RFL
Kigali

Aline Gahongayire yavuze isomo yakuye mu byo yabwiwe na Caleb wasabye Imana ko imurikiza umugore, ikabyanga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2018 15:58
0


Aline Gahongayire umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahumurije abari mu nzitane y'ibibazo ababwira ko Imana ibafiteho umugambi mwiza. Yanakomoje ku byo yabwiwe na Caleb wasabye Imana ko imurikiza umugore, Imana ikabyanga.



Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2018 ni bwo Aline Gahongayire yashyize kuri Youtube amashusho akubiyemo ubuhamya bwe. Yabuhaye umutwe w'amagambo ugira uti "Isi Irashaje-Aline Gahongayire (My Chapter-Episode 1)" Ukibona aya magambo uhita ubona ko ari ubuhamya bwe azajya atanga mu ruhererekane. Inyarwanda.com twamubajije niba ntaho bihuriye na filime dore ko aherutse gutangaza ko agiye kugaruka muri sinema aho anazafata imwe mu ndirimbo ze akayikinamo filime, adutangariza ko azabigarukaho birambuye mu gihe kiri iri imbere.

Aline ngo yaganiriye na Caleb akura isomo rikomeye mu byo yamubwiye

Aline Gahongayire yavuze ko yaganiriye n'umukozi w'Imana witwa Caleb, amubwira uburyo yasabye Imana ko imukiriza umugore, Imana irabyanga iramubwira ngo Oya. Gahongayire ngo isomo yakuyemo ni uko mu bisubizo Imana ijya itanga harimo na Oya. Yagize ati: "Naganiriye n’umukozi w’Imana umwe witwa Caleb arambwira ati nabwiye Imana ngo inkirize umugore Imana irambwira ngo Oya. Nsanga no mu bisubizo Imana ijya itanga habamo Oya."

Icyakora Gahongayire ntabwo yavuze uyu Caleb uwo ari we, gusa uwo abantu benshi bazi uherutse kugira ibyago ni umuvugabutumwa Uwagaba Caleb wapfushije umugore we Mucyo Sabine nyuma y'amezi 7 bakoze ubukwe. Ubwo yatangaga ubu buhamya, inyuma y'ijwi rye, wumvamo indirimbo ye 'Niyo yabikoze', gusa amagambo agarukamo cyane muri aya mashusho ye ni 'Wandemeye umunezero mu cyimbo cy'amakuba'. Ni indirimbo iri kuri album ye nshya 'New woman' (Umugore mushya) aherutse kumurika. 

Aline Gahongayire yahumurije abari mu bibazo bibaremereye cyane

Nyuma yo gusobanukirwa ko hari igihe Imana itanga igisubizo cya Oya, Gahongayire yavuze ko Imana ari inyembabazi ndetse ikaba ireba kure. Yavuze ko hari igihe Imana itanga igisubizo cya Oya, ariko iyo Oya ikaza ihetse ibisubizo byiza. Yagize ati: "Ni Imana y'imbabazi ireba kure aho ntabasha kureba. Birashoboka y'uko hari ubuzima wanyuzemo, Imana ikakubwira ngo Oya, ariko Oya iba ihetse ibisubizo, Oya iba ifite ibintu byinshi ihishe. Ndakubwira ngo wicika intege, ibyakaguciye intege bicike intege. 

Nugendana n'isoko n'amaduka bizakumaraho ubuzima ndetse n'amavuta

Yasabye abantu bazumva ubu buhamya kujya bahitamo inshuti nziza bagendana nazo kuko 'kugendana n'isoko n'amaduka bizabamaraho ubuzima ndetse n'amavuta'. Yagize ati: "Birashoboka ko abo mubana, inshuti zawe baguca intege ariko igihe kirageze kugira ngo ubwire abaguca intege. Ariko reka nkubwize ukuri Yesu yadusabye gukunda ariko ntabwo yadusabye kugendana na buri muntu wese, hitamo uwo mugendana hanyuma ukunde bose ariko nugendana n'isoko n'amaduka bizakumaraho ubuzima ndetse n'amavuta. Ndakwifuriza rero ko waba umuti, uti ndaba umuti gute? Isi irashaje, isi irakuze, isi irababaye,...iri kwiyenza (...)"

REBA HANO UBUHAMYA BWA ALINE GAHONGAYIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND