Mutesi Grace,umugore wa Pastor Emma Ntambara uvugwaho gukora ibitangaza, yinjiye mu buhanzi ahera ku ndirimbo “Iryo zina rya Yesu” ikubiyeho amashimwe ku Mana yamukoreye ibikomeye igakiza umugabo we ngo wari waranduye agakoko gatera SIDA.
Mutesi Grace ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Grace Ntambara, kuva yinjiye mu buhanzi amaze gukora indirimbo 3(Iryo zina rya Yesu, Nta kazi kabi na Mwemerere) ndetse avuga ko azakomeza kuririmba kuko afite indoto zo kuba icyamamare ku isi mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Grace Ntambara, umugore wa Pastor Emma Ntambara uyobora itorero Urufatiro rwa Kristo rifite icyicaro i Gasogi mu mujyi wa Kigali, yadutangarije byinshi Imana yamukoreye byamuteye gukora mu nganzo akayishimira akavuga imbaraga yabonye muri Kristo Yesu.
Umuhanzikazi Grace Ntambara yavuze ko mu mwaka wa 2000, umugabo we Pastor Emma Ntambara yanduye agakoko gatera SIDA, nyiri kwandura ubwandu bwa SIDA abimenya nyuma y’amezi abiri abana nabwo, nyuma aza gusenga atakambira Imana iramukiza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Grace Ntambara yagize ati:
Yesu ashobora byose, yankirije umutware SIDA kubera iryo zina rya Yesu. Mbonye Imana iruhura abarushye, igakiza n’abarwaye Cancer. Mu 2000 nibwo umutware wanjye yamenye ko yanduye SIDA,hari hashize nk’amezi abiri amenye ko arwaye SIDA, atangira gusenga. We ubwe (Pastor Emma Ntambara) yarasenze,Imana iramukiza.
Grace Ntambara arashima Imana yamukirije umugabo we wari urwaye SIDA
Pastor Emma Ntambara akirwaye SIDA ni uko yari ameze(ibumoso)
Muri iyi ndirimbo "Iryo zina rya Yesu" hari aho Grace Ntambara agera akaririmba muri aya magambo "Izina ry'umwami wanjye iyo urihungiyeho uraruhuka, izina tuvuga abadayimoni bagahunga. Iryo zina iyo ndivuze gusa,ingumba zirabyara,iryo zina ni Yesu. Muze tuvuge izina rya Yesu, izina rikiza SIDA, yakijije umutware wanjye yari arwaye bikomeye,iryo zina riramukiza. Abamuhungiyeho bararuhuka, izina rya Yesu rikiza cancer,rigakiza diyabete,....Nari ndushye,nari mbabaye riranduhura,nawe rikuruhure imitwaro yose... "
Umuhanzikazi Grace Ntambara yabwiye inyarwanda.com ko kuririmba yabitangiye mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2016 ndetse akaba azabikomeza akajya abifanya n’indi mirimo iba imureba mu itorero.
Ati “Kubwiriza no kuririmba nzabifatanya kuko byose ni ukuvuga ubutumwa bwiza. Kuririmba nzabikomeza kuko nifuza kugera ku rwego rwo hejuru nkagera no hanze kuburyo mba International.”
Mu butumwa yifuza kujya atambutsa ku banyarwanda n’abandi batuye isi abinyujije mu buhanzi Imana yamuhayemo impano, Grace Ntambara avuga ko ari ugushishikariza abantu kwizera imbaraga ziri mu izina rya Yesu kuko rikora ibyananiranye ku bahanga bo muri iy'isi.
Ubundi butumwa bukubiye mu bihangano bye ni ugushishikariza abantu kujya bihangira umurimo bagakunda gukora. Ibi bihuye n’indirimbo nshya yitwa “Nta kazi kabi” ivuga ko mu gihe waba wararangije kaminuza ukabura akazi, ngo wajya ugerageza kwihangira umurimo kandi ukajya wirinda kugaya akazi gaciriritse wabona kuko akabi kaguha akeza.
Grace Ntambara na Pastor Emma Ntambara babyaranye abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka itanu y’amavuko. Bombi umugabo n’umugore, bafite impano yo kuririmba ndetse ngo hari n’igihe bazakorana indirimbo umugabo aramutse abishatse. Bombi ni abayobozi bakuru mu itorero Urufatiro rwa Yesu.
Pastor Emma Ntambara avugwaho amakuru yo kuba akora ibitangaza agasengera abantu barwaye indwara zitandukanye ndetse n’abafite ubumuga butandukanye bagakira nk’uko nawe ubwe abyihamiriza agahamagarira benshi kumusanga mu biterane aba yateguye kugira ngo abasengere babone igitangaza cy'Imana.
Pastor Emma Ntambara akora ibiterane benshi bakitabira bahurujwe n'ibitangaza
Hano ni muri Gicumbi bivugwa ko Pastor Emma Ntambara yasengeye uwamugaye agakira
Amafoto yo mu mashusho y'indirimbo ya Grace Ntambara
REBA HANO "IRYO ZINA RYA YESU" YA GRACE NTAMBARA
TANGA IGITECYEREZO