Nyuma y’iminsi hakorwa ibitaramo by’abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana ariko ntibyitabirwe, umuhanzi Musabe Dieudonne asanga zimwe mu mpamvu zibitera harimo kudashyira hamwe no kwirwanirira aho gusaba Imana ngo ibafashe muri uyu murimo.
Mugihe hari abantu bibaza niba koko bikwiriye ko ibitaramo by’abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana bikwiriye kwishyuzwa, Umuhanzi Musabe Dieudonne asanga impamvu yo guhomba kw’ibitaramo ikwiriye gushakirwa ahandi aho kuvuga ko kwishyuza aribyo bibitera.
Gospel Flava 2 ni kimwe mu bitaramo bititabiriwe nyuma ya The Love Concert yabaye ku munsiwa St Valentin nayo itarigeze yitabirwa na gato
Ati” Urabona gukora indirimbo bisaba ibintu byinshi, kugira ngo igihangano kigera kubantu bisaba ubushobozi cyane cyane iyo uririmba kugiti cyawe. Biriya bitaramo abakristo binjiramo bishyuye ni uburyo bwo gutera inkunga abahanzi no kubashyigikira muri rusange.”
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Musabe Dieudonne yise 'Nobody'
Avuga ku mpamvu abona yaba ituma ibitaramo byishyuza bisigaye bititabirwa, Musabe yatangarije inyarwanda.com ko ikibitera ari ukudashyira hamwe gusigaye kuranga abakozi b’Imana no kuba ababitegura baba bashaka kwirwanirira.
Umuhanzi Musabe Dieudonne(uri hagati wambaye ikoti ry'umukara)
Musabe ati” Ikibazo si ukwishyuza, ikibazo cyashakirwa kuburyo biba biteguye.Ibintu by’Imana bisaba gusenyera umugozi umwe. Dufashe urugero kuri Gospel Flava ya mbere yari yabereye muri Serena, wabonye ko yitabiriwe cyane kandi hari hishyujwe n’amafaranga umuntu yavuga ko atari make.Impamvu ni uko harimo gushyira hamwe kuruta kuba ba nyamwigendaho cyangwa guhezwa kwa bamwe. Uriya ni nk’umunyafu Imana iba igirango iducisheho . “
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Visa' ya Musabe Dieudonne
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Network' ya Musabe
Musabe asoza avuga ko umuti abona ari ugushyira hamwe ndetse no gusenga cyane kugira ngo Imana ibe hafi abahanzi baririmba indirimbo ziyihimbaza ndetse n’abakora ivugabutumwa muri rusange.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO