Muri iki cyumweru dutangiye nibwo umuhanzi Israel Mbonyi azahaguruka mu Rwanda yerekeze muri Canada gutaramira abakunzi b’ibihangano bye.
Ni mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa Edmonton muri Ntara ya Alberta. Israel Mbonyi yatangarije inyarwanda.com ko yatumiwe n’abantu bakunda ibihangano bye bishyize hamwe baba mu mujyi wa Edmonton babarizwa muri Goshen Christian Assembly.
Ku itariki 30 Nyakanga 2016 nibwo Mbonyi azakora iki gitaramo azaririmbamo mu buryo bwa ‘Live’ indirimbo zose ziri kuri album ye ya mbere’Number one’. Ni igitaramo kizabera kuri Central Lions Seniors Association, 111113-113 Street NW guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Igitaramo aheruka gukorera mu Bubiligi cyaritabiriwe cyane, cyitabirwa n'ingeri zose
Iki gitaramo kije gikurikira ‘The Authentic Gospel Concert’, Mbonyi yakoreye mu Bubiligi ku tariki 28 Gicurasi 2016, cyitabirwa n’abantu benshi. Kuba akomeje kubona amahirwe yo kuzenguruka ibihugu binyuranye , Mbonyi ahamya ko anejejwe nabyo kuko yiyemeje kuzenguruka isi aririmbira Imana. Ati “ Binejeje umutima wanjye kuko intego nihaye yo kuzenguruka isi ndirimbira Imana ndimo kugenda nyigeraho buhoro buhoro. Ubundi gahunda mfite ni World tour.”
Abajijwe niba uretse muri Edmonton, hari ahandi ateganya gutaramira, Mbonyi yadutangarije ko muri Canada hari n’abandi bamusabye ko yazaza gufatanya nabo guhimbaza Imana mu bitaramo binyuranye gusa ngo ntarabyemeza neza.
Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO