RFL
Kigali

Ntiwihebe Imana yitaye ku gusenga kwawe- Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/02/2017 22:52
3


Zaburi 102:18 Yitaye ku gusenga kw'abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo. Imana twizeye ntijya irobanura ku butoni nk'uko abantu tubikora, twese iradukunda kandi iyo dusenze iratwumva ndetse ukadusubiza.



Wakwibaza ngo ko maze igihe kinini nsengera ikifuzo runaka (akazi, urubyaro, kurenganurwa n'ibindi.) ko itaransubiza kandi nkaba mbona runaka yarasubijwe ? Mu bisubizo Imana itanga habamo Yego, Oya ndetse na Tegereza. Akenshi twe dusenga twifuza ko ivuga ngo Yego kandi nibyo, Ariko yo nk'umubyeyi imenya ibyacu byose kuva mu itangiriro kugeza ku iherezo niyo mpamvu iduhitiramo ibidukwiye, bityo hakaba hari igihe isubiza Oya cyangwa tegereza.

Gusenga kwacu n'aho kwahabwa igisubizo cya Oya cyangwa tegereza, Kutugirira umumaro (Gusenga kw'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Yakobo 5:16b) Hari imbaraga ziturwanya uku gusenga gukuraho, Hari uburinzi kuduha ndetse gutuma dukomera mu kwizera kabone n'aho ibyo dushaka tuba tutarabibona.

Mungo zacu hari igihe umwana arira ati ndashaka Biscuit ukayigura wihuta, ejo akongera ati ndashaka umwambaro uhenze Umubyeyi akawugura, Ariko hari ubwo umwana muto abona abandi bagenda ku igare ati Papa ngurira igare Umubyeyi ati “Mwana wanjye ba wihanganye nzarigura, ibi ntibibuza umwana kurira ariko nk'umubyeyi aba azi impamvu ubyanze: birashoboka ko umwana aba atarakura ku buryo yakwijyana wenyine, birashoboka ko agiye mu muhanda yakora impanuka kuko ataramenya uko bawugendamo n'ibindi...

Hari n'ubwo Umwana wiga mu mashuri yisumbuye ( Secondaire) utuye hafi y’iwabo asaba ko yajya yiga ataha ( Externe) ariko Umubyeyi ati Oya ibyo byibagirwe. Uyu mwana arababara kuko yibwiraga ko mu rugo azajya arya neza, aruhuka yiga neza n'ibindi ariko nk'umubyeyi abyanga kuko uzi impamvu kandi si uko aba amwanga.

Natwe Imana iradukunda kandi yumva gusenga kwacu maze ikadusubiza initaye ku hazaza hacu kuko izi intege nke zacu, dukwiye gusengana umwete kandi tukayizera kuko ari Imana idukunda kandi itatwifuriza ibibi. Nisubiza Yego tuvuge ngo urera, Nivuga Oya Tuvuge ngo Mana urakiranuka, Niceceka cyangwa iti tegereza Ntiwihebe rushaho kuyizera kuko izi ibyo yibwira kutugirira kdi byiza. Byanze bikunze hari indi nzira iguteganyirije.

Aburaham na Sara wahoze ari ingumba yahawe umwana w'imfura Isaka ageze mu za kuburu nyamara nyuma gato basabwa n’Imana kumutamba ( Kumufata ari muzima bakamuboha, bakamusogota yarangiza akamutwika : Itangiriro 21 ) Byari bimukomereye ariko Akiranukira Imana, ati niyo yamumpaye, aramufata atamuboha agiye kumusogota Malayika ati Rekera aho, Imana yabonye ko uyubaha ihita imwereka intama isimbura Isaka.

Meshake, Sadulaka na Abedinego Babwiwe ko nibataramya igishushanyo cy’umwami bagomba kujugunywa mu itanura ryaka umuriro, Imana iraceceka, Barinda baribajugunya mo ntacyo iravuga, Ariko n'ubwo kuribo urupfu rwari rubasatiriye Imana yacu iceceka yumvise kandi n’ubwo twe tubona bikomeye kuri yo bihora byoroshye kuko ntacyo waba itagutanze aleluyaaaa yabategerereje mu itanura ibatabarira mo. Nawe ntiwihebe n'aho itavuga Yego kubyo usengeye we kuyicumuraho, ntizabura kukurengera isaha yayo nigera. Murakoze Yesu abahe umugisha

Ernest RUTAGUNGIRA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhoza7 years ago
    Yesu aguhe umugisha..
  • caroline7 years ago
    Amen
  • Safari11 months ago
    Amen.. Tweze Imana yacu mu izina rya Yesuuu





Inyarwanda BACKGROUND