'uyu munsi.



Iyi ndirimbo 'Nzahoyankuye' ibaye indirimbo ya gatanu mu zo Eli Max Kagoma k'Imana amaze gukora nyuma ya; Azaza yakoranye M Olivier, Hagarara neza, Sinzavayo na Ishobora byose. 'Nzahoyankuye' yumvikanamo umukobwa witwa Irakoze Diane ubarizwa muri The Power of Cross na True Promises Ministries. 

UMVA HANO 'NZAHOYANKUYE' YA ELI MAX KAGOMA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Eli Max Kagoma k'Imana yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho akiri muto dore ko avuga ko yanyuze mu buzima bw'inzitane, Imana ikaza kuhamukura ikamwoherereza umugiraneza akamutoragura akamwitaho kugeza n'uyu munsi.

Ubwo yasobanuraga neza uko byagenze, Eli Max Kagoma k'Imana w'imyaka 24 y'amavuko yabwiye Inyarwanda ko ku myaka ye 3 y'amavuko ari bwo yajugunywe n'ababyeyi be, nyuma aza gutoragurwa n'umugiraneza, amujyana iwe aramurera amugira umwana mu rugo kugeza n'uyu munsi. Nyuma yo gukura Eli Max Kagoma yaje kubona papa we na bashiki be babiri, gusa ngo mama we yitabye Imana. Aragira ati: "Mu myaka itatu ishize ni bwo natangiye kumenya bamwe mu bo mu muryango wanjye."

Eli Max Kagoma k'Imana

Umuraperi Eli Max Kagoma k'Imana

Eli Max Kagoma k'Imana aganira na Inyarwanda yagize ati: "Iyi ndirimbo yanjye ikomoza ku buzima bw'inzitane nanyuzemo nkaza kujugunywa n'ababyeyi banjye nkatoragurwa n'umugiraneza. Nyandika nagendeye kuri Zaburi 143;5. Ubwo nari mfite imyaka nk'itatu cyangwa ine ni bwo iwacu bantaye, nza gutoragurwa n'umuntu anjyana iwe arandera n'ubu turabana. Papa yari yarashatse abagore batanu nabanaga na muka data nawe atanyishimiye, gusa mama yari we mugore mukuru w'isezerano.Gusa nubwo nanyuze mu nzira y'inzitane nabayeho mu buzima bw'urujijo, ndashima Imana yabanye nanjye, narabababariye."

UMVA HANO 'NZAHOYANKUYE' YA ELI MAX KAGOMA

Eli Max Kagoma k'Imana wajugunywe n'ababyeyi be, nyuma y'imyaka 20 atoraguwe, ubu ni umusore ushima Imana. Ku bijyanye no kwiga, yarangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, nyuma yayo ajya kwiga mu ishuri ry'imyuga. Ku bijyanye n'itorero abarizwamo, asengera kuri AEBR Kacyiru aho abarizwa mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana (worship team) ndetse ari mu itsinda ry'abanyamasengesho.

Eli Max Kagoma k'Imana yatangaje ko mu kwandika iyi ndirimbo ye nshya yise 'Nzahoyankuye', hari bamwe bagiye bamuha inama, muri bo hakaba harimo umunyamakuru Peace Nicodem Nzahoyankuye ukora kuri Magic Fm mu kiganiro Magic Gospel Mix. Muri iyi ndirimbo 'Nzahoyankuye', Eli Max Kagoma yumvikana aririmba aya magambo: 

Nzi aho yankuye mu nzira y'inzitane, nzi aho yankuye sinzibagirwa. Nzi aho wankuye Mana sinteze kwibagirwa, nibutse cya gihe,.. ubwo nari mu nzira y'inzitane,.. abanjye bantaye, wampishe mu mababa yawe ndasusuruka. Kuba ndi mpumeka si uko umwanzi abishaka ahubwo ni ko ubishaka wowe nyagasani Mana. Satani urwobo wancukuriye sinteze kurugwamo, Ijuru Imana yanteguriye ni ryo nzabamo,..

UMVA HANO 'NZAHOYANKUYE' YA ELI MAX KAGOMA

Irakoze Lydie

Irakoze Lydie wumvikana mu ndirimbo 'Nzahoyankuye'

Eli Max Kagoma k'Imana

Eli Max Kagoma k'Imana yanyujije ubuhamya bwe mu ndirimbo

UMVA HANO 'NZAHOYANKUYE' YA ELI MAX KAGOMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eddy6 years ago
    courage muvandi iyi ndirimbo ni nziza cyn
  • Adjabu 6 years ago
    Courage cyane El max umwami yesu murikumwe iyi ndirimbo ni umugisha pe
  • Charlene6 years ago
    Komerezaho, iyi ndirimbo ninziza.
  • joseph joe6 years ago
    Imana yita kubayo ibigeragezo wanyuramo byose izere ko ukuboko k'Uwiteka kukuri hafi maze unambe ku Mana yawe nayo ntizagutererana





Inyarwanda BACKGROUND