Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ntacyo mfite’ irimo ubutumwa buvuga ku rukundo ruhebuje Yesu Kristo yagaragaje ari ku musaraba akemera kwambara ubusa agapfa urupfu rw'agashinyaguro kandi nta cyaha yari afite.
Muri iyo ndirimbo, Kipenzi yumvikana aririmba muri aya magambo: "Iyo mba nari mfite ibyo nkurusha ngo mbiguhe kubera urukundo unkunda Yesu, iby’igiciro byose ifeza n’izahabu byose biri mu biganza byawe. Iyo nza kubigira nari kubiguhesha iki ko ibiganza byanjye byuyemo amafuti, no mu minsi yashize nakoze icyaha gikomeye ndakwicisha,ese urumva nkwiriye. Nyuma yo gupfa warongeye urazuka ntiwazukanye inzigo, uzukana imbabazi, ngo nkwitegereze nicwa n’isoni z’ibyo nakoze, urambwira uti nshuti yanjye humura."
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Bigizi Gentil wakunzwe cyane mu ndirimbo yitwa Kipenzi ari naho yavanye izina rya Kipenzi, uyu muhanzi ubarizwa mu itorero rya Jesus is coming church riyoborwa na Prophet Ruzinda Prince yabajijwe impamvu akunze kuririmba indirimbo zivuga ku musaraba, avuga ko abiterwa nuko yahaboneye igitangaza akahabonera agakiza ndetse akahabona umugabane, akaba umwana mu rugo agacungurwa n'uwemeye kubambwa no gupfa mu cyimbo cye.
Kipenzi watangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2011, kugeza ubu arashima Imana bikomeye kuba indirimbo aririmba ziri kubaka imitima ya benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ndetse by’umwihariko indirimbo ye ‘Ntacyo nzaba’ kimwe n’izindi ze za vuba, hakaba hari abantu b’i Burundi baherutse kumuha ubuhamya ko hari abantu babiri bakiriye agakiza nyuma yo kumva indirimbo ze. Si abo gusa kuko no mu Rwanda benshi ntibasiba kumubwira ko bakozweho cyane n'iyi ndirimbo ye.
REBA HANO 'NTACYO MFITE' YA KIPENZI
TANGA IGITECYEREZO