RFL
Kigali

Musanze: Goshen Family Choir igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/09/2018 12:25
0


Goshen Family Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Musanze, igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakorera Imana. Ni mu birori bizaba 16/9/2018 bibere mu mujyi wa Musanze.



Ni mu giterane kizamara iminsi ine kibera mu mugi wa Musanze aho hateganijwe n’ibikorwa byo kurwanya no kwamagana ibiyobyabwenge ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza, ndetse no gushyikiriza abatishoboye ubwisungane mu kwivuza. Biteganijwe ko guhera kuwa 13/9/2018-14/9/2018 hazaba ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana ku rusengero rwa ADEPR Muhoza ruri mu mujyi wa Musanze. Ibi bitaramo bizajya bitangira Saa Kumi n'imwe z’umugoroba bisozwe Saa mbili z’ijoro.

Korali Goshen iri mu makorali akunzwe cyane i Musanze

Naho kuwa 15/9/2018 hazakorwa urugendo rwo kurwanya no kwamagana ibiyobyabwenge ruzitabirwa n’urubyiruko rwose rutuye ndetse n’urukorera mu mujyi wa Musanze. Ni urugendo ruzatangirira ku cyicaro cy’itorero ADEPR Musanze Saa saba z’amanywa rusorezwe kuri Stade Ubworoherane ahazatangirwa ubutumwa butandukanye n’inzego za leta ndetse n’iz’itorero rya ADEPR mu Rwanda. Kuri uwo munsi kandi muri Stade Ubworoherane, korali Goshen ifatanije n’andi ma korali akorera umurimo w’Imana i Musanze bazataramira abazitabira iki gikorwa bose muri Stade Ubworoherane ya Musanze.

Igikorwa gisoza ibindi aricyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Goshen imaze ikorera Imana kizabera kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima i Musanze kuwa 16/9/2018 guhera Saa Munani z’amanywa. Ni mu gitaramo Goshen izafatanyamo n’abahanzi banyuranye barimo; Lewis Vocal Band, Bosco Nshuti ndetse na Deo Munyakazi umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda. Muri iki gitaramo Goshen izaboneraho gushyira ku mugaragaro DVD Album yabo ya gatatu bise IMIRIMO Y’IMANA. Kwinjiira muri ibi bitaramo byose biteganijwe, ni ubuntu. Ubuyobozi bwa Goshen buvuga ko bwiteguye bihagije ibi bikorwa kandi ko bizeye kuzagira ibihe byiza.

Incamake y’amateka ya Goshen Family Choir

Ahagana muri 1995 ni bwo itsinda ry’abana bato batangiye umurimo w’uburirimbyi. Bamaze imyaka itatu yose bakiri abaririmbyi baririmba mu materaniro y’abana gusa (Sunday School). Muri 1998 mu kwezi kwa Munani taliki 15, ni bwo bemerewe gukora umurimo w’Imana nka korali yemewe n’itorero ADEPR mu Rwanda bahitamo kwitwa Goshen bisobanura Umusozi w’ubuhungiro. Uhereye ubwo bemererwaga n’itorero gukora umurimo ubu bamaze imyaka 20 bakorera Imana.

Goshen ubu ifite abarrirmbyi barenga ijana. Yakoze ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa mu myaka makumyabiri ishize, birimo kwigisha inzira nziza y’agakiza gufasha abatishoboye ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’u Rwanda. Goshen yasohoye imizingo itanu y’indirimbo z’amajwi ndetse n’imizingo ibiri y’indirimbo z’amashusho. Ubwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka makumyabiri bazamurika umuzingo wa gatatu w’indirimbo z’amashusho.

Album z’amajwi (Audio)

2005 Album Audio 1 yiswe Se w’Impfubyi

2008 Album Audio 2 yiswe  Ishimwe ni iryawe Mana

2010 Album Audio 3 yiswe Senga

2014 Album Audio 4 yiswe Tuzaguma iwe

2018 Album Audio 5 yiswe Imirimo y’Imana

Album z’amashusho (Video)

2008 Album Video 1 yiswe Ishimwe ni iryawe Mana

2015 Album Video 2 yiswe Tuzaguma iwe

Nk'uko Kamanzi Danny yabitangarije Inyarwanda.com, intego n’icyerekezo cya korali Goshen ni ukwamamaza ivugabutumwa rigamije guhwiturira abantu kuva mu byaha bakayoboka inzira y’agakiza, gufasha abatishoboye no gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge. Icyerekezo cyabo ni ivugabutumwa ritagira umupaka no kwagura ubwami bwa Yesu Kristo mu isi ya none. Twabibutsa ko Goshen choir igiye gukora ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 nyuma y'igitaramo gikomeye baherutse gukorera muri Kigali aho bishimiwe cyane n'abanya-Kigali. 

Igitaramo korali Goshen yateguye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20

Image may contain: 4 people, people smiling, people standing

Image may contain: 7 people, people smiling, people standing and shoes

Korali Goshen mu gitaramo gikomeye iherutse gukorera muri Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND