Women Foundation Ministries ikuriwe na Apotre Mignonne Kabera yakoze ibirori bikomeye byo kwihiza isabukuru y'imyaka 12 imaze. Ni ibirori byabaye nyuma y'amasaha macye abagize uyu muryango bakoze igikorwa cy'urukundo cyo gushima Imana mu bikorwa cyizwi nka 'Thanksgiving'.
Ni ibirori byabereye muri Kigali Marriott Hotel mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 01/12/2018 byitabirwa n'abantu banyuranye barimo abanyamuryango ba WFM, abayobozi mu nzego zitandukanye yaba iza Leta n'izigenga, abacuruzi, abanyamadini, ibigo by'itangazamakuru n'abandi. Ibi birori byakurikiye igitaramo cy'amashimwe cyabereye ku Kimihurura muri Women Foundation Ministries mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 30/11/2018 ahari hatumiwe abahanzi banyuranye barimo Papi Clever, Bosco Nshuti n'abandi.
Ubwo bakataga umutsima wateguwe mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 12
Muri 'Dinner' yabereye muri Kigali Marriott Hotel ahari hakoraniye abanyacyubahiro batandukanye n'inkoramutima za Women Foundation Ministries, Rev Dr Antoine Rutayisire ni we wigishije ijambo ry'Imana. Yashimiye Apotre Mignonne wamutumiye anashimira Women Foundation Ministries muri rusange ku bw'igikorwa bakora buri mwaka cyo gushima Imana mu bikorwa (Thanksgiving) bafasha abatishoboye. Yibukije abari muri ibyo birori ko ibyo bageraho byose Imana iba yabigizemo uruhare, ku bw'ibyo bakaba bakwiriye gushima Imana muri byose. Nyuma yo kwigisha ijambo ry'Imana, yasabiye umugisha abayobozi bose bo muri Women Foundation Ministries.
Apotre Mignonne yarafashijwe cyane
Tariki 30/11/2018, Women Foundation Ministries berekeje mu murenge wa Mageragere akagari ka Rugendabari bafasha imiryango 40 itishoboye. Bakenyeje abakecuru ibitenge bishya, baha abasaza amakositimu, baranabagaburira ndetse banatanga ubufasha bw’ubwisungane mu kwivuza. Umwaka ushize tariki 24 Ugushyingo 2017, WFM bakoze igikorwa nk'iki cy'urukundo bagikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, aho bafashije abana bafite ubumuga butandukanye burimo ubwo mu mutwe no ku mubiri baba mu kigo INSHUTI ZACU cy'abamasera.
Rev Dr Antoine ni we wigishije ijambo ry'Imana
Mu bikorwa ngarukamwaka Women Foundation Ministries (WFM) igira harimo igikorwa cyo gushima Imana mu bikorwa (Thanksgiving) cyavukiye mu iyerekwa ryahawe umushumba mukuru wa WFM binyuze mu Ijambo ry’Imana riri mu gitabo cyo Gutegekwa kwa Kabiri (Deutronomy) 8:12-14 "Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe n’ifeza zawe n’izahabu zawe, nibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa"
Gushimira Imana mu bikorwa (Thanksgiving) byatangiye gutegurwa na Women Foundation Ministries kuva mu mwaka wa 2007. Ni ku nshuro ya 12 iki gikorwa kibaye mu buryo bwo gufasha abatishoboye hagamijwe gushishikariza abanyarwanda gushima Imana ku byo yabagejejeho no kubibutsa umuco nyarwanda w’ubupfura urangwa no gushimira, urukundo, gushyigikira abatishoboye n’ibindi. WFM yakoze iki gikorwa cy'urukundo ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ushingiye ku kwizera ukaba ugamije kubaka umuryango binyuze mu mugore. Yatangijwe na Apostle Alice Mignonne Kabera, akaba ari nawe uyibereye umuyobozi mukuru. Ifite Icyicaro gikuru ku Kimihurura.
REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Eric Kabera umutware wa Apotre Mignonne
Rev Dr Antoine Rutayisire ubwo yashyikirizwaga impano
Rev Rwibasira ashyikirizwa impano na Apotre Mignonne
Apotre Serukiza ari mu bahawe impano na Women Foundation Ministries
REBA AMAFOTO YO MU GITARAMO CYO KU WA GATANU
AMAFOTO: Henry Joel
TANGA IGITECYEREZO